• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

  • Umushoramari akaba n’umuyobozi wa FERWAFA, Shema Fabrice, Urukiko rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo   |   02 Sep 2026

  • Ibitego, uduhigo, amarira… Ibihe bidasanzwe byagize Lionel Messi igihangange ku Isi   |   01 Sep 2026

  • Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi   |   31 Aug 2026

You are at :Home»Uncategorized»Leta ya Uganda irarye iri menge, dore abakorana n’inyeshyamba muri Santrafrika batangiye gutabwa muri yombi.

Leta ya Uganda irarye iri menge, dore abakorana n’inyeshyamba muri Santrafrika batangiye gutabwa muri yombi.

Ubwanditsi 25 Jan 2021 Uncategorized

Kuri iki cyumweru tariki 24 Mutarama 2021, uwitwa  Mahamat Saïd Abdel Kani nibwo yageze i La haye mu Buholandi, muri gereza y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha. Uyu mugabo w’imyaka 50 y’amavuko akurikiranyweho ibyaha by’intambara, iyicarubozo, gusambanya abagore ku ngufu, n’ibindi bikorwa bya kinyamaswa, yakoze ubwo yayoboraga Seleka, umwe mu mitwe yayogoje Santrafrika kuva muw’2013.

Iri fatwa rya Mahamat Saïd rije mu gihe Santrafrika yongeye kuba isibaniro, hagati y’inyeshyama ziharanira guhirika ubutegetsi bwa  Perezida Faustin Archange-Touadéra,n’ingabo z’icyo gihugu zishyigikiwe n’iz’Umuryango w’Abibumbye. Muri izo ngabo za Loni harimo iz’Ubufaransa, iz’Uburusiya n’iz’uRwanda, ndetse uRwanda rukaba runafiteyo abandi basirikari boherejwe hashingiwe ku bufatanye bw’ibihugu by’umutekano. Umushinjacyaha w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, Fatou Bensouda, yishimiye ifatwa rya Mahamat Saïd Abdel Kani, avuga ko yizeye ko n’abandi bose bagize cyangwa bafite uruhare mu bibera muri Santrafrika bazakurikiranwa. Amakuru afite gihamya avuga ko ingabo za Uganda zishyigikiye ku rugamba inyeshyamba zirwanya ubutegetsi muri Santrafrika, ndetse mu mirambo y’inyeshyamba zishwe hakaba harabonetsemo n’iy’abasirikari ba Uganda.

Si ubwa mbere kandi Uganda yivanze mu ntambara zo muri Santrafrika, kuko muw’2003 nabwo yohereje abajya gufasha MLC ya Jean Pierrre Bemba, umunyekongo wari waragiye kurwanirira Ange Félix  Patassé, wayoboraga Sentrafrika muri icyo gihe. Ibyaha ndengakamerre byakozwe muri iyo ntambara Jean Pierre Bemba yarabifungiwe, imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu igasaba ko na Uganda ikurikiranwaho ubufatanyacyaha.

2021-01-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

AS Kigali yatsinze Espoir 4-0 mu mukino Shabalala yuzurijemo ibitego 10; Rayon Sports itsindiwe i Rubavu na Etincelles FC

AS Kigali yatsinze Espoir 4-0 mu mukino Shabalala yuzurijemo ibitego 10; Rayon Sports itsindiwe i Rubavu na Etincelles FC

Ubwanditsi 11 Dec 2022
Imanishimwe Emmanuel “Mangwende” ukinira AEL Limasol muri Cyprus yongewe mu bakinnyi b’Amavubi bitegura Benin na SouthAfrica

Imanishimwe Emmanuel “Mangwende” ukinira AEL Limasol muri Cyprus yongewe mu bakinnyi b’Amavubi bitegura Benin na SouthAfrica

Ubwanditsi 04 Oct 2025
Inama ya Dar Es Salaam ni andi mahirwe Tshisekedi abonye yo kurangiza intambara, ntazayatere inyoni atunga abandi urutoki”- Senateri Joe Wilson

Inama ya Dar Es Salaam ni andi mahirwe Tshisekedi abonye yo kurangiza intambara, ntazayatere inyoni atunga abandi urutoki”- Senateri Joe Wilson

Ubwanditsi 06 Feb 2025
FERWACY yateguye isiganwa ry’amagare ryiswe “Kibugabuga Race” rizahagurukira mu mujyi wa Kigali rigasorezwa mu karere ka Bugesera

FERWACY yateguye isiganwa ry’amagare ryiswe “Kibugabuga Race” rizahagurukira mu mujyi wa Kigali rigasorezwa mu karere ka Bugesera

Ubwanditsi 18 Dec 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda : Hari abadepite badakozwa ibyo kwiyamamaza kwa Perezida Museveni mu 2021
POLITIKI

Uganda : Hari abadepite badakozwa ibyo kwiyamamaza kwa Perezida Museveni mu 2021

Ubwanditsi 25 Feb 2019
Kamonyi: Perezida wa Njyanama n’Umwungirije beguye
Mu Rwanda

Kamonyi: Perezida wa Njyanama n’Umwungirije beguye

Ubwanditsi 12 Sep 2018
Urugiye kera ruhinyuza intwari : Perezida Mugabe yeguye nyuma y’imyaka 37 ku butegetsi
HIRYA NO HINO

Urugiye kera ruhinyuza intwari : Perezida Mugabe yeguye nyuma y’imyaka 37 ku butegetsi

Ubwanditsi 21 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru