• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

You are at :Home»Uncategorized»Leta ya Uganda irarye iri menge, dore abakorana n’inyeshyamba muri Santrafrika batangiye gutabwa muri yombi.

Leta ya Uganda irarye iri menge, dore abakorana n’inyeshyamba muri Santrafrika batangiye gutabwa muri yombi.

Ubwanditsi 25 Jan 2021 Uncategorized

Kuri iki cyumweru tariki 24 Mutarama 2021, uwitwa  Mahamat Saïd Abdel Kani nibwo yageze i La haye mu Buholandi, muri gereza y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha. Uyu mugabo w’imyaka 50 y’amavuko akurikiranyweho ibyaha by’intambara, iyicarubozo, gusambanya abagore ku ngufu, n’ibindi bikorwa bya kinyamaswa, yakoze ubwo yayoboraga Seleka, umwe mu mitwe yayogoje Santrafrika kuva muw’2013.

Iri fatwa rya Mahamat Saïd rije mu gihe Santrafrika yongeye kuba isibaniro, hagati y’inyeshyama ziharanira guhirika ubutegetsi bwa  Perezida Faustin Archange-Touadéra,n’ingabo z’icyo gihugu zishyigikiwe n’iz’Umuryango w’Abibumbye. Muri izo ngabo za Loni harimo iz’Ubufaransa, iz’Uburusiya n’iz’uRwanda, ndetse uRwanda rukaba runafiteyo abandi basirikari boherejwe hashingiwe ku bufatanye bw’ibihugu by’umutekano. Umushinjacyaha w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, Fatou Bensouda, yishimiye ifatwa rya Mahamat Saïd Abdel Kani, avuga ko yizeye ko n’abandi bose bagize cyangwa bafite uruhare mu bibera muri Santrafrika bazakurikiranwa. Amakuru afite gihamya avuga ko ingabo za Uganda zishyigikiye ku rugamba inyeshyamba zirwanya ubutegetsi muri Santrafrika, ndetse mu mirambo y’inyeshyamba zishwe hakaba harabonetsemo n’iy’abasirikari ba Uganda.

Si ubwa mbere kandi Uganda yivanze mu ntambara zo muri Santrafrika, kuko muw’2003 nabwo yohereje abajya gufasha MLC ya Jean Pierrre Bemba, umunyekongo wari waragiye kurwanirira Ange Félix  Patassé, wayoboraga Sentrafrika muri icyo gihe. Ibyaha ndengakamerre byakozwe muri iyo ntambara Jean Pierre Bemba yarabifungiwe, imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu igasaba ko na Uganda ikurikiranwaho ubufatanyacyaha.

2021-01-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 02 Feb 2023
AS Kigali yatsinze Espoir 4-0 mu mukino Shabalala yuzurijemo ibitego 10; Rayon Sports itsindiwe i Rubavu na Etincelles FC

AS Kigali yatsinze Espoir 4-0 mu mukino Shabalala yuzurijemo ibitego 10; Rayon Sports itsindiwe i Rubavu na Etincelles FC

Ubwanditsi 11 Dec 2022
Miss Igisabo nanone yanze kwambara utwenda tw’imbere twonyine imbere y’imbaga

Miss Igisabo nanone yanze kwambara utwenda tw’imbere twonyine imbere y’imbaga

Ubwanditsi 19 Oct 2017
Burundi: Itsinda ry’Abakaraza 21, batorotse igihugu kubera “umutekano muke”.

Burundi: Itsinda ry’Abakaraza 21, batorotse igihugu kubera “umutekano muke”.

Ubwanditsi 29 Aug 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ishimwe kuri Rurangirwa, umwe mu batabawe na Perezida Kagame mu mvururu zo mu Misiri mu 2011
INKURU NYAMUKURU

Ishimwe kuri Rurangirwa, umwe mu batabawe na Perezida Kagame mu mvururu zo mu Misiri mu 2011

Ubwanditsi 06 Aug 2018
Gatsibo  : Umuyobozi w’Intara y’I Burasirazuba n’uwa Polisi y’u Rwanda batashye ku mugaragaro sitasiyo za Polisi 10
Mu Mahanga

Gatsibo : Umuyobozi w’Intara y’I Burasirazuba n’uwa Polisi y’u Rwanda batashye ku mugaragaro sitasiyo za Polisi 10

Ubwanditsi 03 Feb 2017
Perezida Jammeh wa Gambia yerekanye gukunda igihugu kurusha Nkurunziza w’u Burundi
POLITIKI

Perezida Jammeh wa Gambia yerekanye gukunda igihugu kurusha Nkurunziza w’u Burundi

Ubwanditsi 06 Dec 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru