• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»SHOWBIZ»KNC witegura kumurikira Album mu gitaramo yatumiyemo ChakaChaka yashyize hanze indirimbo 3 icyarimwe

KNC witegura kumurikira Album mu gitaramo yatumiyemo ChakaChaka yashyize hanze indirimbo 3 icyarimwe

Ubwanditsi 14 May 2018 SHOWBIZ

KNC ni umuhanzi w’umunyarwanda uyu umaze igihe muri muzika ariko utarakunze guhozaho cyane ko hari izindi gahunda yagiye ajyamo zigatuma umuziki we atawirukansa, icyakora nkuko yabitangarije Inyarwanda dukesha iyi nkuru uyu muhanzi  akaba n’umunyamakuru , umuyobozi wa Radio na TV1 ngo ntiyigeze ava mu muziki n’ikimenyimenyi ubu ari mu myiteguro ikomeye yo kumurika Album ye nshya yise ‘Heart Desire’.
KNC witegura kumurikira Album mu gitaramo yatumiyemo ChakaChaka yashyize hanze indirimbo 3 icyarimwe-ZUMVE

 Uyu mugabo ari mu myiteguro y’igitaramo gikomeye azamurikiramo iyi Album ye yise ‘Heart Desire’ iki akaba yaragitumiyemo umuhanzikazi ukomeye wo mu gihugu cya Afurika y’Epfo Yvonne Chaka Chaka nabandi bahanzi ba hano imbere mu gihugu barimo Bruce Melody, Israel Mbonyi ndetse na Alyn Saano, iki gitaramo kikaba kitezwe kuba tariki 27 Nyakanga 2018 mu ihema rya Camp Kigali ndetse magingo aya abahanga bakaba baratangiye no kugura amatike ku buryo igihe cy’igitaramo kizagera nta kibazo cy’amatike bafite.

Mu rwego rw gukomeza gukumbuza abantu umuziki we Kakoza Nkuriza Charles cyangwa se KNC nkuko yamamaye muri muzika magingo aya yamaze gushyira hanze indirimbo eshatu icyarimwe, izi ndirimbo nkuko yabitangaje ngo ni izo abakunzi ba muzika  baba bumva kugira ngo batangire no kujya mu mwuka w’igitaramo nyiri izina ndetse banumve ko umuntu uzagura Album ye atazaba aguze indirimbo za baringa ahubwo ari indirimbo zicurangitse ndetse ziririmbitse.

KNCIgitaramo cyo kumurika Album nshya ya KNC

Izi ndirimbo nshya KNC yashyize hanze ni; Impamvu, Ijoro ryiza, ndetse na Hari igihe indirimbo zose nubusanzwe zizaba ziri kuri Album ye nshya ‘Heart Desire’ ndetse izi zikaba zimwe mu ndirimbo uyu muhanzi ashobora kuzaba aririmba mu gitaramo azaba amurikiramo Album ye nshya ‘Heart Desire’. Twibukiranye ko izi ndirimbo zigiye hanze mu gihe nyamara hari hashize igihe gito uyu muhanzi ashyize hanze ‘Heart Desire’ indirimbo yitiriye Album ye  nshya.

Ku kijyanye n’iki gitaramo KNC ari gutegura ibijyanye n’ibiciro byo kwinjira ni 20000frw mu myanya isanzwe mu gihe imyanya y’icyubahiro izaba ari 30000frw icyakora umuntu uzaba ushaka kugura amatike mbere akaba yakaturirwa dore ko ubu abari kuzigura bari kuzigura ku 15000frw mu myanya isanzwe mu gihe imyanya y’icyubahiro ari 25000frw gusa ariko abantu umunani bazaba bishyize hamwe bakazishyura 400000frw bagahabwamo icyo kunywa ndetse no kurya.

KANDA HANO WUMVE ‘IJORO RYIZA’ INDIRIMBO NSHYA YA KNC

KANDA HANO WUMVE ‘IMPAMVU’ YA KNC

KANDA HANO WUMVE ‘HARI IGIHE’ INDIRIMBO NSHYA YA KNC

2018-05-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mahombi wamamaye mu ndirimbo “Coconut Tree” ari mu Rwanda aho aje kwitabira imikino y’irushanwa rya Basketball Africa League BAL.

Mahombi wamamaye mu ndirimbo “Coconut Tree” ari mu Rwanda aho aje kwitabira imikino y’irushanwa rya Basketball Africa League BAL.

Ubwanditsi 15 May 2021
Amafoto – Perezida Paul Kagame yakiriye bamwe mu byamamare byitabiriye Trace Awards yabereye i Kigali

Amafoto – Perezida Paul Kagame yakiriye bamwe mu byamamare byitabiriye Trace Awards yabereye i Kigali

Ubwanditsi 23 Oct 2023
Rwanda: Bwa mbere hahembwe ‘Couple’ y’umwaka

Rwanda: Bwa mbere hahembwe ‘Couple’ y’umwaka

Ubwanditsi 23 Dec 2017
Ibitaramo bitatu bya Israel Mbonyi byari biteganyijwe mu gihugu cy’u Burundi byamaze guhagarikwa habura iminsi 16 ngo bibe

Ibitaramo bitatu bya Israel Mbonyi byari biteganyijwe mu gihugu cy’u Burundi byamaze guhagarikwa habura iminsi 16 ngo bibe

Ubwanditsi 29 Jul 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Danmark: Umunyarwanda yatawe muri yombi ashinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi
ITOHOZA

Danmark: Umunyarwanda yatawe muri yombi ashinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 16 May 2017
Isari isumbye iseseme: Na Jenerali Habyarimana ashakiye ibirayi kuri YouTube!
Amakuru

Isari isumbye iseseme: Na Jenerali Habyarimana ashakiye ibirayi kuri YouTube!

Ubwanditsi 20 Aug 2024
Davido yakoze agashya mu gitaramo i Kigali nyuma y’ imvura nyinshi ndetse n’ imbeho “REBA HANO AMAFOTO”
INKURU ZAKUNZWE CYANE

Davido yakoze agashya mu gitaramo i Kigali nyuma y’ imvura nyinshi ndetse n’ imbeho “REBA HANO AMAFOTO”

Ubwanditsi 04 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru