• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi   |   31 Aug 2026

  • Wazalendo yafashe abasirikare babiri b’Abarundi i Baraka, bajyanwa i Kinshasa: Ubwumvikane buke hagati ya FARDC n’ingabo z’u Burundi bwaturutse he?   |   31 Aug 2026

  • Police FC yasezereye Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma wa Super Cup 2026 isanzeyo Kiyovu SC yo yasezereye Mukura VS   |   28 Aug 2026

  • U Rwanda rwabonye inguzanyo ya miliyari 280 Frw yo kuzamura ibikorwaremezo   |   26 Aug 2026

  • Volleyball: Mu mikino y’igikombe cy’Afurika mu Bagore iri kubera muri Kenya, U Rwanda rwandagaje Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC)   |   26 Aug 2026

  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya   |   25 Aug 2026

You are at :Home»IMIKINO»U Bubiligi bwatanze ubutumwa mu gikombe cy’Isi, u Bwongereza bwongera kubabaza Abanyafurika

U Bubiligi bwatanze ubutumwa mu gikombe cy’Isi, u Bwongereza bwongera kubabaza Abanyafurika

Ubwanditsi 19 Jun 2018 IMIKINO

U Bubiligi ni cyo gihugu mu bihabwa amahirwe cyatangiye neza igikombe cy’Isi gitsinda Panama ibitego bitatu ku busa kandi gikina neza naho u Bwongereza bwongera gutoneka inkovu z’abafana ibihugu byaserukiye Afurika, butsinda Tunisia mu minota ya nyuma.

Mbere y’Igikombe cy’Isi hakozwe ubusesenguzi bwinshi ku gihugu gifite ikipe ihagaze neza ndetse ifite amahirwe menshi ariko yaba u Budage, Argentine, Brazil, Espagne; nta na kimwe cyabonye amanota atatu y’umukino wa mbere ndetse n’u Bufaransa bwikuye imbere ya Australia bigoranye ku bitego 2-1 mu mpera z’icyumweru.

U Bubiligi bwa Kevin De Bruyne na Eden Hazard kuri uyu wa Mbere bwatangiye butanga ubutumwa ku bo bahanganiye igikombe, butsinda Panama ibitego bitatu ku busa bunakina umupira mwiza.

Kimwe na Iceland, Mexique, u Busuwisi; byagiye bihagarika amakipe akomeye, Panama nayo yatangiye umukino yihagazeho ndetse iminota 45 ya mbere irangira ari ubusa ku busa, benshi batangira kwibaza niba u Bubiligi nabwo bugiye kumera nk’ibindi bihugu bikomeye byose.

Nyuma yo kuva kuruhuka, Umutoza Roberto Martinez na Thierry Henry bamaze kuganiriza abakinnyi babo, bagarutse mu kibuga bariye karungu hashize iminota ibiri gusa Dries Mertens ahita afungura amazamu, bakomeza gukina neza ku munota wa 69 Romelu Lukaku atsinda icya kabiri ku wa 75 ashyiramo icya gatatu ari nako umukino warangiye.

Mu mukino wakurikiyeho wari uhanzwe amaso n’Abanyafurika benshi, u Bwongereza bwa Harry Kane bwatsinze Tunisia ibitego bibiri kuri kimwe. Ni umukino watangiye u Bwongereza burusha bikomeye Tunisia bunayitsinda igitego cya kare, ku munota wa 11 cya Harry Kane.

Tunisia yakomeje kugerageza amahirwe make ntabyare umusaruro gusa ku munota wa 33 myugariro w’u Bwongereza Kyle Walker aza gutera inkokora Fakhreddine Ben Youssef mu rubuga rw’amahina, umusifuzi atanga penaliti iterwa neza na Ferjani Sassi, biba 1-1.

Iki gitego cyateye akanyabugabo Tunisia ikomeza kurwana ishaka kunganya, gusa ku mahirwe make Harry Kane aza kuyitsinda igitego cya kabiri mu minota y’inyongera, umukino urangira ari 2-1.

Tunisia yabaye igihugu cya kane mu bihagarariye Afurika gitsinzwe nyuma ya Misiri, Maroc na Nigeria byo byanatsindiwe ku busa, bitabashije no kubona igitego, amahirwe ya nyuma yo kubona igihugu cyakura uyu mugabane mu isoni akaba ari kuri Sénégal igomba gukina na Pologne ya Robert Lewandowski kuri uyu wa Kabiri.

Imikino yabaye ku wa Mbere tariki 18 Kamena 2018

-  Suède 1 – 0 Korea y’Epfo
-  U Bubiligi 3 – 0 Panama
-  Tunisia 1 – 2 u Bwongereza

Imikino iteganyijwe kuri uyu wa Kabiri

-  Saa 14 :00 : Colombia vs u Buyapani
-  Saa 17 :00 : Pologne vs Sénégal
-  Saa 20 :00 U Burusiya vs Misiri

Dries Mertens ni we wafunguye amazamu mu mukino wahuje u Bubiligi na Panama

Romelu Lukaku atsinda igitego cya kabiri ku ruhande rw’u Bubiligi

Uyu musore nawe yinjiye ku rutonde rw’abakinnyi bamaze gutsinda ibitego bibiri muri iri rushanwa bakurikiye Cristiano Ronaldo ufite bitatu

Harry Kane yongeye kwerekana ko ari rutahizamu ukomeye muri iri rushanwa

Ikosa ryavuyemo Penaliti ya Tunisia ni uku ryakozwe…

Kapiteni w’u Bwongereza, Harry Kane, niwe wahesheje igihugu cye intsinzi mu minota ya nyuma

Umutoza w’u Bwongereza, Gareth Southgate , yari yasazwe n’ibyishimo ubwo ikipe ye yatahukanaga amanota atatu

2018-06-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Tombola y’igikombe cy’Amahoro isize Rayon Sports izahura na Musanze FC naho APR FC izahura n’ikipe y’Amagaju

Tombola y’igikombe cy’Amahoro isize Rayon Sports izahura na Musanze FC naho APR FC izahura n’ikipe y’Amagaju

Ubwanditsi 01 Apr 2022
U Rwanda rwahawe kwakira imikino y’igikombe cya Afurika 2026 muri Volleyball ku makipe yabaye ayambere iwayo

U Rwanda rwahawe kwakira imikino y’igikombe cya Afurika 2026 muri Volleyball ku makipe yabaye ayambere iwayo

Ubwanditsi 10 Dec 2025
Kwizera Olivier ari mu bakinnyi bahamagawe mu mwiherero w’iminsi ine uzahuza abakinnyi bakina muri Shampiyona y’u Rwanda

Kwizera Olivier ari mu bakinnyi bahamagawe mu mwiherero w’iminsi ine uzahuza abakinnyi bakina muri Shampiyona y’u Rwanda

Ubwanditsi 11 Nov 2025
AMAFOTO – Nk’umutoza mukuru, Haringingo Francis yatangije imyitozo mu ikipe ya Rayon Sports yitegura umwaka w’imikino wa 2022-2023

AMAFOTO – Nk’umutoza mukuru, Haringingo Francis yatangije imyitozo mu ikipe ya Rayon Sports yitegura umwaka w’imikino wa 2022-2023

Ubwanditsi 23 Jul 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kongera imbaraga n’ubufatanye mu gutanga serivisi nziza: intego ya police, Intara y’Iburengerazuba n’abanyamakuru
Mu Rwanda

Kongera imbaraga n’ubufatanye mu gutanga serivisi nziza: intego ya police, Intara y’Iburengerazuba n’abanyamakuru

Ubwanditsi 02 Jul 2017
Ibihugu by’u Rwanda na Benin bishyigikiye kandidatire ya Dr. Kim
Mu Mahanga

Ibihugu by’u Rwanda na Benin bishyigikiye kandidatire ya Dr. Kim

Ubwanditsi 02 Sep 2016
Ishyamba si ryeru mu rusengero Zion Temple
Mu Mahanga

Ishyamba si ryeru mu rusengero Zion Temple

Ubwanditsi 13 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru