• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Perezida Tshisekedi mu mayira abiri, amaze kubona ko ibinyoma byo kubeshyera u Rwanda bitazamumaza kabiri

Perezida Tshisekedi mu mayira abiri, amaze kubona ko ibinyoma byo kubeshyera u Rwanda bitazamumaza kabiri

Ubwanditsi 29 Dec 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Kuva intambara ihuza umutwe wa M23 n’ingabo za Kongo yatangira muri uyu mwaka, Tshisekedi ntiyahwemye kubeshya amahanga ko ari u Rwanda rwamuteye kugirango ahishe ikibazo abakongomani bavuga ururimi rw’ikinyarwanda bahura nacyo harimo kwicwa no guhohoterwa.

Mu ntangiriro y’iki cyumweru, abahatanira umwanya wa Perezida aribo Martin Fayulu, Matata Ponyo na Dr Denis Mukwege basohoye itangazo bahuriye hamwe bagaragaza ibibazo Perezida Tshisekedi yateje igihugu cye kuva yaba Perezida harimo , kudatsinda amatora, ruswa ikabije, icyenewabo, kwigwizaho imitungo, kubangamira uburenhganzira bwa muntu n’ibindi birego byinshi. Guhera uwo munsi ibitangazamakuru byose bikorera muri Kongo byamaze igihe biganira kuri iryo tangazo rigaragaza gutsindwa kwa Tshisekedi mu myaka ine amaze ayobora. Uwo munsi kandi Moise Katumbi wahoze ayobora intara ya Katanga yatangaje ko nawe aziyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu bibera ihurizo Tshisekedi.

Kugirango arebe ko bwacya kabiri, uwo munsi ku wambere tariki ya 26 Ukuboza 2022, ingabo za Kongo zasohoye itangazo ryibutse ko M23 ishyigikiwe n’u Rwanda yubuye imirwano. Iri tangazo ry’ingabo za Kongo FARDC ryari nko gufata agakombe k’amazi ugashaka kuzimya ishyamba ry’inzitane ryahiye.

Nyuma yo kubona ko iri tangazo nta kintu ryakoze ku gitutu kuri Tshisekedi, bazanye indi nkuru imeze nkaho ari film, Minisitiri w’umutekano mu gihugu yerekanye abantu bane aho yavugaga ko ari intasi za Leta y’u Rwanda. Muri abo harimo Col Mugisha Ruyumbu Santos, wafatiwe ko ari umunyamulenge, Nshimyimana Biseruka Juvenal ukuriye Umuryango Utegamiye kuri Leta urwanya inzara muri Kasai witwa “African Health Development Organisation” ukorana n’abasuwisi. Nshimiyimana kandi yakoranye bya hafi n’umugore wa Pereizda Tshisekedi ariwe Denise Nyakeru Tshisekedi.

Undi ni umusore w’imyaka 33 Moses Mushabe wakoraga ubucuruzi abana na Nshimiyimana ariko kuko basanze muri mudasobwa ye ifoto ari mu ngandi yambaye imyenda ya gisirikari bemeje ko ari umusirikari ukomeye mu ngabo z’u Rwanda waje kuneka.

Ibi byose byakozwe mu rwego rwo kugabanya umuriro wacanwe kuri Tshisekedi n’abakandida baziyamamariza uwo mwanya bamwibutsa ko yibye amatora adakwiye kwiyongeza indi manda.

Muri iki cyumweru kandi, Tshisekedi yatumije inama y’abaminisitiri aho icumi batari bemerewe kwinjira kuko ari abo kuruhande rwa Moise Katumbi aho batatu bahise begura. Abasigaye ni abo Tshisekedi yashukishije amafaranga harimo na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Christophe Lutundula.

Mu bikorwa bya politiki kandi habay itangwa ry’amakarita y’itora aho mbarwa aribo bayabonye abandi agasohoka amasura atari ayabo. Abakongomani bakaba bemeza ko iyi ari intangiriro ko amatora atazagenda neza. Ikindi ni uko intara zegereye aho Tshisekedi avuka naho afite abayoboke zahawe amakarita menshi y’itora bivugwa ko yatangiye kwibwa ataranaba.

Ni ukubitega amaso naho ikinyoma cyo gushyira ku Rwanda ibitagenda byose muri Kongo ntaho bizamugeza. Tshisekedi wabaye Perezida atarabaye na Mayor, amaze kubona ko kuyobora igihugu bitandukanye no gutwara taxi akazi yakoraga akiba mu Bubiligi.

 

 

2022-12-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

APR FC yanganyije na Gorilla FC 1-1 ubwo bakinaga umukino wa gicuti, uba uwa kabiri aya makipe anganyije

APR FC yanganyije na Gorilla FC 1-1 ubwo bakinaga umukino wa gicuti, uba uwa kabiri aya makipe anganyije

Ubwanditsi 31 Jul 2025

Ikipe ya Rayon Sports irateganya kugura abakinnyi 10 ikongerera abandi amasezerano abandi 7,aba bose bafite agaciro ka miliyoni 185

Ubwanditsi 02 May 2022
Diaspora yariye karungu, amabanga yose y’abanzi b’u Rwanda kukarubanda, dore iby’inama ya Rusesebagina yabereye mu ibanga

Diaspora yariye karungu, amabanga yose y’abanzi b’u Rwanda kukarubanda, dore iby’inama ya Rusesebagina yabereye mu ibanga

Ubwanditsi 01 Oct 2019
David Himbara agenda yububa kubera umutima w’ubuhemu umucira urubanza

David Himbara agenda yububa kubera umutima w’ubuhemu umucira urubanza

Ubwanditsi 16 Feb 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Barack Obama yageze muri Kenya
HIRYA NO HINO

Barack Obama yageze muri Kenya

Ubwanditsi 16 Jul 2018
Jenerali Kayumba Faustin Nyamwasa ngo yaba  yarikundiraga Perezida Habyalimana
ITOHOZA

Jenerali Kayumba Faustin Nyamwasa ngo yaba yarikundiraga Perezida Habyalimana

Ubwanditsi 03 Feb 2017
Manchester City yiyongereye amahirwe yo kugera ku mukino wa nyumwa wa UEFA Champions League nyuma yo gutsinda PSG
Amakuru

Manchester City yiyongereye amahirwe yo kugera ku mukino wa nyumwa wa UEFA Champions League nyuma yo gutsinda PSG

Ubwanditsi 29 Apr 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru