• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

You are at :Home»POLITIKI»PL yasezeranyije abahinzi n’aborozi ubuvugizi kuri Banki n’Ikigega cy’ubwishingizi

PL yasezeranyije abahinzi n’aborozi ubuvugizi kuri Banki n’Ikigega cy’ubwishingizi

Ubwanditsi 23 Aug 2018 POLITIKI

Ishyaka Riharanira ukwishyira ukizana kwa buri Munyarwanda (PL), ririmo guhatanira kujya mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, ryasezeranyije abahinzi n’aborozi ubuvugizi kuri Banki yihariye n’Ikigega cy’ubwishingizi.

Ibi byose bigamije kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi butunze abarenga 70% by’abanyarwanda n’uruhare rwa 33% mu musaruro mbumbe w’igihugu (GDP).

Kuri uyu wa Gatatu PL yamamaje abakandida depite bayo 80, mu Turere twa Burera na Gakenke, mu Ntara y’Amajyaruguru.

Perezida w’iri shyaka, Mukabarisa Donatille, yabwiye abaturage ko nibabatora mu byo bazitaho harimo kuzamura ubuhinzi n’ubworozi hashyirwaho Banki n’ikigega cy’ubwishingizi cy’abahinzi n’aborozi.

Ati “Ntitwavuga iterambere rirambye, umunyarwadnda atiteje imbere, niyo mpamvu no mu byo ishyaka PL ryifuza kubagezaho harimo no gushyiraho Banki yihariye n’ikigega cy’ubwishingizi ku bahinzi n’aborozi.”

Yasobanuye ko ibi bizafasha abaturage kuzamura umusaruro bihaza mu biribwa, bityo n’iterambere muri rusange bakarigeraho.

Ni kenshi mu Rwanda humvikana ikibazo cy’abahinzi n’aborozi batishimira uko amabanki adashishikarira kubaha inguzanyo ndetse n’ibigo by’ubwishingizi bikagenda biguru ntege mu kwishingira uru rwego.

Umuyoboke wa PL, Habinshuti Théophile, yemeza ko iyi banki bijejwe yaba iziye igihe kuko ifite isura nshya ku bukungu bwabo.

Ati “Twishimiye cyane iyi Banki n’ikigega cy’ubwishingizi twemerewe nk’abahinzi n’aborozi, icyo mpamya ni uko bizazana isura nshya ku bukungu bw’umuhinzi n’umworozi.”

PL kandi yasezeranyije abaturage ubuvugizi ku mihanda n’amashanyarazi aho bitaragera, byose bikaba ari inyunganizi ku muhinzi n’abanyarwanda muri rusange kuko babasha guhahirana no kugeza umusaruro ku masoko.

Uwitwa Nyiransabimana Agnès yishimiye ibyo basezeranyijwe na PL, ashimangira ko azayigirira icyizere kuko ibumbatiye amahirwe ku bahinzi n’aborozi.

Yagize ati “Twagejejweho inkuru nziza yari ikenewe mu bahinzi n’aborozi. Kuba umuhinzi agiye gushyirirwaho Banki n’ikigega cy’ubwishingizi cyihariye, ni kimwe mu bizatuma twiteza imbere kurushaho, dukomeza kubyaza umusaruro aya mahirwe duhabwa.”

PL yemereye abatuye Burera na Gakenke kongerera agaciro k’amabuye y’agaciro akunze kuhagaragara, guteza imbere ikoranabuhanga mu rubyiruko, amaterasi y’indinganire ku misozi barwanya isuri n’ibiza n’ibindi byinshi kandi byiza.

Mukabarisa Donatille yijeje abaturage ba Burera na Gakenge kuzabakorera ubuvugizi hakajyaho banki yihariye ku bahinzi n’aborozi

Abayoboke ba PL bacinye akadiho biratinda…

Kuri uyu wa Gatatu PL yamamaje abakandida depite bayo 80, mu Turere twa Burera na Gakenke, mu Ntara y’Amajyaruguru

Abakandida PL yaserukanye muri aya matora y’abadepite

2018-08-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Minisitiri Biruta yatanze icyizere ko inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC itazongera gusubikwa

Minisitiri Biruta yatanze icyizere ko inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC itazongera gusubikwa

Ubwanditsi 10 Jan 2020
RDC yongeye kugaragaza ko itifuza ingabo za Loni ku butaka bwayo

RDC yongeye kugaragaza ko itifuza ingabo za Loni ku butaka bwayo

Ubwanditsi 05 Apr 2018
Burundi:Gen.Evariste Ndayishimiye niwe uzahagararira ishyaka CNDD-FDD mu matora y’Umukuru w’Igihugu

Burundi:Gen.Evariste Ndayishimiye niwe uzahagararira ishyaka CNDD-FDD mu matora y’Umukuru w’Igihugu

Ubwanditsi 26 Jan 2020
Moïse Katumbi yasesekaye i Lubumbashi

Moïse Katumbi yasesekaye i Lubumbashi

Ubwanditsi 20 May 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umudiho uva mu itako
ITOHOZA

Umudiho uva mu itako

Ubwanditsi 10 Dec 2016
Philemon Mateke Yategetse Ko Abanyarwanda Bagera Kuri Batandatu Bafatwa Bagafungwa  Mu Karere Ka Gisoro
INKURU NYAMUKURU

Philemon Mateke Yategetse Ko Abanyarwanda Bagera Kuri Batandatu Bafatwa Bagafungwa Mu Karere Ka Gisoro

Ubwanditsi 16 Mar 2020
Ipfundo ry’ibiganiro Perezida Kagame yagiranye na Ali Bongo wa Gabon
POLITIKI

Ipfundo ry’ibiganiro Perezida Kagame yagiranye na Ali Bongo wa Gabon

Ubwanditsi 14 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru