• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

  • Kwihambira kuri FDLR ni Umwaku mu yindi   |   17 Aug 2026

  • Amakipe ya AS Kigali mu Bagabo n’Abagore yahinduriwe izina yitwa Kigali FC na Kigali WFC    |   16 Aug 2026

  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Ikipe ya Rayon Sports irateganya kugura abakinnyi 10 ikongerera abandi amasezerano abandi 7,aba bose bafite agaciro ka miliyoni 185

Ikipe ya Rayon Sports irateganya kugura abakinnyi 10 ikongerera abandi amasezerano abandi 7,aba bose bafite agaciro ka miliyoni 185

Ubwanditsi 02 May 2022 Amakuru, IMIKINO

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwamaze kwemeza ko bukeneye abakinnyi bashya 10 bagomba kwinjira muri iyi kipe, ikazongerera amasezerano abandi 7 bose bahagaze agaciro ka miliyoni 185 z’amafaranga y’u Rwanda, ibi bibaye mu rwego rwo gutegura umwaka w’imikino wa 2022-2023.

 

Iki gikorwa cyo cyo gushaka uko bakwiyubaka kare, byaraye byemejwe n’ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports mu nama yabaye kuri iki cyumweru tariki ya 1 Gicurasi 2022, ni inama yitabiriwe n’abakunzi, abigeze kuyobora iyi kipe ndetse n’abayiyobora kuri ubu barangajwe imbere na Jean Fidele Uwayezu.

Nk’uko byamenyeshejwe abari bitabiriye inama nyunguranabitekerezo y’ikipe ya Rayon Sports, babwiwe ko bakeneye kugura umunyezamu umwe ndetse bakongerera undi amasezerano, aba bombi bakaba bazaba bafite agaciro ka Miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda.

Iyi kipe kandi ikeneye abakinnyi bakina inyuma bugarira 2, basanga abandi 3 bazongererwa amasezerano aba bose bakaba bafite agaciro ka Miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu bakina hagati hakenewe abakinnyi 3 bashya ndetse no kongerera undi umwe amasezerano, aba bose uko ari bane bakaba bazaba bafite agaciro ka miliyoni 55 z’amafaranga y’u Rwanda.

Muri ba Rutahizamu, Gikundiro ikeneye abakinnyi 4 bazagura ahandi ndetse no kongerera amasezerano abandi bakinnyi batatu, aba bose bakaba bazaba bafite agaciro ka Miliyoni 65 z’amafaranga y’u Rwanda.

Usibye kuba Rayon Sports ikeneye Miliyoni 185 z’amafaranga y’u Rwanda, ku ikubitiro ku bari bitabiriye iyi nama nyungurana bitekerezo bahise bakusanya asaga miliyoni 39 z’amafaranga y’u Rwanda.

Rayon Sports irimo kwitegura umwaka utaha w’imikino wa 2022-2023 aho igana kugusoza uyu mwaka wa 2021-2022 ishaka gutwara igikombe cy’Amahoro kugirango izabashe guserukira u Rwanda mu mikini Nyafurika.

Kuri uyu wa kabiri, tariki ya 3 Gicurasi 2022 iyi kipe iritegura gukina umukino wo kwishyura wa 1/4 cy’gikombe cy’Amahoro, aho mu mukino ubanza yari yakinnye na Bugesera FC bayitsinda igitego kimwe kubusa, mu mukino wo kwishyura bazakina mu karere ka Bugesera.

Mu mpera z’iki cyumweru, ikipe ya Rayon Sports yari yakinnye umukino wa 25 wa shampiyona n’ikipe ya Police FC, ni umukino wabereye kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo, ni umukino warangiye amakipe yombi anganyije igitego kuri kimwe.

2022-05-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abantu 2 bakekwaho  gutanga Isoko rya Ferwafa bagejejwe   imbere y’ubutabera mu rukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga

Abantu 2 bakekwaho gutanga Isoko rya Ferwafa bagejejwe imbere y’ubutabera mu rukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga

Ubwanditsi 24 Feb 2016
Shema Ngoga Fabrice uyobora FERWAFA, yashyizwe mu kanama ka FIFA gashinzwe kurwanya irondaruhu n’ivangura

Shema Ngoga Fabrice uyobora FERWAFA, yashyizwe mu kanama ka FIFA gashinzwe kurwanya irondaruhu n’ivangura

Ubwanditsi 08 Oct 2025
Umwe mu bayobozi bakuru ba FDLR, General Nsengiyumva Secyugu Gabral yishwe na FARDC nyuma y’iminsi itatu gusa ahawe inshingano nshya muri uwo mutwe

Umwe mu bayobozi bakuru ba FDLR, General Nsengiyumva Secyugu Gabral yishwe na FARDC nyuma y’iminsi itatu gusa ahawe inshingano nshya muri uwo mutwe

Ubwanditsi 25 Oct 2020
Col. Ngabo Janvier wamenyekanye nka Javel yahitanywe n’ibikorwa bya gisirikari bya FARDC Ahita ahasiga ubuzima

Col. Ngabo Janvier wamenyekanye nka Javel yahitanywe n’ibikorwa bya gisirikari bya FARDC Ahita ahasiga ubuzima

Ubwanditsi 28 Dec 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abarwayi bane ba COVID-19 bagaragaye mu Rwanda, umubare w’abanduye ugera kuri 40
HIRYA NO HINO

Abarwayi bane ba COVID-19 bagaragaye mu Rwanda, umubare w’abanduye ugera kuri 40

Ubwanditsi 26 Mar 2020
Museveni yameje ko Bobi Wine ari umwanzi wa Uganda
POLITIKI

Museveni yameje ko Bobi Wine ari umwanzi wa Uganda

Ubwanditsi 18 Oct 2019
Trump yahishuye ko yabuze umwanya wo kugurira umugore we impano ku munsi w’amavuko
HIRYA NO HINO

Trump yahishuye ko yabuze umwanya wo kugurira umugore we impano ku munsi w’amavuko

Ubwanditsi 27 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru