• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

  • Jambo ASBL yongeye kwerekana ko ari umuvugizi wa FDLR, ntiyifuza ko uyu mutwe wamburwa intwaro ku ngufu   |   07 Aug 2026

  • FERWAFA yahagaritse Imurora Japhet imyaka itanu mu bikorwa byose bya ruhago   |   07 Aug 2026

  • Mukura VS yakiriye umutoza mushya ukomoka muri Serbia   |   06 Aug 2026

  • Abadepite basabye ko inzego zirindwi zakoresheje amafaranga mu buryo budasobanutse zikurikiranwa   |   05 Aug 2026

  • Nyuma y’imyaka 28 Rayon Sports isubiye ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup   |   05 Aug 2026

You are at :Home»IMIKINO»Patriots BBC yatangiye yihaniza JKT mu ijonjora rya BAL

Patriots BBC yatangiye yihaniza JKT mu ijonjora rya BAL

Ubwanditsi 18 Dec 2019 IMIKINO

Patriots BBC ihagarariye u Rwanda mu ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike yo gukina irushanwa rya BAL 2020, yatangiye neza mu mukino wo mu itsinda A itsinda JKT yo muri Tanzania amanota 113-61 kuri uyu wa Kabiri.

Iri rushanwa rihuje amakipe umunani yo mu gace k’Uburasirazuba bwa Afurika, riri kubera muri Kigali Arena guhera kuri uyu wa Kabiri, aho rizasozwa ku Cyumweru.

Patriots BBC yahuye na JKT n’ubundi zari kumwe mu ijonjora rya mbere ryabereye muri Tanzania, aho iyi kipe ihagarariye u Rwanda yabaye iya mbere nyuma yo gutsinda imikino yayo yose.

Muri uyu mukino wabaye kuri uyu wa Kabiri, Patriots BBC irimo amasura mashya nka Kaje Elie umenyerewe muri REG BBC, yatsinze agace ka mbere ku manota 34-17 mu gihe aka kabiri karangiye hamaze kujyamo ikinyuranyo cy’amanota 30 (58-28).

Mu gace ka gatatu, JKT yagerageje kugarira itsindwa ku kinyuranyo cy’amanota umunani (24-16) mu gihe mu gace ka nyuma yatsinzwe ku kinyuranyo cy’amanota 14 (31-17), umukino urangira harimo ikinyuranyo cy’amanota 52 (113-61).

Baraka Sadick Atumani wa JKT yatsinze amanota 29 muri uyu mukino mu gihe Keneth Gasana wa Patriots BBC yatsinzemo 21, anasama imipira itandatu iva ku nkangara.

Umutoza wa Patriots BBC, Caley Odhiambo yavuze ko yishimiye uko abakinnyi be bitwaye kuko bakoze ibyo abatoza bari bapanze mbere y’umukino.

Ati ‘’Twashyize mu bikorwa ibyo twari twapanze gukora byose kandi mu gace ka gatatu twabonye ko bafunguye umukino noneho biduha imbaraga zo gutsinda umukino. Hari imipira myinshi twatakaje, ibyo nibyo tugiye gukoraho mu myitozo y’ejo mu gitondo.’’

Mu yindi mikino yabaye kuri uyu wa Kabiri, mu itsinda A, Gendarmerie Nationale Basketball Club ’GNBC’ yo muri Madagascar yatsinze University of Zambia Pacers ’UNZA’ yo muri Zambia amanota 78-75 mu gihe mu itsinda B, Ferroviario Maputo yo muri Mozambique yatsinze Cobra Sports yo muri Sudani y’Amajyepfo amanota 74-59

Imikino irakomeza kuri uyu wa Gatatu, aho saa 12:30 City Oilers yo muri Uganda ihura na Ferroviario Maputo, saa 15:00 J.K.T ihure na G.N.B.C, saa 17:30 Cobra Sports irakina na KPA igera i Kigali uyu munsi mu gihe saa 20:00 Patriots BBC ikina na UNZA Pacers.

Amakipe abiri ya mbere muri buri tsinda, ni yo azakomeza muri ½, aho atatu ya mbere azabona itike yo gukomeza mu Kindi cyiciro kizakinwa guhera muri Werurwe 2020.

Src: IGIHE

2019-12-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Police fc yabonye itike kugera muri 1/16, izahura na Vita Club Mokanda

Police fc yabonye itike kugera muri 1/16, izahura na Vita Club Mokanda

Ubwanditsi 29 Feb 2016
CECAFA y’ibihugu y’abatarengeje imyaka 23 igomba kubera muri Ethiopia yegejwe inyuma ibyumweru bibiri, ni mu gihe Amavubi yatangiye imyiteguro.

CECAFA y’ibihugu y’abatarengeje imyaka 23 igomba kubera muri Ethiopia yegejwe inyuma ibyumweru bibiri, ni mu gihe Amavubi yatangiye imyiteguro.

Ubwanditsi 28 Jun 2021
Areruya ni we Munyarwanda washoboye gusoza Tour de Vendée

Areruya ni we Munyarwanda washoboye gusoza Tour de Vendée

Ubwanditsi 07 Oct 2018
Visit Rwanda yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’amakipe ya LA Clippers na Los Angeles Rams zo muri Amerika

Visit Rwanda yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’amakipe ya LA Clippers na Los Angeles Rams zo muri Amerika

Ubwanditsi 29 Sep 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Musore nawe Mukobwa dore inama zifatika zagufasha guhitamo neza uwo muzarushinga
IMIKINO

Musore nawe Mukobwa dore inama zifatika zagufasha guhitamo neza uwo muzarushinga

Ubwanditsi 23 Feb 2016
Bitewe n’amasomo, Nshimiyimana Maurice uzwi nka Maso wari umutoza wungirije yatandukanye n’ikipe ya Musanze FC
Amakuru

Bitewe n’amasomo, Nshimiyimana Maurice uzwi nka Maso wari umutoza wungirije yatandukanye n’ikipe ya Musanze FC

Ubwanditsi 13 Dec 2022
Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana
ITOHOZA

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

Ubwanditsi 17 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru