• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»Amakipe atarimo Amavubi yamenye uko azahura muri CHAN ya 2025 izakinwa muri Kanama

Amakipe atarimo Amavubi yamenye uko azahura muri CHAN ya 2025 izakinwa muri Kanama

Ubwanditsi 16 Jan 2025 Amakuru, IMIKINO

Kuri uyu wa Gatatu, i Nairobi mu gihugu cya Kenya habereye Tombola y’uko amakipe azahura mu mikino ya CHAN iteganyijwe kubera mu bihigu 3, Kenya, Uganda na Tanzania.

Ni tombola yitabiriwe n’abahagarariye byinshi mu bihugu bizakina iri rushanwa ryagombaga kuba tariki 1-28 Gashyantare 2025, ariko ryigijwe inyuma amezi atandatu kubera impamvu zitandukanye zirimo kuba ibikorwaremezo bizakenerwa bitaratungana neza.

Amakipe 19 azarikinira, arimo abiri ataramenyekana, yagabanyijwe mu matsinda ane aho Uganda, Tanzania na Kenya byashyizwe mu matsinda atatu abanza nk’ibihugu bizakira irushanwa, mu gihe Sénégal yatwaye CHAN iheruka yashyizwe mu Itsinda D.

Muri tombola, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Amarushanwa n’Ibikorwa mu Mpuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), Samson Adamu, yavuze ko ibihugu bibiri bitaramenyekana bizava hagati ya Algérie, Ibirwa bya Comores, Gambia, Misiri, Malawi, Afurika y’Epfo na Gabon.

Ibi bivuze ko Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yasezereye Sudani y’Epfo mu ijonjora rya kabiri ryakinwe mu Ukuboza 2024, itazitabira iri rushanwa.

Tombola yasize Kenya iri mu Itsinda A hamwe na Maroc, Angola, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Zambia.

Itsinda B rigizwe na Tanzania, Madagascar, Mauritania, Burkina Faso na Repubulika ya Centrafrique.

Itsinda C ririmo Uganda, Niger, Guinée n’ibihugu bibiri bizabona itike nyuma. Ni mu gihe Itsinda D ririmo Sénégal, Congo, Sudani na Nigeria

2025-01-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA  GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 07 Mar 2022
Restrepo Valencia yegukanye akandi gace muri Tour du Rwanda

Restrepo Valencia yegukanye akandi gace muri Tour du Rwanda

Ubwanditsi 27 Feb 2020
Mbere yo gutokora u Rwanda, abategetsi b’Ububiligi bajye babanza bikize umugogo uri mu jisho ryabo!

Mbere yo gutokora u Rwanda, abategetsi b’Ububiligi bajye babanza bikize umugogo uri mu jisho ryabo!

Ubwanditsi 31 Jul 2021
Abajenosideri  Protais Mpiranya, Fulgence Kayishema na nagenzi babo, nibashake bazihishe munsi y’urutare bazashakishwa uruhindu kugeza bafashwe

Abajenosideri Protais Mpiranya, Fulgence Kayishema na nagenzi babo, nibashake bazihishe munsi y’urutare bazashakishwa uruhindu kugeza bafashwe

Ubwanditsi 05 Nov 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abaperezida 10 ba Afurika bagiye bishingikiriza imbaraga z’abapfumu zikabatenguha
HIRYA NO HINO

Abaperezida 10 ba Afurika bagiye bishingikiriza imbaraga z’abapfumu zikabatenguha

Ubwanditsi 04 Jan 2018
Nyuma y’amezi asaga atatu nta ndirimbo ashyira hanze, Bruce Melodie yifashishije Khaligraph Jones wo muri Kenya bakora iyitwa Sawa Sawa
Amakuru

Nyuma y’amezi asaga atatu nta ndirimbo ashyira hanze, Bruce Melodie yifashishije Khaligraph Jones wo muri Kenya bakora iyitwa Sawa Sawa

Ubwanditsi 20 Oct 2021
Afrika y’Epfo: Min. Lindiwe Sisulu yemerenywa na Tanzania yafunze umunyamakuru ufite ubwenegihugu bwa Afrika y’Epfo
POLITIKI

Afrika y’Epfo: Min. Lindiwe Sisulu yemerenywa na Tanzania yafunze umunyamakuru ufite ubwenegihugu bwa Afrika y’Epfo

Ubwanditsi 13 Nov 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru