• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»IMIKINO»Abanyarwanda baba mu Bubiligi basabanye mu cyo bise ‘Rwanda Night’

Abanyarwanda baba mu Bubiligi basabanye mu cyo bise ‘Rwanda Night’

Ubwanditsi 17 Oct 2016 IMIKINO

Abanyarwanda baba mu Bubiligi bataramiwe n’abahanzi mu gitaramo ngarukamwaka bise ‘Rwanda Night’, cyabereye mu mujyi wa Bruxelle, kuri Steel Gate 52-Rue Des Chartreux-1000Bruxelles, kuri uyu wa Gatandatu.

Muri rusange igitaramo cya Rwanda Night cyaritabiriwe cyane, nk’uko R Tuty, umwe mu bahanzi bakiririmbyemo yatangarije Itangazamakuru.

Yagize ati “Cyabaye rwose igitaramo cyiza, kuri bamwe biba nk’ikintu gishya cyadutse mu Mujyi wa Bruxelles cyangwa mu gihugu cyo mu Bubiligi kitari gisanzwe kimenyerewe mu rwego rwo guhuriza hamwe Abanyarwanda bahatuye bagataramana n’abahanzi b’iwabo.”

Iki gitaramo cyari gifite intego yo guhuza abanyarwanda bose babarizwa mu gihugu cy’u Bubiligi ndetse no hirya yaho, mu bihugu byo mu Burayi bagasabana.

Uyu muhanzi R Tuty, muri iki gitaramo yaboneyemo umwanya wo kumurika Album ye nshya yise ‘Intero y’Umutima’ aririmba zimwe mu ndirimbo ziyigize.

Agira ati “Kuri njye rero ubundi natumiwe nk’umuhanzi ufitemo gahunda ebyiri; iya mbere yari ukuririmba bisanzwe, iya kabiri ari no kugeza ku bakunzi banjye bari bitabiriye iki gitaramo zimwe mu ndirimbo zanjye nshya ziri kuri Album ‘Intero y’Umutima’”.

Kuri we asobanura ko wabaye umwanya wo kumufasha kugeza umuziki we ku bafana be babarizwa mu gihugu cy’u Bubiligi.

Yagize ati “hari byinshi ku ruhande rwanjye nk’umuhanzi byanshimishije ariko cyane ni uko urebye abahagarariye Diaspora Nyarwanda mu Bubiligi bose babashije kuza kudushyigikira, Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda nabo bakahaboneka ari benshi.”

Uretse R Tuty, iki gitaramo cyanagaragayemo umuhanzi w’Umurundi Bigg Fizzo, na M Lambert nabo baje gushyigikira aba bahanzi ndetse nabo bahabwa umwanya basusurutsa abari bitabiriye ibi birori.

Amwe mu mafoto:

-4400.jpg

-4397.jpg

-4398.jpg

-4399.jpg

2016-10-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amavubi yakiriye abahamagawe bwa mbere, akomeje imyitozo mu gihugu cya Morocco yitegura Guinea

Amavubi yakiriye abahamagawe bwa mbere, akomeje imyitozo mu gihugu cya Morocco yitegura Guinea

Ubwanditsi 21 Sep 2022
Rayon Sports yatsinzwe na Gasogi United 2-1 hafungurwa imikino y’igice cyo kwishyura ya Primus National League

Rayon Sports yatsinzwe na Gasogi United 2-1 hafungurwa imikino y’igice cyo kwishyura ya Primus National League

Ubwanditsi 13 Jan 2024
Mugisha Benon yagizwe Umutoza Mukuru wa REG Volleyball Club, mu gihe Patrice Ndaki yagizwe umutoza wa Kepler VC asimbuye Nyirimana Fidèle

Mugisha Benon yagizwe Umutoza Mukuru wa REG Volleyball Club, mu gihe Patrice Ndaki yagizwe umutoza wa Kepler VC asimbuye Nyirimana Fidèle

Ubwanditsi 30 May 2025
Amakipe 4 yo mu Bwongereza azakina 1/8 cya UEFA Champions League, Barcelona na Juventus zisanze muri Europa League

Amakipe 4 yo mu Bwongereza azakina 1/8 cya UEFA Champions League, Barcelona na Juventus zisanze muri Europa League

Ubwanditsi 03 Nov 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mukura VS yahawe uburenganzira bwo gukoresha Sitade ya Huye, Marines FC yujuje imikino 7 idatsinda
Amakuru

Mukura VS yahawe uburenganzira bwo gukoresha Sitade ya Huye, Marines FC yujuje imikino 7 idatsinda

Ubwanditsi 10 Nov 2022
Perezida Kagame yageze muri Qatar yitabiriye inama ku ikoranabuhanga
IKORANABUHANGA

Perezida Kagame yageze muri Qatar yitabiriye inama ku ikoranabuhanga

Ubwanditsi 29 Oct 2019
Uhohotera umugore n’umukobwa wese yikosore, natikosora azabisobanura imbere y’amategeko: Perezida wa Sena
Mu Rwanda

Uhohotera umugore n’umukobwa wese yikosore, natikosora azabisobanura imbere y’amategeko: Perezida wa Sena

Ubwanditsi 25 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru