• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abayobozi b’inzego z’ibanze mu karere ka Kamonyi basabwe gukangurira abaturage kurengera ibidukikije

Abayobozi b’inzego z’ibanze mu karere ka Kamonyi basabwe gukangurira abaturage kurengera ibidukikije

Ubwanditsi 21 Jan 2016 Mu Mahanga

​Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kamonyi, Superintendent of Police (SP) Donath Kinani , yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze bagera kuri 30 bo mu murenge wa Kayenzi, wo muri aka karere, kurushaho gukangurira abaturage kurengera ibidukikije mu gihe barimo gukora imirimo yabo ya buri munsi.

Ibi SP Kinani yabibasabye mu nama yagiranye na bo mu kagari ka Bugarama ku itariki 19 Mutarama.

Yabibabwiye agira ati: “Kwangiza ibidukikije bigira ingaruka mbi ku binyabuzima muri rusange. Ni yo mpamvu buri wese akwiriye kwirinda no kurwanya ibikorwa byose bishobora kubyangiza.”

SP Kinani yabwiye abo bayobozi kujya bakangurira abaturage kutaragira amatungo ku gasozi, kubahiriza amategeko agenga guhinga no gutura hafi y’ibiyaga n’imigezi, no kwirinda gusarura amashyamba cyangwa gucana amakara mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Yababwiye kujya kandi bakangurira abaturage gutera ibiti, kwirinda ibikorwa bishobora gutera inkongi y’umuriro ku gasozi, kwirinda uburobyi bunyuranyije n’amategeko, kurwanya isuri, no kwirinda gucukura amabuye y’agaciro, imicanga, ndetse n’amabuye asanzwe mu buryo butubahirije amategeko.

Yakomeje ababwira ati:”Mujye musobanurira abaturage ko kurengera ibidukikije bitareba gusa Polisi y’u Rwanda n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (Rwanda Environmental Management Authority-REMA), n’izindi nzego, ahubwo ko bireba buri wese, kuko inyungu zo kubirengera ari rusange.”

SP Kinani yabwiye kandi abo bayobozi ati:”Imigezi, ibiyaga, inzuzi , amashyamba, n’ibindi bigize urusobe rw’ibinyabuzima bigomba kubungwabungwa. Ibikorwa byose bishobora kubyangiza bikwiriye kwirindwa no kurwanywa.”

Mu rwego rwo kurushaho kurengera ibidukikije, ku itariki 11 Kamena umwaka ushize, Polisi y’u Rwanda yashyizeho agashami gashinzwe kurwanya no gukumira ibyaha bijyanye no kubyangiza ((EPU).

Na none Polisi y’u Rwanda imaze gutera ibiti kuri hegitari zisaga 500 mu bice bitandukanye by’igihugu.

Yasinyanye kandi amasezerano y’ubufatanye mu kubungabunga ibidukikije na REMA.

Umwaka ushize REMA yahaye Polisi y’u Rwanda imashini eshatu zo gupima isakara ry’imyuka ihumanya ikirere.

Umwe muri abo bayobozi b’inzego z’ibanze witwa Niyonagize Moise yagize ati:”Nungutse ubumenyi bwinshi muri iyi nama mu bijyanye no kurengera ibidukikije. Buzamfasha gusohoza neza ibyo nshinzwe.”

Yashimiye Polisi y’u Rwanda muri aka karere ku nama yabagiriye , maze ayizeza ko igihe cyose azajya agirana inama n’abaturage azajya abakangurira kwirinda kwangiriza ibidukikije.

RNP

2016-01-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Rwamagana: Hatangijwe amahugurwa ku buryo bwo gusana no kwita ku bikoresho byandika ku ntwaro nto

Rwamagana: Hatangijwe amahugurwa ku buryo bwo gusana no kwita ku bikoresho byandika ku ntwaro nto

Ubwanditsi 19 Jan 2016
Tumenye kandi twamagane MUSABYIMANA Gaspard, Interahamwe kabombo ikomeje ubugizi bwa nabi.

Tumenye kandi twamagane MUSABYIMANA Gaspard, Interahamwe kabombo ikomeje ubugizi bwa nabi.

Ubwanditsi 24 Jun 2021
IGP Gasana yahaye impanuro abapolisi bajya gusimbura abandi mu butumwa bw’amahoro muri Haiti

IGP Gasana yahaye impanuro abapolisi bajya gusimbura abandi mu butumwa bw’amahoro muri Haiti

Ubwanditsi 15 Jul 2016
Dr Louis Butare wari Umuyobozi wa RAB yatawe muri yombi

Dr Louis Butare wari Umuyobozi wa RAB yatawe muri yombi

Ubwanditsi 21 Jun 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Huye: Abakozi bane ba Restaurant ya Kaminuza batawe muri yombi
ITOHOZA

Huye: Abakozi bane ba Restaurant ya Kaminuza batawe muri yombi

Ubwanditsi 13 May 2017
Davido yigaramye umugore umushinja ko bafitanye umwana w’imyaka ine
SHOWBIZ

Davido yigaramye umugore umushinja ko bafitanye umwana w’imyaka ine

Ubwanditsi 22 Mar 2017
CNLG yikomye ibitaro byo mu Bufaransa byahaye akazi Dr Twagira ushinjwa ibyaha bya Jenoside
ITOHOZA

CNLG yikomye ibitaro byo mu Bufaransa byahaye akazi Dr Twagira ushinjwa ibyaha bya Jenoside

Ubwanditsi 06 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru