• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza wa Mukura VS, Tomáš Trucha, yageze mu Rwanda aho aje gutangira akazi   |   20 Jul 2026

  • AMAFOTO – Rayon Spotrs yasinyanye amasezerayo y’ubufatanye na Bank of Kigali y’igihe cy’imyaka 5, ikazabona arenga Miliyari 1 ku mwaka   |   18 Jul 2026

  • Dr Eugène Rwamucyo yahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, akatirwa imyaka 27 y’igifungo mu Bufaransa   |   18 Jul 2026

  • Bombori bombori muri RNC yageze no mu muryango bwite wa Kayumba Nyamwasa   |   17 Jul 2026

  • Visit Rwanda n’ikipe ya Aston Villa yo mu gihugu cy’u Bwongereza basinyanye amasezerano y’ubufatanye   |   14 Jul 2026

  • AMAFOTO – Girumugisha yabaye umukinnyi w’umwaka muri Shampiyona y’u Rwanda ahembwa imodoka ya miliyoni 15 Frw   |   13 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»Ikipe ya Rayon Sports irateganya kugura abakinnyi 10 ikongerera abandi amasezerano abandi 7,aba bose bafite agaciro ka miliyoni 185

Ikipe ya Rayon Sports irateganya kugura abakinnyi 10 ikongerera abandi amasezerano abandi 7,aba bose bafite agaciro ka miliyoni 185

Ubwanditsi 02 May 2022 Amakuru, IMIKINO

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwamaze kwemeza ko bukeneye abakinnyi bashya 10 bagomba kwinjira muri iyi kipe, ikazongerera amasezerano abandi 7 bose bahagaze agaciro ka miliyoni 185 z’amafaranga y’u Rwanda, ibi bibaye mu rwego rwo gutegura umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Iki gikorwa cyo cyo gushaka uko bakwiyubaka kare, byaraye byemejwe n’ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports mu nama yabaye kuri iki cyumweru tariki ya 1 Gicurasi 2022, ni inama yitabiriwe n’abakunzi, abigeze kuyobora iyi kipe ndetse n’abayiyobora kuri ubu barangajwe imbere na Jean Fidele Uwayezu.

Nk’uko byamenyeshejwe abari bitabiriye inama nyunguranabitekerezo y’ikipe ya Rayon Sports, babwiwe ko bakeneye kugura umunyezamu umwe ndetse bakongerera undi amasezerano, aba bombi bakaba bazaba bafite agaciro ka Miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda.

Iyi kipe kandi ikeneye abakinnyi bakina inyuma bugarira 2, basanga abandi 3 bazongererwa amasezerano aba bose bakaba bafite agaciro ka Miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu bakina hagati hakenewe abakinnyi 3 bashya ndetse no kongerera undi umwe amasezerano, aba bose uko ari bane bakaba bazaba bafite agaciro ka miliyoni 55 z’amafaranga y’u Rwanda.

Muri ba Rutahizamu, Gikundiro ikeneye abakinnyi 4 bazagura ahandi ndetse no kongerera amasezerano abandi bakinnyi batatu, aba bose bakaba bazaba bafite agaciro ka Miliyoni 65 z’amafaranga y’u Rwanda.

Usibye kuba Rayon Sports ikeneye Miliyoni 185 z’amafaranga y’u Rwanda, ku ikubitiro ku bari bitabiriye iyi nama nyungurana bitekerezo bahise bakusanya asaga miliyoni 39 z’amafaranga y’u Rwanda.

Rayon Sports irimo kwitegura umwaka utaha w’imikino wa 2022-2023 aho igana kugusoza uyu mwaka wa 2021-2022 ishaka gutwara igikombe cy’Amahoro kugirango izabashe guserukira u Rwanda mu mikini Nyafurika.

Kuri uyu wa kabiri, tariki ya 3 Gicurasi 2022 iyi kipe iritegura gukina umukino wo kwishyura wa 1/4 cy’gikombe cy’Amahoro, aho mu mukino ubanza yari yakinnye na Bugesera FC bayitsinda igitego kimwe kubusa, mu mukino wo kwishyura bazakina mu karere ka Bugesera.

Mu mpera z’iki cyumweru, ikipe ya Rayon Sports yari yakinnye umukino wa 25 wa shampiyona n’ikipe ya Police FC, ni umukino wabereye kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo, ni umukino warangiye amakipe yombi anganyije igitego kuri kimwe.

2022-05-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

REG VC yerekeje muri Tunisia gukina imikino ya Champions League ihuza amakipe amakipe yabaye aya mbere mu bihugu byayo

REG VC yerekeje muri Tunisia gukina imikino ya Champions League ihuza amakipe amakipe yabaye aya mbere mu bihugu byayo

Ubwanditsi 09 May 2023
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu mukino wo gusiganwa ku magare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu mukino wo gusiganwa ku magare

Ubwanditsi 28 Sep 2025
Mutsinzi Ange Jimmy yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa Clube Desportivo Trofense yo mu cyiciro cya Kabiri mu gihugu cya Portugal, aboneraho gushimira ubuyobozi bwa APR FC

Mutsinzi Ange Jimmy yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa Clube Desportivo Trofense yo mu cyiciro cya Kabiri mu gihugu cya Portugal, aboneraho gushimira ubuyobozi bwa APR FC

Ubwanditsi 24 Aug 2021
Nyuma yaho Amavubi U23 asezerewe na Mali U23 yageze mu Rwanda, AS Kigali na Kiyovu SC mu makipe yitwaye neza ubwo hakinwaga umunsi wa 7

Nyuma yaho Amavubi U23 asezerewe na Mali U23 yageze mu Rwanda, AS Kigali na Kiyovu SC mu makipe yitwaye neza ubwo hakinwaga umunsi wa 7

Ubwanditsi 31 Oct 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Azafunga Museveni na Mugabe natorerwa kuba Perezida wa USA (Donald Trump)
Mu Rwanda

Azafunga Museveni na Mugabe natorerwa kuba Perezida wa USA (Donald Trump)

Ubwanditsi 04 Jan 2016
Minisiteri ya Siporo yagaragaje amabwiriza mashya yemerera shampiyona y’u Rwanda gusubukurwa
Amakuru

Minisiteri ya Siporo yagaragaje amabwiriza mashya yemerera shampiyona y’u Rwanda gusubukurwa

Ubwanditsi 08 Jan 2022
Ko kwirarira bibaye kwirahuriraho umuriro! Ese ”Mana mfasha” ya  Eric Nshimiyimana n’abasore be  izongera ibatabare bahigike CS Sfaxien?
Amakuru

Ko kwirarira bibaye kwirahuriraho umuriro! Ese ”Mana mfasha” ya  Eric Nshimiyimana n’abasore be  izongera ibatabare bahigike CS Sfaxien?

Ubwanditsi 11 Jan 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru