• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»2016 : Uko Umunyapolitiki Twagiramungu yataye agaciro burundu

2016 : Uko Umunyapolitiki Twagiramungu yataye agaciro burundu

Ubwanditsi 02 Jan 2017 POLITIKI

-5196.jpg

Hon Gatabazi ati : Ni byiza kuba Twagiramungu yararose kuko bibaho, cyane ko n’Ishyaka rye rishingiye ku nzozi [Rwanda ’Dream’ Initiative], agafata n’umwanya wo kwerekana ko ahangayikishijwe n’ikibazo cy’Abanyarwanda bandi baba mu mahanga. Gusa ikibabaje ni uko icyo yita ikibazo hashize imyaka cyarabaye amateka.

Ku batamuzi n’abandi bafite inyungu muri Politiki y’u Rwanda bamwibeshyaho, Twagiramungu ni nka Kanseri muri politiki y’imyaka myinshi mu Rwanda kuva muri za 60, akiri umunyeshuriiyo muri za Canada ndetse no mu myaka ya 90-94 igihe cy’amashyaka menshi kugeza n’ubu,keretse niba ubwonko bwe butibuka ariko twe abanyarwanda twibuka amateka ye yose.

Muri macye imishyikirano yifuza ndumva isa n’iya Arusha kandi yayibayemo ari ikirumirahabiri, abo mu Rwanda akabagonganisha, naho abari hanze ku ruhande rwa RPF akabacenga abakina politiki yo mu kirere, uyu munsi ntabwo abo bari kumwe mu mashyaka mu Rwanda barabyibagirwa.

Ese ni izihe mpunzi Twagiramungu aharanira gucyura ?

Abanyarwanda benshi baba mu mahanga bariyo kubera gushaka ubumenyi, imibereho n’ubukungu, abandi bariyo kubera guhunga amakosa n’ibyaha bakoze mu Rwanda barimo abakekwaho ko basize bakoze jenoside, abanyereje imitungo ya Leta, abakoze ibyaha binyuranye, cyane mu ngabo (Disciplinary) cyangwa muri Leta, ubundi hakaba n’abatekereza ko ari impunzi kandi sitati y’ubuhunzi yararangiye.

-5197.jpg

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma

Hari kandi n’abahejejweyo no kugirana ibibazo n’abantu ku giti cyabo bapfa imitungo, ubuhemu n’ibindi bidafite aho bihuriye na politiki. Abo bose kandi umunsi ku munsi leta ibahamagarira kwibuka ko ari Abanyarwanda kandi bafite uburenganzira busesuye bwo gutaha bagafatanya n’abandi kubaka igihugu.

Abafite ibikorwa bikomeye bibateza imbere baguma mu mahanga, ariko ntibikuraho uburenganzira bafite ku gihugu cyabo. Hari kandi abana n’urubyiruko rukomoka kuri abo bose rukwiriye kubohoka ntiruheranwe n’amateka cyangwa ibyaha by’ababyeyi babo, bose ni abana b’u Rwanda.

Niba Twagiramungu avugira impunzi zo mu cyiciro cy’abakekwaho ibyaha cyangwa ababihamijwe n’inkiko, aho ho byaba byumvikana icyo agamije, ariko kuri ubu nta muntu n’umwe wavuga ko yahunze u Rwanda kubera impamvu runaka itari mu zavuzwe haruguru kuko Leta y’u Rwanda ihora ifunguye amarembo ku batahuka kuva mu 1994. Baba abahunze kuva muri za 1959 ndetse no muri 1994 na nyuma yaho nta n’umwe iheza. N’abahoze bagize Ex FAR, RDR, FDLR n’abandi baratahuka, ubutabera bwaba ntacyo bubabaza bakishyira bakizana, bagatunga bagatunganirwa.

Muri macye rero Twagiramungu aravugira baringa, nta mpunzi n’imwe ihari yahunze u Rwanda ku mpamvu ziturutse ku mutekano mucye kuko urahari, ubuyobozi n’iterambere bidaheza nibyo byimitswe, ukwishyira ukizana kurahari, uburezi bufunguriwe bose, kwivuza byageze kuri bose, Abanyarwanda bo kubihamya babibamo umunsi ku munsi barahari, barashima kandi bafite icyizere cy’ahazaza heza.

Impuhwe za Twagiramungu ni nk’iza bihehe

Twagiramungu wabaye Minisitiri w’Intebe wa mbere wa Guverinoma y’Inzibacyuho kuva 1994, natubwire impuhwe yaba yaragiriye izo mpunzi asabira imishyikirano mu 2016. Ndibuka muri 94 na 95 yanga ko ibiribwa UNHCR na PAM bavanaga i Dar es Salaam binyuzwa mu Rwanda ngo bijyanwe muri Zaire (DRC) agamije kwicisha inzara impunzi, iyo aba yarakundaga abo bahutu yiyita ko avugira, yari kuba yarakoze ibinyuranye n’ibyo. Nyamara Paul Kagame akiri Visi Perezida yahoraga avuga ko impunzi zidakwiye gukomeza kwicwa n’inzara ndetse n’indwara azisabira gutaha mu gihugu.

-5198.jpg

Twagiramungu Faustin aha yari mu Rwanda 2003, yaje kwiyamamaza ngo abe Perezida abona 3%

Keretse niba ubwonko bwe butakibuka kubera gusaza naho ubundi yakagombye kwibuka amagambo yabwiye impunzi zari i Muyinga mu Burundi mu 1995 zimaze kumusomera Memorandum y’ibyo zasabaga ngo zitahe. Yifashe ku gahanga ati “Yayayayaya, mwa bicanyi mwe muzi ko musetsa nta n’isoni mugira, mukwiriye gufungwa cyangwa mugahitamo kwangara mukazagwa ku gasi” abari bahari mubyibuke. Igihe cyose yaranzwe n’amagambo yo gutesha agaciro impunzi, agasuzuguro, kuzica intege, kuzicira imanza no kwerekana ko we ari intyoza n’igitangaza.

Erega ubucabiranya, amatiku n’amacenga bya Twagiramungu si ibya none !

Mbere ya 94, amashyaka yose Twagiramungu yagiye abamo yayatezagamo amatiku, akagonganisha bagenzi be. Hano mu Rwanda ku ruhande rwa RPF akababeshya ko ariwe gitangaza. Azwiho ibinyoma no kungonganisha abarwanashyaka b’amashyaka yabayemo.

Ajya gutangiza PDR Ihumure afatanyije na Dr Ntakirutimana na Rusesabagina, ajya gufatanya na RNC, ngo bahuze ingufu byose byagiye bishwanyagurika kubera yahoraga ashaka kuba ariweuyobora biturutse kuri ya kanseri n’ubundi yamwokamye.

Abo yafatanyije nabo bose bamwibuke, ngabo ba Rusesabagina yise Ababoyi n’Abateruzi b’Inkono, ngabo ba BM Habyarimana na ba Kayumba yabwiye ko nta jenerali ubaho atagira ingabo, ko nta jenerali ukangatira mu birometero birenga 10,000 yaratinye kuvugira mu mashyamba ya Congo hafi y’u Rwanda.

Twagiramungu akwiriye kubanza kwiyunga nawe ubwe, abo yahemukiye n’abo yirirwa ayobya kuko imikino ye na Politiki yo mu kirere byarashaje. Abanyarwada bakeneye abanyapolitiki bahamye [genuine politicians] kandi barahari, batari abo kubateranya no kuryoshya amagambo nk’ibyamuranze,yakagombye kwicara akirira ayo amaze gukusanya cyangwa agahitamo agafata inzira agataha i Kigali cyane ko nawe azi ko atari impunzi.

Imishyikirano asaba n’ubundi yayibayemo, amacenga ye arazwi keretse niba yifuza ko habaho indi akazongera kuba Ministri w’Intebe, nasubize amerwe mu isaho.
Icyo nzi cyo ni uko abenshi bamaze kumumenya ariko kubakimwibeshyaho bibuke amashyaka yaciyemo ibice mu Rwanda, agahabwa Umwanya ukomeye yarangiza akananirwa imirimo yashinzwe mu Rwanda agafata iy’ikirere.

Twagiramungu nabanze yivuze kanseri y’amacakubiri y’amoko, ya Nduga Rukiga, y’abatutsi n’abahutu, y’abakwe b’i Gitarama ananibuke ko guhora yifuza kuba hejuru ya byose aribyo bizamusajisha nabi. Nareke guteza ubwega cyane ko Abanyarwanda ubu barasobanukiwe, mbeseburya si buno.

Twagiramungu sigaho wakoze uko ushoboye ngo wigire ijwi ry’abatavuga rumwen’ubutegetsi bw’u Rwanda [opposition] ariko byarakunaniye kandi n’abatekereza nkawe, bibuke ko buri munsi uko bwije n’uko bukeye Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda irushaho kugira imbaraga ahanini zishingiye ku guteza imbere ubukungu butajegajega, budaheza, yimakazaimyoborere myiza kandi iha amahirwe buri munyarwanda nta vangura iryo ariryo ryose. Ni nako kandi abiyita ko barwanya Leta bagenda babura impamvu n’aho bahera (no purpose no agenda)ku rundi ruhande icyizere abaturage bafitiye Ingabo zacu, Umukuru w’Igihugu bigakomeza kwiyongera.

Sinzi uzavura iyi ndwara ya Mzee Twagiramungu washatse gufatanya na RNC n’abandi bikananirana, washatse gufasha FDLR ubwo yasuraga Tanzania, wagiye kwa Nkurunziza nabyo ntibyagira icyo bigeraho ; ubu icyo asigaranye ni urusaku no guhangana nta mpamvu.

Twagiramungu yahawe inkwenene

Abanyarwanda batandukanye basetse inkwenene Twagiramungu Faustin bakunda kwita Rukokoma,nyuma y’aho yihanukiriye akavuga ko Perezida Kagame ari umunyagitugu. Ibi akaba yarabivuze yifashishije imbuga nkoranyambaga.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga mu mpera z’icyumweru gishize , Twagiramungu yavuze ko yibaza impamvu Perezida Paul Kagame ashyigikiwe cyane n’ibihugu bibiri bikomeye ku isi, ari byo Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bwongereza kandi ku bwe abona ari umwe mu banyagitugu bo muri Afurika ndetse no ku isi.

Uyu musaza avuga ko ibi bihugu byombi bibeshya ko bishaka ko demokarasi yamamara mu Rwanda, kandi ari politike nshya ya mpatsibihugu yahawe intera yo gushyigikira abanyagitugu kugirango barengere inyugu z’ibyo bihugu byombi.

Ibi ariko byamaganiwe kure n’abanyarwanda benshi, batanze ibitekerezo byerekana ko Politiki ya Twagiramungu Faustin ishaje ndetse nawe ubwe akaba ashaka gusaza yanduranyije. Benshi bamubaza impamvu avuga ibiri mu Rwanda nk’aho abirusha abari mu gihugu.

Uwitwa Irakoze yagize ati : “Jye mbona wa musaza we hari byinshi wirengagiza kuko n’ubwo utunzwe n’abazungu ariko wakabaye ukurikira ibinyamakuru ukumva aho u Rwanda rugeze mu iterambere. Ubuhamya bw’abaturarwanda burabihamya.

Ibyo byose uhora uvuga nibyo biguhejeje ishyanga kandi urwa Gasabo rwarafunguye imiryango.

Ibikorwa by’umuntu nibyo duha agaciro kandi wowe ntacyo tuzi wamariye abanyarwanda ahubwo ukaba ushyize imbere gusenya ibyo tumaze kugeraho, mpora nsaba Imana ngo ibaturinde ndetse hamwe na bamwe muhuje ibitekerezo bishaje bitakigezweho.”

Hari uwitwa Niyongira we yagize ati : “Wowe uzahera mu kuvuga gusa. Usabe Imana ahubwo ibyo bakuyorera ntibihagarare, naho ubundi uyu mukino warakunaniye.”

Bimenyimana we ati : “Iyo ubuze icyo uvuga ntukavugishwe wa gisaza we cy’igisazi”

Dany yagize ati : “Ubutaha uzabanze usobanure ijambo “umunyagitugu” hanyuma usobanure uburyo HE Paul Kagame ari umunyagitugu kuko ubanza twe tutazi ijambo umunyagitugu icyo risobanura. Mbese ari twe turi mu gihugu nawe wagihunze ninde uzi ibiri mu Rwanda ? Ninde wakubwiye ko wazongera kuzana izo ngengabitekerezo zawe mu Rwanda se ?”

Tumukuze we ati : “Nyakubahwa nta gitugu adushyiraho ahubwo rwose niba ufite icyo wungutse aho uri ngwino twifatanye kubaka igihugu cyacu.”

Uwitwa Byiringiro ati : “Ko mbona usazanye amatiku muze ? Uturusha kumenya igihugu twe dutuyemo ? Amahirwe dufite ni uko ushaje ntacyo wowe udutwaye, uri uw’amagambo gusa.”

Gatebererwa ati :
“Ariko wa njiji we aho mwagejeje u Rwanda n’aho Kagame yaruvanye hari aho bihuriye ? Ubwo rero uzi ko ari nka kera, barakubeshye twamenye ubwenge abo mwishe barahagije, ubu turi gusana aho mwashenye wituvangira tugeze kure nta mwanya dufite wo kugutega amatwi.

Uyu musaza yari muri Guverinoma yashyizweho tariki 19 Nyakanga 1994 nyuma y’ihagarikwa rya Jenoside, yari igizwe na Perezida Pasteur Bizimungu, Visi Perezida Major General Paul Kagame ndetse na Twagiramungu Faustin ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe, umwanya yavuyeho tariki 31 Kanama 1995

Cyiza D.

2017-01-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kagame yaganiriye na Magufuli ku bucuruzi, ubuhahirane na politiki

Kagame yaganiriye na Magufuli ku bucuruzi, ubuhahirane na politiki

Ubwanditsi 08 Mar 2019
Urukuta rutandukanya Tshisekedi n’U Rwanda akwiye kurusimbuza Ikiraro kimubanisha n’Abaturanyi bose bavuga Ikinyarwanda

Urukuta rutandukanya Tshisekedi n’U Rwanda akwiye kurusimbuza Ikiraro kimubanisha n’Abaturanyi bose bavuga Ikinyarwanda

Ubwanditsi 30 Oct 2023
Perezida Kagame yaganiriye n’Umuyobozi wa Qatar, igihugu giteganya gushora imari mu Kibuga cy’Indege cya Bugesera

Perezida Kagame yaganiriye n’Umuyobozi wa Qatar, igihugu giteganya gushora imari mu Kibuga cy’Indege cya Bugesera

Ubwanditsi 25 Sep 2019
RDC: Jean Pierre Bemba yageze i Kinshasa agiye guhatana mu matora ya Perezida

RDC: Jean Pierre Bemba yageze i Kinshasa agiye guhatana mu matora ya Perezida

Ubwanditsi 01 Aug 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

NEC yashyize  Igorora ku bakandida bazashaka  kwiyamamaza bakoresheje Imbuga nkoranyambaga
Mu Rwanda

NEC yashyize Igorora ku bakandida bazashaka kwiyamamaza bakoresheje Imbuga nkoranyambaga

Ubwanditsi 04 Jun 2017
Uganda: Justine Bagyenda Mu Mazi Abira Nyuma Yo Kubangamira Igurishwa Rya Crane Bank, Museveni Yari Afitemo Inyungu
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Justine Bagyenda Mu Mazi Abira Nyuma Yo Kubangamira Igurishwa Rya Crane Bank, Museveni Yari Afitemo Inyungu

Ubwanditsi 04 Dec 2018
Namibia : Perezida Kagame  yagarutse ku nkuru ya David Himbara ushinja u Rwanda guhimba imibare
INKURU NYAMUKURU

Namibia : Perezida Kagame  yagarutse ku nkuru ya David Himbara ushinja u Rwanda guhimba imibare

Ubwanditsi 20 Aug 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru