• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»IMIKINO»Abayobozi babiri batawe muri yombi bakekwaho kugambanira Perezida Nkurunziza

Abayobozi babiri batawe muri yombi bakekwaho kugambanira Perezida Nkurunziza

Ubwanditsi 03 Mar 2018 IMIKINO

Abayobozi babiri batawe muri yombi nyuma y’uko ikipe y’umujyi bayobora ikiniye nabi Perezida Nkurunziza mu mukino w’umupira w’amaguru wabahuzaga n’ikipe ye, Haleluya FC.

Umuyobozi wa Kiremba, Cyriaque Nkezabahizi n’umwungiriza we, Michel Mutama, batawe muri yombi ku wa Kane w’iki cyumweru. Amakuru aturuka mu nzego z’ubutabera avuga ko bakekwaho ‘kugambanira Perezida.’

Perezida Nkurunziza ni umukirisito ukomeye ndetse afite ikipe akinamo yitwa Haleluya FC agendana nayo mu bice bitandukanye, afite kandi korali yitwa ‘Komeza gusenga’.

Akina imikino hagati y’ibiri n’itatu buri cyumweru, yubatse Stade ijyamo abantu barenga 9000 aho avuka hitwa Buye mu Ntara ya Ngozi n’izindi mu gihugu. Buri mukino atsinda igitego kimwe cyangwa bibiri kuko ikipe bakina iba igomba kutamubuza. Gusa kuri iyi nshuro ntabwo byamukundiye kuko abo bakinaga batamuhaye amahwemo.

Ku wa 3 Gashyantare ikipe ye yahuye n’iyo mu mujyi wa Kiremba. Bamwe mu bari ku mukino babwiye AFP, ko abayobozi ba Kiremba bagiye mu nkambi y’impunzi z’abanye-Congo iri muri ako gace bakazana abakinnyi.
Umwe yagize ati“Aba banye-Congo ntibari bazi ko bakina na Perezida Nkurunziza kuko mu mukino baramukomerekeje, uko yafataga umupira baramwegeraga ndetse bakamutura hasi inshuro nyinshi. Ni mu gihe abakinnyi b’Abarundi bo birinda no kumwegera.”

Ubusanzwe ikipe bagiye gukina iba izi neza ko imureka agatsinda ibitego byinshi kuko nta mukinnyi umwegera.

Hagati aho, umwaka ushize Perezida Nkurunziza na Guverinoma ye bashyizwe muri raporo y’Umuryango w’Abibumbye ko hari ibimenyetso bifatika by’uko bakoze ibyaha byibasira inyokomuntu.

Iyi raporo kandi yavuze ko mu mvururu za politiki zo mu 2015, ingabo za leta ndetse n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bishe abantu, bakabakorera iyicarubozo ndetse abagore n’abakobwa bagafatwa ku ngufu. Ibi byose bikaba bifite imvano y’uko Perezida Nkurunziza yashatse kwiyamamariza manda ya gatatu nyamara itegeko nshinga ritabyemera.

2018-03-03
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

CHAN: Maroc idafite icyo iharanira yandagaje Amavubi 1-4 imbere  ya Perezida Kagame

CHAN: Maroc idafite icyo iharanira yandagaje Amavubi 1-4 imbere ya Perezida Kagame

Ubwanditsi 25 Jan 2016
The Ben mu manza n ‘uwamukoreye amashusho y’indirimbo  ye ‘ Habibi’

The Ben mu manza n ‘uwamukoreye amashusho y’indirimbo ye ‘ Habibi’

Ubwanditsi 08 Dec 2016
“U Rwanda rutewe ishema no kwakira Shampiyona y’Isi y’Amagare 2025 yagenze neza kurusha uko byari byitezwe” – Perezida Kagame

“U Rwanda rutewe ishema no kwakira Shampiyona y’Isi y’Amagare 2025 yagenze neza kurusha uko byari byitezwe” – Perezida Kagame

Ubwanditsi 29 Sep 2025
REG VC yerekeje muri Tunisia gukina imikino ya Champions League ihuza amakipe amakipe yabaye aya mbere mu bihugu byayo

REG VC yerekeje muri Tunisia gukina imikino ya Champions League ihuza amakipe amakipe yabaye aya mbere mu bihugu byayo

Ubwanditsi 09 May 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amashusho y’indirimbo “Velo” nayo ari kubica bigacika muri Kigali
IMIKINO

Amashusho y’indirimbo “Velo” nayo ari kubica bigacika muri Kigali

Ubwanditsi 14 Jan 2016
Perezida Kagame yitabiriye inama ya mbere igiye guhuza Afurika n’u Burusiya
UBUKUNGU

Perezida Kagame yitabiriye inama ya mbere igiye guhuza Afurika n’u Burusiya

Ubwanditsi 23 Oct 2019
Abanye-Congo bakomeje kwinjira mu Rwanda batinya imvururu zishobora gukurikira amatora
POLITIKI

Abanye-Congo bakomeje kwinjira mu Rwanda batinya imvururu zishobora gukurikira amatora

Ubwanditsi 07 Jan 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru