• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»FERWAFA ndetse n’Ishyirahamwe ry’imikino yo mu mashuri basinye amasezerano y’ubufatanye agamije guteza imbere umupira w’amaguru 

FERWAFA ndetse n’Ishyirahamwe ry’imikino yo mu mashuri basinye amasezerano y’ubufatanye agamije guteza imbere umupira w’amaguru 

Ubwanditsi 11 Mar 2022 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Kuri uyu wa Kane tariki 10/03/2022 kuri Grand Legacy Hotel umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) Bwana Mugabo NIZEYIMANA Olivier n’umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’imikino mu mashuri mu Rwanda (FRSS) Padiri Gatete Innocent bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye y’imyaka 5 azibanda ku guhuza imbaraga mu kugera ku ntego zihuriweho n’Amashyirahamwe yombi.

FERWAFA na FRSS biyemeje gukoresha umupira w’amaguru mu kugira uruhare mu burezi n’iterambere ry’abana biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye yose ari mu Gihugu ndetse no kwihutisha kugera ku ntego Nshingiro za FERWAFA z’igihe kirekire nk’uko zikubiye mu mategeko Nshingiro yaryo mu Ngingo ya 2 by’umwihariko: (i) Guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda hose, (ii) Gutuma Abanyarwanda muri rusange n’urubyiruko by’umwihariko bagera ku bwisanzure mu kwidagadura no mu mitekerereze hifashishijwe gukina umupira w’amaguru no (iii) Gutuganya mu rwego rw’Igihugu amarushanwa y’umupira w’amaguru wemewe na FIFA mu buryo bwose ukinwamo hagaragazwa neza amarushanwa agenewe amashyirahamwe anyuranye akina uwo mukino.

Mu kiganiro n’ Itangazamakuru abayobozi bombi bagaragaje ko ubu bufatanye buzafasha amashyirahamwe kugera ku ntego zayo. ” Twifuje gufatanya na FRSS kuko abana dushaka kubakiraho ishingiro ry’iterambere ry’umupira w’amaguru rirambye igihe kinini bakimara ku mashuri kandi tuzi neza ko akamaro ko gutoza abana kuva bakiri bato. 

Ubu bufatanye rero buri mu bice bitandukanye harimo guhugura abana bari ku mashuri bakavamo abakinnyi, abatoza,abasifuzi n’ibindi byiciro bya tekiniki bitandukanye mu mupira w’amaguru b’ejo hazaza. Ikindi ubu bufatanye buzadufasha k’ingenzi ni uguhuza imbaraga mu gutegura amarushanwa y’abakiri bato mu mashuri”– Perezida wa FERWAFA, NIZEYIMANA MUGABO Olivier.

Ku ruhande rw’ umuyobozi wa FRSS yishimiye gukorana na FERWAFA mu guteza imbere umupira w’amaguru mu mashuri: “Ubusanzwe tugira imikino igera kuri 13 ariko FERWAFA ibaye ishyirahamwe rya kabirii tugiranye ubufatanye, turizera rero ko niduhuza imbaraga nta kabuza ko bizagirira akamaro umupira w’amaguru n’amakipe y’igihugu na cyane ko igihe kinini abana bakimara ku mashuri kandi nibo soko y’iterambere ry’umupira w’amaguru mu gihe kirambye.”

Amashyirahamwe yombi azibanda mu gutegurana ibikorwa bikubiye mu bice 3 aribyo: Amahugurwa, gutegura amarushanwa no guteza impano imbere z’abakiri bato mu mashuri.

Gutegura ibikorwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano bizayoborwa na Komisiyo ihuriweho igizwe na:

Komiseri ushinzwe tekinike n’iterambere muri FERWAFA

Abanyamabanga Bakuru b’amashyirahamwe yombi

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa FRSS

Abayobozi ba tekinike b’Amashyirahamwe yombi (National Technical Directors)

Uyu muhango wo gusinya amasezerano wari witabiriwe n’inzego z’abafatanyabikorwa zitandukanye harimo Minisiteri y’Uburezi, Minisiteri ya Siporo, uhagarariye ibiro bya FIFA mu Karere, Komite Olempike, abagize Komite Nyobozi ya FERWAFA n’ishyirahamwe ry’abanyamakuru.

2022-03-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umunya-Colombia Restrepo Jhonatan ni we wegukanye Agace ka Gatatu ka Tour du Rwanda 2020

Umunya-Colombia Restrepo Jhonatan ni we wegukanye Agace ka Gatatu ka Tour du Rwanda 2020

Ubwanditsi 25 Feb 2020
Banyarwanda aho muri hose, nimuze dusangire umuganura w’amahore n’amahoro

Banyarwanda aho muri hose, nimuze dusangire umuganura w’amahore n’amahoro

Ubwanditsi 02 Aug 2024
Jesse Lingard watijwe na Manchester United muri West Ham United ashobora kugaruka yongererwa amasezerano.

Jesse Lingard watijwe na Manchester United muri West Ham United ashobora kugaruka yongererwa amasezerano.

Ubwanditsi 27 Mar 2021
Nyamagabe: Bane bafunzwe bakekwaho kwihanira ukekwaho ubujura bikamuviramo urupfu

Nyamagabe: Bane bafunzwe bakekwaho kwihanira ukekwaho ubujura bikamuviramo urupfu

Ubwanditsi 08 Mar 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Urubyiruko rwo muri FDU-Inkingi rukomeje konswa ingengabitekerezo ya Jenoside
Amakuru

Urubyiruko rwo muri FDU-Inkingi rukomeje konswa ingengabitekerezo ya Jenoside

Ubwanditsi 06 Apr 2022
‘ Kugera ku ikoranabuhanga n’amakuru ntabwo bigomba no gutoranya ku mukire cyangwa umukene ‘ Kagame
Mu Rwanda

‘ Kugera ku ikoranabuhanga n’amakuru ntabwo bigomba no gutoranya ku mukire cyangwa umukene ‘ Kagame

Ubwanditsi 10 May 2017
Amafoto – Kwerekanwa kw’abakinnyi bahabwa nimero nshya, umukino wa Gicuti na Kiyovu SC, kuririmba kw’abahanzi no kwakira abafana kuri Sitade mu byaranze Rayon Sports Day
Amakuru

Amafoto – Kwerekanwa kw’abakinnyi bahabwa nimero nshya, umukino wa Gicuti na Kiyovu SC, kuririmba kw’abahanzi no kwakira abafana kuri Sitade mu byaranze Rayon Sports Day

Ubwanditsi 25 Oct 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru