• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»HIRYA NO HINO»RDC: Ubwumvikane buke muri Lamuka nyuma y’amagambo ya Moïse Katumbi

RDC: Ubwumvikane buke muri Lamuka nyuma y’amagambo ya Moïse Katumbi

Ubwanditsi 27 May 2019 HIRYA NO HINO

Hatangiye umwuka mubi hagati y’abagize Ihuriro Lamuka ry’amashyaka atavuga rumwe na Leta muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma y’amagambo Moïse Katumbi yatangaje.

Ubwo yagarukaaga mu gihugu muri iki Cyumweru nyuma y’imyaka itatu mu buhungiro, Katumbi yatangaje ko ihuriro ryabo rigamije gukosora Leta aho yatannye no guteza imbere indangagaciro zigamije ukwishyira ukizana kwa buri wese.

Katumbi yagaragaje ko intego ari ugukorana n’ubuyobozi buriho bukuriwe na Felix Tshisekedi watsinze mu matora Martin Fayulu umwaka ushize, ibitagenda neza bakabigaragaza.

Martin Fayulu wiyamamaje ku itike ya Lamuka ntabwo yemera ko yatsinzwe na Tshisekedi ndetse avuga ko muri RDC ubutegetsi buriho butemewe n’amategeko.

Kuba Katumbi yatangaje ko bazakorana na Tshisekedi byarakaje bamwe mu banyamuryango b’iryo huriro.

Umwe mu bavugizi ba Martin Fayulu, Steve Kivwata, yabwiye RFI ko ibyatangajwe na Katumbi binyuranyije n’amahame bashyizeho.

Ati “Mu irangashingiro (ry’amahame ya Lamuka) handitse ko hari ikibazo gikomeye cya politiki mu gihugu cyacu kubera ibibazo byabaye mu matora. Niyo mpamvu inzego zihari zitemewe. Ikindi kandi nk’umuhuzabikorwa, ntabwo abandi bayobozi batandatu bigeze bamuha ububasha bwo kubafatira umwanzuro. Ntabwo rero bikwiriye ko Katumbi ari we uzamura icyo gitekerezo gihabanye n’amahame yacu.”

Kivwata yavuze ko bidashoboka kuba Lamuka yahitamo gukorana na Leta iriho yirengagije ibyabaye mu matora yashyizeho Tshisekedi.

Yasabye Katumbi kwisubiraho agasubira mu murongo muzima ukwiriye kuranga abanyamuryango ba Lamuka.

Katumbi ni we muhuzabikorwa w’ihuriro Lamuka rigizwe n’amwe mu mashyaka atavuga rumwe na Leta aherutse kwishyira hamwe ngo agarure impinduka muri Congo.

2019-05-27
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

AMAGAMBO 10 DUKWIYE KUBWIRA ABAKUNZI BACU BURI MUNSI

AMAGAMBO 10 DUKWIYE KUBWIRA ABAKUNZI BACU BURI MUNSI

Ubwanditsi 29 Jun 2016
Abarundi basaga 100 babaga mu Rwanda binyuranyije n’amategeko basubijwe iwabo

Abarundi basaga 100 babaga mu Rwanda binyuranyije n’amategeko basubijwe iwabo

Ubwanditsi 25 Jun 2018
CAF yaciye Ishyirahamwe rya ruhago mu Burundi ibihumbi 10$

CAF yaciye Ishyirahamwe rya ruhago mu Burundi ibihumbi 10$

Ubwanditsi 02 Apr 2019
Israel: Urukiko rwahagaritse umugambi wa leta wo kwirukana abimukira bakomoka muri Afurika

Israel: Urukiko rwahagaritse umugambi wa leta wo kwirukana abimukira bakomoka muri Afurika

Ubwanditsi 16 Mar 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame arasura Cote d’Ivoire muri iki cyumweru dutangiye
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame arasura Cote d’Ivoire muri iki cyumweru dutangiye

Ubwanditsi 16 Dec 2018
Ni agahinda kuri Iranzi wavutse amara ari hanze akaba yarabuze itike ngo asubire kwivuza mu Buhinde
Mu Rwanda

Ni agahinda kuri Iranzi wavutse amara ari hanze akaba yarabuze itike ngo asubire kwivuza mu Buhinde

Ubwanditsi 06 May 2018
Iperereza rya Loni ryagaragaje ko mu Burundi hagikorwa ibyaha byibasira inyokomuntu
INKURU NYAMUKURU

Iperereza rya Loni ryagaragaje ko mu Burundi hagikorwa ibyaha byibasira inyokomuntu

Ubwanditsi 06 Sep 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru