• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Hejuru y’imyaka 30 yakatiwe amaze guhamwa n’uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Augustin Ngirabatware yongereweho indi myaka 2 kubera gutera ubwoba abatangabuhamya

Hejuru y’imyaka 30 yakatiwe amaze guhamwa n’uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Augustin Ngirabatware yongereweho indi myaka 2 kubera gutera ubwoba abatangabuhamya

Ubwanditsi 28 Jun 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Kuwa gatanu ushize nibwo umucamanza Vagn Joensen wo mu rwego rwahawe inshingano zo kurangiza imirimo y’Urukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda, yahamije icyaha cyo gutera ubwoba no guha ruswa abatangabuhamya, kugirango batange amakuru ashinjura Augustin Ngirabatware, wahoze ari Minitiri w’igenamigambi muri Leta y’abicanyi.

Ibi byaha byo kuyobya urukiko byakozwe hagati y’umwaka wa 2015 na 2018, Uretse Augustin Ngirabatware wahanishijwe igifungo cy’inyongera cy’imyaka 2, abandi bahanwe ni Anselme Nzabonimpa wari Burugumestiri w’icyahoze ari Komini Kayove muri gisenyi, Mariya Roza Fatuma, umugore wa murumuna wa Ngirabatware, na Jean de Dieu Ndagijimana wari umwarimu ku Gisenyi. Aba uko ari 3 bahanishijwe igifungo cy’amezi 11, ariko bakaba bagomba guhita barekurwa kuko bari bafunze kuva muw’2018.

Augustin Ngirabatware asanzwe yarakatiwe imyaka 30 amaze guhamwa n’uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ari muri gereza Arusha muri Tanzaniya, mu gihe agitegereje koherezwa kurangiriza igihano cye muri kimwe mu bihugu byemeye kwakira imfungwa z’Urukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda.

Ni umukwe wa Kabuga Felisiyani, nawe uri muri gereza i La Haye mu Buholandi, akaba ashinjwa ibyaha birimo uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Byakunze kugaragara mu manza nyinshi, aho abatangabuhamya b’ubushinjacyaha bisubiragaho, bakagaruka mu rubanza bafite imvugo itandukanye n’iya mbere.

Icyo gihe cyose byavugwaga ko batewe ubwoba harimo no kubakangisha kubica, abandi bagahabwa amafaranga ngo bahinduke abatangabuhamya bashinjura.

2021-06-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Gicumbi FC, Amagaju FC, Etoile de l’Est na Heroes niyo makipe yageze muri 1/2 cy’imikino yo gukina ikiciro ya mbere mu bagabo umwaka w’imikino wa 2021-2022

Ubwanditsi 07 Oct 2021
Jean-Luc wa Habyarimana yacunze Icyunamo kirimbanyije yikoza agati munsi y’Ubugabo

Jean-Luc wa Habyarimana yacunze Icyunamo kirimbanyije yikoza agati munsi y’Ubugabo

Ubwanditsi 14 Apr 2024
Perezida Kagame yaciriye amarenga Ingabire Victoire ko imyitwarire ye ishobora kumusubiza muri gereza

Perezida Kagame yaciriye amarenga Ingabire Victoire ko imyitwarire ye ishobora kumusubiza muri gereza

Ubwanditsi 19 Sep 2018
Kagame yagaye cyane Abanyeshuri bize muri Israel banga gukora i Nasho ngo ni mu cyaro

Kagame yagaye cyane Abanyeshuri bize muri Israel banga gukora i Nasho ngo ni mu cyaro

Ubwanditsi 05 May 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umwuka ukomeje kuba mubi hagati y’u Burundi n’u Bubiligi: Leta y’u Burundi yahagaritse ibikorwa bya Belgian week
POLITIKI

Umwuka ukomeje kuba mubi hagati y’u Burundi n’u Bubiligi: Leta y’u Burundi yahagaritse ibikorwa bya Belgian week

Ubwanditsi 13 Nov 2017
Cibitoke: Imirambo ya Bane muri 14 biciwe mu Kibira yabonetse
ITOHOZA

Cibitoke: Imirambo ya Bane muri 14 biciwe mu Kibira yabonetse

Ubwanditsi 07 Dec 2018
Perezida Kagame ntagishaka imvugo ngo  ‘Abanyafurika ni bo bisenya ‘
Mu Rwanda

Perezida Kagame ntagishaka imvugo ngo ‘Abanyafurika ni bo bisenya ‘

Ubwanditsi 10 May 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru