• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwabonye umudali mu Mikino ya Commonwealth   |   29 Jul 2026

  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

  • Igikombe kirajya mu bindi twibitseho, ubutumwa bwa Gen. MK Mubarakh yageneye abafana ba APR FC yitegura gukina CECAFA Kagame Cup 2026   |   22 Jul 2026

  • Police FC yatangaje umunya-Maroc, Jaafar Rkyek nk’umutoza mukuru wayo asimbuye Ben Moussa watandukanye n’iyi kipe   |   21 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza wa Mukura VS, Tomáš Trucha, yageze mu Rwanda aho aje gutangira akazi   |   20 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Agatha Kanziga arataratamba ngo adashyikirizwa ubutabera, ariko amaherezo y’inzira ni munzu!Urukiko rw’Ubujurire mu Bufaransa rwateye utwatsi icyifuzo cye!

Agatha Kanziga arataratamba ngo adashyikirizwa ubutabera, ariko amaherezo y’inzira ni munzu!Urukiko rw’Ubujurire mu Bufaransa rwateye utwatsi icyifuzo cye!

Ubwanditsi 31 Aug 2021 Amakuru, HIRYA NO HINO, INKURU ZAKUNZWE CYANE, Mu Mahanga

Nyuma yo kuzenguruka inkiko zose asaba ko atashyikirizwa ubutabera ngo aburanishwe ku byaha bikomeye birimo uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kuri uyu wa mbere tariki ya 30 Kanama 2021, Urukiko rw’ Ubujurire rw’I Paris mu Bufaransa narwo rwashimangiye icyemezo cyari cyarafashwe n’izindi nkiko, maze rwemeza ko urubanza rwa Agatha Kanziga wahoze ari umugore wa Yuvenali Habyarimana rugomba kubaho.

Iyi nkuru yashegeshe cyane abajenosideri n’ababashyigikiye, kuko batangiye kubona ko amaherezo ubutabera buzakora akazi kabwo, umugizi wa nabi akagaragara, umwere nawe akajya ahabona.

Ibi bije bikurikira isezerano Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa yahaye isi yose ubwo yasuraga u Rwanda muri Gicurasi uyu mwaka, akavuga ko igihe kigeze ngo umuntu wese ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ashyikirizwe inkiko.

Agatha Kanziga w’imyaka 78 y’amavuko, ni umwe mu Banyarwanda bamaze imyaka bidegembya mu Bufaransa kandi Leta y’uRwanda yaramaze gutanga impapuro zisaba kubata muri yombi. Yageze mu Bufaransa mu mwaka w’1998. Nubwo Ubufaransa bwirinze kumuha ubuhungiro mu buryo bweruye, ntibwanamuburanishije cyangwa ngo bumwohereze kuburanira mu Rwanda, ahabereye ibyaha akekwaho.

Abatangabuhamya, abashakashatsi,abanyamategeko n’abandi bakurikiraniye hafi amateka y’uRwanda, bavuga ko Agatha Kanziga yari mu “kazu” kateguye kakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibi byanatumye Impuzamashyirahamwe y’Imiryango Iharanira Inyungu z’abarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi, CPC itanga ikirego muw’2008, ariko Agatha Kanziga akomeza gutaratamba, asaba ko urubanza rwe rutabaho. Yakomeje gukingirwa ikibaba  cyane cyane n’abahoze mu butegetsi bw’Ubufaransa,nabo ubwabo bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Urukiko rw’Ubujurire rwanze kwakira icyifuzo cya Agatha Kanziga cyo kuvanaho urubanza rwe, ariko ntihahise hatangazwa igihe ruzabera n’aho ruzabera.

Uretse Agatha Kanziga, mu Bufaransa hariyo abandi ba ruharwa nka Laurent Bucyibaruta wamarishije Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Gikongoro yategekaga, Padiri Wenceslas Munyeshyaka wamamaye mu kwica Abatutsi no gusambanya abagore ku ngufu byakorewe kuri Kiliziya ya Sainte Famiye mu Mujyi wa Kigali, Col Laurent Serubuga nawe wari igikomerezwa mu bateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, Gen Aloys Ntiwiragabo n’abandi benshi bari ku rutonde rw’abo Ubutabera bw’uRwanda budasiba gusaba ko bashyikirizwa inkiko.Barushya iminsi bagira, amaherezo bazasobanura iby’ubugome bwabo, kuko amaraso arasama.

2021-08-31
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame avuga ko “kujenjeka” bidindiza Afurika

Perezida Kagame avuga ko “kujenjeka” bidindiza Afurika

Ubwanditsi 05 Sep 2016
Akanyamuneza ku baturage ba Mozambike mu ntara ya Cabo Delgado basubiye mu byabo nyuma y’imyaka ine bameneshejwe n’inyeshyamba

Akanyamuneza ku baturage ba Mozambike mu ntara ya Cabo Delgado basubiye mu byabo nyuma y’imyaka ine bameneshejwe n’inyeshyamba

Ubwanditsi 30 Aug 2021
“Niyo napfa nazuka nk’uko Yesu yazutse “- Perezida Museveni

“Niyo napfa nazuka nk’uko Yesu yazutse “- Perezida Museveni

Ubwanditsi 20 Nov 2017
Perezida Kagame yashimiye Donald John Trump watorewe kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Perezida Kagame yashimiye Donald John Trump watorewe kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Ubwanditsi 09 Nov 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 27 Nov 2022
Manizabayo Jean de Dieu na Umutoni Sandrine begukanye irushanwa rya Youth Racing Cup ryakiniwe i Bugesera
Amakuru

Manizabayo Jean de Dieu na Umutoni Sandrine begukanye irushanwa rya Youth Racing Cup ryakiniwe i Bugesera

Ubwanditsi 14 Oct 2024
Umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda irakomeza Sitade ya Rubavu yakira imikino,  APR FC irakira Rayon Sports
Amakuru

Umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda irakomeza Sitade ya Rubavu yakira imikino,  APR FC irakira Rayon Sports

Ubwanditsi 22 Nov 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru