• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Umunyarwandakazi yapfiriye muri Uganda hafi y’umupaka wa Cyanika, nyuma yo kubura ubufasha bwashoboraga kuramira ubuzima bwe.

Umunyarwandakazi yapfiriye muri Uganda hafi y’umupaka wa Cyanika, nyuma yo kubura ubufasha bwashoboraga kuramira ubuzima bwe.

Ubwanditsi 29 Mar 2019 INKURU NYAMUKURU

Umugore w’Umunyarwandakazi witwa Elisabeth Mukarugwiza w’imyaka 38, ku wa Gatatu yaguye hasi ndetse apfira ku ruhande rwa Uganda hafi y’umupaka wa Cyanika, nyuma yo kubura ubufasha bwashoboraga kuramira ubuzima bwe.

Ababonye uwo mugore agwa hasi bari ku ruhande rw’u Rwanda bashatse kumuramira ngo bamugeze kwa muganga ariko bazitirwa n’abasirikare ba Uganda bakambitse hafi aho, babangiye gukandagiza ikirenge ku butaka bwa Uganda.

Abayobozi bavuga ko uwo muturage adaturuka hafi y’umupaka nk’uko bimwe mu bitangazamakuru bya Uganda byabitangaje, bimwe bikavuga ko yari ajyanywe no guhaha muri Uganda. Umupaka wubatse mu karere ka Burera mu gihe uyu muturage avuka mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze ari naho yakoreraga ubucuruzi bwe.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney, yabwiye itangazamakuru ko uwo mugore yaguye yageze muri Uganda, ananyomoza ibyo kuvuga ko yari agiye muri Uganda gushaka ibiribwa kuko “nabo ntabyo ntabwo bejeje, ibihe bigezweho ni ibyo guhinga.”

Yakomeje ati “Hari ahantu mu ishyamba, hari amabuye, akubita umutwe hasi. Abasirikare b’u Rwanda ntibabashije kujya ku mufasha kuko hari ku butaka bw’ikindi gihugu. Bamujyanye ku bitaro bya Kisoro yapfuye, baza kumugarura mu Rwanda bamushyikiriza ubuyobozi bw’u Rwanda.”

Ubu umurambo we wajyanywe mu bitaro bya Ruhengeri aho uri gukorerwa isuzumwa ngo hamenyekane impamvu nyakuri y’urupfu rwe, hanarebwe niba yari atwite nk’uko byagiye bitangazwa.

U Rwanda rumaze iminsi ruburiye abaturage barwo kutajya muri Uganda, nyuma y’amagana y’abagiye bagirirwa nabi, bagafungirwa ahantu hatazwi, bagakorerwa iyicarubozo abandi bakicwa.

Mu myaka ibiri ishize abanyarwanda benshi bagiye bazwa ku mupaka n’inzego z’umutekano za Uganda nyuma yo gufungwa igihe kirekire no gukorerwa iyicarubozo, nyamara ntihagire ibyaha bashinjwa imbere y’inkiko ahubwo bagasabwa ruswa ngo barekurwe.

2019-03-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Major Protais Mpiranya umujenosideri wanashyiriweho igihembo cya miliyoni 5 z’amadolari n’America, yahawe  pasiporo ya Uganda

Major Protais Mpiranya umujenosideri wanashyiriweho igihembo cya miliyoni 5 z’amadolari n’America, yahawe  pasiporo ya Uganda

Ubwanditsi 20 Mar 2019
Nyuma ya Sankara hari n’abandi bari mu nzira

Nyuma ya Sankara hari n’abandi bari mu nzira

Ubwanditsi 01 May 2019
Perezida Kagame azafungura ku mugaragaro Stade Amahoro hakimwa umukino uzahuza APR na Police

Perezida Kagame azafungura ku mugaragaro Stade Amahoro hakimwa umukino uzahuza APR na Police

Ubwanditsi 30 Jun 2024
Kigali yatorewe kuba umujyi wa mbere utekanye muri Afrika, n’uwa 39 ku isi yose

Kigali yatorewe kuba umujyi wa mbere utekanye muri Afrika, n’uwa 39 ku isi yose

Ubwanditsi 26 Nov 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Izi nkweto zanjye imwe ni Hummer indi ni V8 no mu manegeka ndahagenda- Barafinda Fred [ VIDEO ]
Mu Rwanda

Izi nkweto zanjye imwe ni Hummer indi ni V8 no mu manegeka ndahagenda- Barafinda Fred [ VIDEO ]

Ubwanditsi 29 Jun 2017
Indirimbo My Vow ya Meddy yaririmbiye umugore we Mimi, mu minsi ibiri gusa yujuje miliyoni imwe y’abamaze kuyireba ku rubuga rwa YouTube
Amakuru

Indirimbo My Vow ya Meddy yaririmbiye umugore we Mimi, mu minsi ibiri gusa yujuje miliyoni imwe y’abamaze kuyireba ku rubuga rwa YouTube

Ubwanditsi 25 Jul 2021
Nyir’ikirimi kibi! Freeman Bikorwa Singirankabo, wonse amashereka ya PARMEHUTU aracyahumanya urubyiruko
Amakuru

Nyir’ikirimi kibi! Freeman Bikorwa Singirankabo, wonse amashereka ya PARMEHUTU aracyahumanya urubyiruko

Ubwanditsi 08 Sep 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru