• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Abaturage b’i Goma muri Kongo barishimira uburyo bakiriwe mu Rwanda ubwo bahahungiraga muri izi mpera z’icyumweru, ikirunga cya Nyiragongo kirimo kuruka. Baboneyeho kwamagana Martin Fayulu na Denis Mekwege bavuga ibinyoma ku Rwanda.

Abaturage b’i Goma muri Kongo barishimira uburyo bakiriwe mu Rwanda ubwo bahahungiraga muri izi mpera z’icyumweru, ikirunga cya Nyiragongo kirimo kuruka. Baboneyeho kwamagana Martin Fayulu na Denis Mekwege bavuga ibinyoma ku Rwanda.

Ubwanditsi 23 May 2021 Amakuru, ITOHOZA, Mu Rwanda, POLITIKI

Muri izi mpera z’icyumweru ikirunga cya Nyiragongo cyarutse kiganisha mu mujyi wa Goma no mu nkengero zawo, bituma abaturage basaga 5000 bahungira i Rubavu mu Rwanda. Nubwo mu Rwanda hari amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 kandi abaturanyi bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bakaba batayubahiriza uko bikwiye, ntibyabujejije Leta y’u Rwanda kubafungurira umupaka kugirango ubuzima bwabo budatwarwa n’iruka rya Nyiragongo.

Bakigera mu Rwanda , nk’uko bisanzwe mu muco w’Abanyarwanda, abo bavandimwe bo muri Kongo bakiranywe urugwiro, bahabwa iby’ibanze nk’amazi n’ibiribwa, ibikoresho by’isuku,n’ibindi, banashyirwa ahantu barindiwe umutekano. Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru Nyiragongo yari yacishije make, bituma abo Banyekongo batangira gusubira iwabo. Leta y’uRwanda yongeye kubakorera ibintu byabakoze ku mutima, ubwo yatangaga amabisi yo kubatwara, aho gukubita amaguru basubira mu byabo.

Dr Dennis Mukwege urajwe ishinga no guharabika u Rwanda

Ku mbuga nkoranyambaga abo Banyekongo bagaragaje amarangamutima, bashimira ibikorwa by’ubumuntu Abanyarwanda babagaragarije. Baboneyeho kwamagana abanyapolitiki b’iwabo babateranya n’uRwanda, babinyujije mu byegeranyo n’amadisikuru abiba urwango, kandi mu by’ukuri Abanyarwanda n’Abanyekongo, cyane abaturiye umupaka w’ibihugu byombi, ngo basangiye gupfa no gukira.

Uwo abenshi bagarutseho ni Martin Fayulu wigeze kwiyamamariza kuyobora Kongo ariko agatsindwa na Félix Tshisekedi. Uyu Fayulu akunze kumvikana atuka uRwanda, arushinja uruhare mu bibazo byose biba muri Kongo. Usanga atishimiye kuba ibihugu byombi bikora ibishoboka ngo umubano ube mwiza. Aba Banyekongo bamwibukije ko ubwo Abanyarwanda bashyashyanaga bagoboka ababahungiyeho, we ntacyo yakoze ngo abatabare cyangwa abatabarize, maze bamusaba kureka ibinyoma n’imvugo zirimo ubwenge buke.

Undi Abanyekongo batarebeye izuba, ni Dr Denis Mukwege, nawe wumvikanye kenshi ashinja uRwanda imfu z’Abanyekongo, maze kuri twitter n’izindi nkoranyambaga, yibutswa ko Leta y’uRwanda yirirwa aharabika, yamurushije guha agaciro ubuzima bw’abari mu kaga. Bagize bati:”Amahirwe ni uko uRwanda rutajya ruha agaciro amagambo yabyu mabi. Kwirirwa murutukira kuri BBC na RFI ntibirubuza gukora igikwiye”
Uwitwa Dr AWAZI nawe yanditse yamagana abanyapolitiki bateranya Abanyekongo n’abanyarwanda, yibutsa ko atari ubwa mbere uRwanda rutabara Abanyekongo ngo kuko no muw’2002 ubwo nanone Nyiragongo yarukaga, impunzi nyinshi zahungiye I Rubavu na Musanze, kandi zifatwa neza cyane.

Dr Awazi ati:”Icyo gihe Guverinoma ya Kongo yari yanshinze guhuza ibikorwa by’ubutabazi. Inkunga zose zavaga mu Rwanda zitanzwe na Leta y’icyo gihugu, abagiraneza b’abanyarwanda n’imiryango itari iya Leta ikorera mu Rwanda.”

Hari kandi German Kazadi Kayembe we wagize ati:”Abatuka uRwanda kenshi ni abataruzi bakurikira buhumyi abanyapolitiki b’abagome. Uramutse ugeze mu Rwanda wabona ikinyuranyo. Ubuyobozi bw’uRwanda bukorera mu mucyo, nta ruswa nk’iba iwacu, abasirikari n’abapolisi bafite ikinyabupfura. Twime amatwi ibinyoma bya Fayulu ka Mukwege”
Simplice Kipangala we ati:” Mu gihe uRwanda rugaragaza umuhate n’umutima wo gufasha, iwacu baba bahugiye mu gusahura imitungo y’abahunze.

Imfashanyo nta na rimwe ziragera kubo zagenewe.Dushimiye intambwe Abanyarwanda bamaze gutera mu myumvire n’imikorere, kandi tugire ubutwari bwo kubigiraho”
Muri make rero,abaturanyi koko ni “abazimyamuriro”. Abirirwa bahembera inzangano hagati y’abavandimwe bakwiye kwamaganwa cyane.

Nubwo ntawakwifuza ko ingorane zibaho, ariko zinabaye zikwiye kuba umwanya wo kuvanaho urwikekwe no kwerekana ko ibivugwa n’abanyapolitiki nka Martin Fayulu na Denis Mukwege ari amateshwa.

2021-05-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Christine Uwizera Coleman, umupasitori wanywanye na Sekibi. 

Christine Uwizera Coleman, umupasitori wanywanye na Sekibi. 

Ubwanditsi 20 Sep 2022
Dr Raymond DUSABE azashyingurwa i Rusororo kuri uyu wa kabiri

Dr Raymond DUSABE azashyingurwa i Rusororo kuri uyu wa kabiri

Ubwanditsi 20 Jan 2018
Rayon  yarahiye itsemba isano ko  idahawe igikombe yatsindiye  ku mukino uzayihuza na APR ntacyo izafata kuwa Kiyovu

Rayon yarahiye itsemba isano ko idahawe igikombe yatsindiye ku mukino uzayihuza na APR ntacyo izafata kuwa Kiyovu

Ubwanditsi 26 May 2017
M23 yakozanyijeho na FARDC hicwa umusirikare 1

M23 yakozanyijeho na FARDC hicwa umusirikare 1

Ubwanditsi 22 Feb 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umunyamabanga Mukuru wa FPR yahaye Interahamwe ibihumbi 800 Frw ngo zihungishe abana be
Amakuru

Umunyamabanga Mukuru wa FPR yahaye Interahamwe ibihumbi 800 Frw ngo zihungishe abana be

Ubwanditsi 15 May 2024
Abaturage ba Kinyinya batangiye igikorwa cyo kwiyubakira sitasiyo ya Polisi
Mu Rwanda

Abaturage ba Kinyinya batangiye igikorwa cyo kwiyubakira sitasiyo ya Polisi

Ubwanditsi 28 Feb 2017
Nkunshuro ya mbere umuhango  wo guha impamyabumenyi abanyeshuri basaga 8500 ugiye kuyoborwa na Perezida Kagame
Mu Mahanga

Nkunshuro ya mbere umuhango wo guha impamyabumenyi abanyeshuri basaga 8500 ugiye kuyoborwa na Perezida Kagame

Ubwanditsi 28 Jul 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru