• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

  • Jambo ASBL yongeye kwerekana ko ari umuvugizi wa FDLR, ntiyifuza ko uyu mutwe wamburwa intwaro ku ngufu   |   07 Aug 2026

  • FERWAFA yahagaritse Imurora Japhet imyaka itanu mu bikorwa byose bya ruhago   |   07 Aug 2026

  • Mukura VS yakiriye umutoza mushya ukomoka muri Serbia   |   06 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Mukura VS yahawe uburenganzira bwo gukoresha Sitade ya Huye, Marines FC yujuje imikino 7 idatsinda

Mukura VS yahawe uburenganzira bwo gukoresha Sitade ya Huye, Marines FC yujuje imikino 7 idatsinda

Ubwanditsi 10 Nov 2022 Amakuru, IMIKINO

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Ugushyingo 2022 nibwo ikipe ya Mukura Victory Sport et Loisirs yahawe uburenganzira bwo gukorera imyitozo ndetse no kwakirira imikino yayo kuri Sitade ya Huye.

Kuva iyi Sitade yatangira kuvugururwa muri Mata 2022, nibwo ikipe ga Mukura VS yari isanzwe ikorera imyitozo ndetse ni kwakirira imikino yayo kuri Sitade ya Huye yahise yerekeza kuri Sitade ya Kamena.

Kuva icyo gihe kugeza n’ubu niho iyi kipe yakomereje by’umwihariko muri uyu mwaka w’imikino wa 2022-2023 niho yakoreraga imyitozo ndetse ikanahakirira imikino yayo.

Kuvugururwa kwa Sitade ya Huye byaje nyuma y’aho ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika CAF rimenyesheje u Rwanda ko nta kibuga bafite cyo kwakira imikino mpuzamahanga, nyuma nibwo u Rwanda rwatangiye kwishakamo ibisubizo aho kugira ngo ruzajye kwakirira hanze y’igihugu ruhitamo kuvugurura Sitade ya Huye.

Binyuze ku rubuga rwa Internet rwa twitter rw’iyi kipe ibarizwa mu ntara y’amajyepfo, batangaje ifoto igaragaza ko iyi kipe yagarutse kuri iyi sitade ndetse bakaa bitegura kubakirira ikipe ya Rutsiro Fc mu mukino w’umunsi wa 9 wa shampiyona.

Kuba iyi sitade imaze kuvugururwa yagiye yakira imikino itandukanye harimo iy’ikipe y’igihugu Amavubi nkuru ndetse n’iyabari munsi y’imyaka 23, yakiriye kandi n’indi mikino mpuzamahanga yahuje APR FC na US Monastir muri CAF champions League ndetse n’indi ya As Kigali yakinaga amarushanwa ya CAF Confederation Cup.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu, nibwo ikipe ya Marines FC yo mukarere ka Rubavu yujuje imikino 7 ya shampiyona idatsinda muri shampiyona y’u Rwanda 2022-2023 kuko imaze gutsindwa imikino 5 inganya indi ibiri muri 7 imaze gukina yose hamwe.

Ibi byabaye nyuma yaho mu mukino wa shampiyona utarabeye igihe yatsinzwe na Gasogi United ibitego 2-1 mu mukino wabereye i Rubavu kuri Sitade Umuganda.

Ku ruhande rwa Gasogi United, ibitego byatsinzwe na Ishimwe Kevin ku munota wa Mbere w’umukino ndetse n’ikindi gitsindwa na Malipangou Théodore Yawanendji Christian ubwo hari ku munota wa 41, igitego kimwe rukumbi cya Marines cyatsinzwe na Nkundima Avit.

Gutsindwa uyu mukino byatumye Marines FC iguma ku mwany wa nyuma n’amanota 2 naho Gasogi United yahise yisanga ku mwanya wa  gatanu n’amanota 14.

2022-11-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Shampiyona y’u Rwanda yahagaritswe hamaze gukinwa imikino y’umunsi wa 11, Kiyovu Sports iyoboye urutonde rw’agateganyo

Shampiyona y’u Rwanda yahagaritswe hamaze gukinwa imikino y’umunsi wa 11, Kiyovu Sports iyoboye urutonde rw’agateganyo

Ubwanditsi 31 Dec 2021
CHAN 2016:Congo ibaye ikipe ya kabiri ubonye itike ya 1/4

CHAN 2016:Congo ibaye ikipe ya kabiri ubonye itike ya 1/4

Ubwanditsi 22 Jan 2016
Burundi: Ntagitunguranye CNDD-FDD yihaye imyanya yose mu matora atarimo abo bari bahanganye

Burundi: Ntagitunguranye CNDD-FDD yihaye imyanya yose mu matora atarimo abo bari bahanganye

Ubwanditsi 12 Jun 2025
Ni gute umutwe w’iterabwoba wakwigisha uburenganzira bwa muntu no kugendera ku mategeko? Mu binyoma uhimbira u Rwanda,  RNC ijye yibuka ‘grenades” yateye Abanyarwanda zigatwara umuzima bwa benshi

Ni gute umutwe w’iterabwoba wakwigisha uburenganzira bwa muntu no kugendera ku mategeko? Mu binyoma uhimbira u Rwanda,  RNC ijye yibuka ‘grenades” yateye Abanyarwanda zigatwara umuzima bwa benshi

Ubwanditsi 10 Mar 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abanyarwanda bagize icyo bavuga ku irushanwa rya CHAN ryabereye mu Rwanda
Mu Mahanga

Abanyarwanda bagize icyo bavuga ku irushanwa rya CHAN ryabereye mu Rwanda

Ubwanditsi 08 Feb 2016
Bwa mbere MONUSCO yemeje ubufatanye bwa  FDLR n’igisirikari cya Kongo ku rugamba, nubwo umutwe wa M23 ukomeje kubambura ibirindiro
Amakuru

Bwa mbere MONUSCO yemeje ubufatanye bwa  FDLR n’igisirikari cya Kongo ku rugamba, nubwo umutwe wa M23 ukomeje kubambura ibirindiro

Ubwanditsi 03 Jan 2023
Nyagatare: Batatu bafatanywe inka enye bikekwa ko bari  bazibye
Mu Mahanga

Nyagatare: Batatu bafatanywe inka enye bikekwa ko bari bazibye

Ubwanditsi 20 Apr 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru