• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abadepite basabye ko inzego zirindwi zakoresheje amafaranga mu buryo budasobanutse zikurikiranwa   |   05 Aug 2026

  • Nyuma y’imyaka 28 Rayon Sports isubiye ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup   |   05 Aug 2026

  • Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe   |   05 Aug 2026

  • Ingoma Ibihumbi u Rwanda ruticaranye ku meza n’abaruhekuye bashaka kwambara Uruhu rwera kandi ari ibirura   |   04 Aug 2026

  • Omar Artan witegura gusifura UEFA Super Cup izahuza PSG na Aston Villa, azasifura umumukino wa nyuma wa CECAFA KAGAME Cup 2026   |   03 Aug 2026

  • Rayon Sports, Gor Mahia, Jamus na Al Hilal zageze muri ½ cy’Imikino ya CECAFA Kagame Cup 2026   |   02 Aug 2026

You are at :Home»Uncategorized»Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryatangaje ko imiyoborere myiza ariyo yatumye kugeza ubu u Rwanda ruba intangarugero mu kurwanya Covid-19

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryatangaje ko imiyoborere myiza ariyo yatumye kugeza ubu u Rwanda ruba intangarugero mu kurwanya Covid-19

Ubwanditsi 22 Sep 2021 Uncategorized

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa kabiri, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryongeye kurata ibigwi by’u Rwanda mu guhamya ingamba zo guhashya icyorezo cya Covid-19, cyayogoje isi yose.

Kimwe mu bituma OMS ishima u Rwanda, harimo kwihutisha gahunda yo gukingira abaturage, dore ko kuva muri Werurwe uyu mwaka  kugeza ubu ababarirwa mu 10%  bamaze kubona inkingo zombi, OMS ikavuga ko ibi byagezweho “kubera imiyobore myiza ishyira imbere ubuzima bw’abaturage” .

U Rwanda rero rubaye igihugu cya mbere muri aka karere rugeze ku cyifuzo cya OMS, yari yasabye ibihugu byose ko muri uku kwezi kwa Nzeri byaba bimaze gukingira nibura 10% by’abaturage babyo. Ahenshi iyi ntego ntiyagezweho, kuko nko  muri Afrika yose , kugeza ubu abaturage 4% gusa aribo bahawe urukingo rwa Covid-19. Impuguke zisobanura ko uku kugenda biguru ntege biterwa ahani n’ubushake buke bwa politiki, inkingo zihabwa Afrika ku muvuduko uri hasi cyane, hakiyongeraho n’abaturage bataritabira gukingirwa uko bikwiye. Hari kandi ruswa yamunze byinshi mu bihugu by’Afrika, dore ko nko muri Uganda inkingo zari zigenewe abaturage zagurishijwe mu buryo bwa magendu, ndetse hari na bamwe mu baturage batewe inkingo z’inyiganano.

Uretse intego rusange ya OMS, u Rwanda rwihaye intego yo kuba rwamaze gukingira nibura 30% by’abaturage mu mpera z’uyu mwaka, naho ababarirwa muri 60% bakazaba babonye inkingo zombi mu mpera za 2022.”.

Kugeza ubu u Rwanda rwamaze kwakira inkingo 3.400.000, zihabwa ibyiciro binyuranye by’abaturage, harimo n’abafite intege nke bakingiwe babasanze mu ngo zabo.

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yabaye Umukuru w’Igihugu wa mbere wakingiwe Covid-19 mu karere k’Afrika y’Uburasirazuba, binafasha cyane kukuraho impungenge bamwe mu Banyarwanda bari bafite kuri uru rukingo, kubera impuha ziruvugwagaho.

Izi ngamba zo guhashya Covid-19 zatumye uRwanda rwemererwa gushinga uruganda rukora inkingo harimo n’iza Covid-19, kugirango Afrika yoroherwe no kubona izo nkingo aho kuzisabiriza cyangwa kuzihabwa by’impuhwe nk’uko bimeze ubu.

2021-09-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Akabaye icwende ntikoga , Uganda iranze ibaye indiri y’ibigarasha n’igicumbi cy’ibinyoma bigamije guharabika u Rwanda

Akabaye icwende ntikoga , Uganda iranze ibaye indiri y’ibigarasha n’igicumbi cy’ibinyoma bigamije guharabika u Rwanda

Ubwanditsi 08 Aug 2020
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 02 Feb 2023
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 02 Feb 2023
Col Rutiganda Jean Damascene wa FDLR akaba yari Burugumesitiri wa Murama mu gihe cya Jenoside yapfuye azize indwara

Col Rutiganda Jean Damascene wa FDLR akaba yari Burugumesitiri wa Murama mu gihe cya Jenoside yapfuye azize indwara

Ubwanditsi 24 Jan 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yongeye kwibutsa urubyiruko rw’u Rwanda, kumenya kurwanira igihugu cyarwo
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yongeye kwibutsa urubyiruko rw’u Rwanda, kumenya kurwanira igihugu cyarwo

Ubwanditsi 15 Aug 2019
Ibya abashaka  kwiyamamariza Ubuperezida  ni ‘ Agahomamunwa ‘
POLITIKI

Ibya abashaka kwiyamamariza Ubuperezida ni ‘ Agahomamunwa ‘

Ubwanditsi 15 May 2017
Umuyobozi mukuru wungirije muri RDB, Nelly Mukazayire yahuye n’umuyobozi wa PSG Nasser Al-Khelaifi mu kwishimira umubano w’impande zombi
Amakuru

Umuyobozi mukuru wungirije muri RDB, Nelly Mukazayire yahuye n’umuyobozi wa PSG Nasser Al-Khelaifi mu kwishimira umubano w’impande zombi

Ubwanditsi 01 Jun 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru