• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

  • Rwanda Premier League yasinyanye na Banki ya Kigali amasezerano yo kwitirirwa shampiyona y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 5 n’igice, afite agaciro k’arenga miliyari Eshatu z’amafaranga y’u Rwanda   |   24 Apr 2026

 
You are at :Home»Uncategorized»Inama ya Dar Es Salaam ni andi mahirwe Tshisekedi abonye yo kurangiza intambara, ntazayatere inyoni atunga abandi urutoki”- Senateri Joe Wilson

Inama ya Dar Es Salaam ni andi mahirwe Tshisekedi abonye yo kurangiza intambara, ntazayatere inyoni atunga abandi urutoki”- Senateri Joe Wilson

Ubwanditsi 06 Feb 2025 Uncategorized

Kuri uyu wa gatanu, tariki 08 Mutarama 2025, i Dar Es Salaam muri Tanzaniya hateganyijwe inama idasanzwe, y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba, EAC, na bagenzi babo bo mu Muryango w’Ibihugu by’Afrika y’Amajyepfo, SADC.

Ni inama yifujwe mu rwego rwo gushakira hamwe uko amahoro yaboneka muri Kongo binyuze mu nzira y’ibiganiro, aho gushyira imbere intambara.

Ibihugu byo muri SADC byohereje ingabo muri Kongo, bikagaragara nk’aho bishyigikiye ubutegetsi bw’icyo gihugu mu nzira y’imirwano, mu gihe ibyo muri EAC byo bisanga umuti urambye uzava ku meza y’ibiganiro hagati y’impande zihanganye muri Kongo.

SADC kandi inengwa kuba yaravogereye akarere ka EAC, ubwo yoherezaga ingabo imiryango yombi itabigiyeho inama, zijya gukorana n’abajenosideri ba FDLR, bafatanya n’igisirikari cya Kongo guhohotera Abakongomani bo mu beoko bw’Abatutsi.

Ibihugu byinshi, birimo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, nabyo bishyigikiye inzira y’imishyikirano, Abanyekongo bagashaka umuti bahereye mu mizi y’ikibazo.

Ni muri urwo rwego Senateri Joe Wilson unafite ijambo rikomeye muri politiki y’Amerika, yagiriye inama Perezida Tshisekedi kubyaza umusaruro uyu mwanya uzamuhuza na mugenzi we w’uRwanda Paul Kagame, kuko ngo ari andi mahirwe abonye yo kugarura amahoro muri Kongo.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa”X”, Senateri Joe Wilson ati: “Inama ya Dar Es ni andi mahirwe Kongo ibonye yo guhura no gukorana na Perezida Kagame. Uyu ntuzamubere umwanya wo gutunga abandi urutoki, kuko byarushaho kuzambya ibintu. Ibibazo bya Goma biri mu biganza bya Tshisekedi”.

URwanda rwakokeje kuvuga ko ruzagira uruhare mu bikorwa byose bigamije kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Kongo binyuze mu nzira y’imishyikirano, ndetse Perezida Kagame akaba yaramaze gutangaza ko azitabira iyo nama ya Dar Es Salaam.

Perezida Tshisekedi we avuga ko atazigera agirana ibiganiro na M23, we yita igikoresho uRwanda rwifashisha ngo rusahure umutungo wa Kongo.

Inama ya Dar Es Salaam isanze M23 idahisha ko yariye karungu. Nyuma yo kwigarurira intara yose ya Kivu y’Amajyaruguru, ubu abarwanyi bayo baranasatira Bukavu, umurwa mukuru wa Kivu y’Amajyepfo.

Uwo muvuduko wa M23 watumye zimwe mu ntagondwa zo mu butegetsi bwa Tshisekedi zitangira kuva ku izima. Dore nk’ubu, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Vital Kamerhe, arasaba Tshisekedi kwemera gushyikirana na M23 “amazi atararenga inkombe”.

Igitutu kuri Leta ya Tshisekedi kandi kirarushaho gukara kubera bimwe mu bihugu bya SADC byatangiye gahunda yo gucyura abasirikari babyo bari muri Kongo. Urugero ni Perezida Lazarus Chakwera wa Malawi, wahaye itegeko Umugaba Mukuru w’ingabo z’icyo gihugu gutangira gutahura abasirikari ba Malawi barwaniriraga uruhande rwa Leta ya Kongo.

Hari kandi induru y’abaturage b’Afrika y’Epfo, bababajwe cyane n’urupfu rw’abasirikari benshi b’Afrika y’Epfo, abandi n’ubu bakaba bakiri ingwate z’umutwe wa M23. Abadepite b’icyo gihugu ubu bakaba bamereye nabi Perezida Cyril Ramaphosa, bamusaba gucyura vuba na bwangu ingabo z’Afrika y’Epfo, aho gukomeza gupfa ku bwinshi.

Abarundi nabo ntibaha amahwemo Perezida Ndayishimiye, bamubaza igituma abana babo yohereje muri Kongo, bakomeza gupfa nk’ibimonyo, ku nyungu ze bwite.

Ese ko amajwi asaba Tshisekedi kwicarana na M23 ku meza y’ibiganiro akomeza kuba menshi, kandi no ku rugamba akaba akubitwa iz’akabwana,Tshisekedi arava ku izima yemere gushyikirana n’abo yita “umutwe w’iterabwoba”? Arakomeza yinangire se, kandi n’abari bamushyigikiye batangiye kubona ko amazi atakiri ya yandi? Ngaha rero aho Senateri Joe Wilson ahera avuga ko ibibazo bya Kongo biri mu biganza bya Tshisekedi.

Abasesenguzi muri politiki y’aka karere bemeza ko nta kabuza inama ya Dar Es Salaam nayo izashimangira ko amahoro ya Kongo adashobora kuva mu rusaku rw’imbunda. Basanga rero uyu ari umwanya mwiza kuri Tshisekedi ngo yumve impanuro, aho gukomeza gutera iyaharurutswe atunga urutoki uRwanda. Ngo uko aseta ibirenge, ni ko ingoma ye irushaho kujya aharindimuka, kuko bigaragara ko igihe kitari ku ruhande rwe.

2025-02-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Nyuma yo kwica abaturage 14 mu Kinigi umwaka ushize, FDLR yishe abarinzi ba Pariki muri Kongo bagera kuri 12

Nyuma yo kwica abaturage 14 mu Kinigi umwaka ushize, FDLR yishe abarinzi ba Pariki muri Kongo bagera kuri 12

Ubwanditsi 25 Apr 2020
Burundi: Itsinda ry’Abakaraza 21, batorotse igihugu kubera “umutekano muke”.

Burundi: Itsinda ry’Abakaraza 21, batorotse igihugu kubera “umutekano muke”.

Ubwanditsi 29 Aug 2018
Amafoto – Perezida Paul Kagame ari kumwe na Madamu bitabiriye isozwa rya ATP  Challenger 50 yatwawe na Kamil Majchrzak

Amafoto – Perezida Paul Kagame ari kumwe na Madamu bitabiriye isozwa rya ATP Challenger 50 yatwawe na Kamil Majchrzak

Ubwanditsi 02 Mar 2024
Kayumba Nyamwasa yahaye umukoro udasanzwe Etienne Masozera wagereranya nko guteranya igi ryamenetse ngo amufashe kwiyunga n’igice cya Jean Paul Turayishimye ngo bagaruke bakorere mu kwaha kwe 

Kayumba Nyamwasa yahaye umukoro udasanzwe Etienne Masozera wagereranya nko guteranya igi ryamenetse ngo amufashe kwiyunga n’igice cya Jean Paul Turayishimye ngo bagaruke bakorere mu kwaha kwe 

Ubwanditsi 22 Apr 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umunyarwanda Areruya Joseph ukina mu ikipe ya Dimension Data yegukanye Tour du Rwanda 2017
IMIKINO

Umunyarwanda Areruya Joseph ukina mu ikipe ya Dimension Data yegukanye Tour du Rwanda 2017

Ubwanditsi 19 Nov 2017
Afurika y’Epfo: Perezida Kagame yitabiriye inama y’abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi bakiri bato
POLITIKI

Afurika y’Epfo: Perezida Kagame yitabiriye inama y’abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi bakiri bato

Ubwanditsi 06 Mar 2019
Nyuma y’imyaka 8, APR FC yegukanye igikombe cy’Amahoro 2025 itsinze Rayon Sports 2-0
Amakuru

Nyuma y’imyaka 8, APR FC yegukanye igikombe cy’Amahoro 2025 itsinze Rayon Sports 2-0

Ubwanditsi 04 May 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru