• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rutahizamu Byiringiro Lague agiye kwerekeza muri Afurika y’Epfo aho yitegura gutangira akazi mu ikipe ya Durban City FC   |   31 Jul 2026

  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V   |   29 Jul 2026

  • Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwabonye umudali mu Mikino ya Commonwealth   |   29 Jul 2026

  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Perezida Kagame yaciriye amarenga Ingabire Victoire ko imyitwarire ye ishobora kumusubiza muri gereza

Perezida Kagame yaciriye amarenga Ingabire Victoire ko imyitwarire ye ishobora kumusubiza muri gereza

Ubwanditsi 19 Sep 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Perezida Paul Kagame yakuriye inzira ku murima umuntu wese wigamba ko adashobora gukurikiranwa n’ubutabera bw’u Rwanda kubera igitutu runaka ko yibeshya.

Yabitangaje agendeye ku biherutse gutangazwa na Ingabire Umuhoza Victoire wahawe imbabazi nyuma y’uko yari yahanishijwe igifungo cy’imyaka 15. Ingabire yari amazemo imyaka umunani ariko nyuma yo gusaba imbabazi aza gufungurwa.

Akigera hanze yagiranye ikiganiro n’igitangazamakuru cy’Abongereza BBC, ahita yigarama ibyo kuba yarasabye imbabazi kugira ngo afungurwe. Yagize ati “Ntabwo nari gusaba imbabazi kuko nta cyaha nakoze cyatumye mfungwa.”

Ingabire yakatiwe kubera ubutabera bwamuhamije icyaha cyo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho yavugiye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi abaza ati “Nabonye urwibutso rw’Abatutsi bishwe muri Jenoside ariko sinabonye urw’Abahutu nabo bishwe.”

Icyo gihe yari aje mu bikorwa byo kwiyamamaza mu matora ya 2010 ariko ubutabera buhita butangira kumukurikirana kuri ayo magambo kugeza akatiwe. Yaje kwandikira Perezida asaba imbabazi ngo afungurwe, ariko ubusabe bwe buza kwemezwa muri Nzeri 2018, nyuma y’isuzuma ry’imitwarire yagaragaje muri Gereza.

Ingabire Victoire

Perezida Kagame wagaragaje ko atishimiye iyo myitwarire, yaburiye uwo ari we wese utekereza ko adashobora gukurikiranwa kubera igitutu ko yibeshya.

Yagize ati “Ukabona umuntu ngo njyewe ntaho nasabye imbabazi cyangwa ngo sinasaba imbabazi, ngo buriya baturekuye kubera igitutu. Igitutu hano? Ukomeje kubigenderaho wajya kwisanga wasubiyemo.

“Niba ari ubuhamya bushakwa kugira ngo tukwereke ko igitutu atari cyo gikora hakora gutekereza neza, urisanga wasubiyemo cyangwa se urisanga wasubiye hanze kujya kuzerera kuko nta kindi uzakorayo.”

Perezida Kagame yabitangaje ubwo yarahizaga abadepite 80, bagiye kwinjira muri manda nshya y’inteko yatangiye none ikazasoza muri 2023.

Muri uyu muhango kandi Perezida Kagame yavuze ko nta mutungo wa leta cyangwa ibikorwa bya guverinoma byagenewe abaturage bizongera kuba impfabusa, kuko uzajya agira uruhare mu idindira ryabyo cyangwa imikorere mibi azajya abiryozwa.

2018-09-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kampala : Ikizere kiraza amasinde, gitumye  Rudasingwa yisubiriye mu ” ISHAKWE ” kugirango abone uko yaramuka kabiri

Kampala : Ikizere kiraza amasinde, gitumye Rudasingwa yisubiriye mu ” ISHAKWE ” kugirango abone uko yaramuka kabiri

Ubwanditsi 08 Feb 2018
Leta ya Nkurunziza ntiyorohera Umurundi wifuza kujya mu Rwanda

Leta ya Nkurunziza ntiyorohera Umurundi wifuza kujya mu Rwanda

Ubwanditsi 08 Nov 2017
#Kwibohora25 : Igwingira ry’imyumvire mu Rwanda

#Kwibohora25 : Igwingira ry’imyumvire mu Rwanda

Ubwanditsi 26 Jun 2019
Dore impamvu Ingabire Victoire ari we muyobozi mukuru w’ikirenga wa FDU Inkingi

Dore impamvu Ingabire Victoire ari we muyobozi mukuru w’ikirenga wa FDU Inkingi

Ubwanditsi 29 Jul 2021

2 Ibitekerezo

  1. GSE
    September 19, 20183:01 pm -

    Akabaye icwende ntikoga ngo kanoge. N’iyo kanoga kandi ntikashira umunuko. Ko akumbuye vuba se aho yar ari!
    Ucira areba hejuru amugarukaho.

    Subiza
  2. kibonge
    September 20, 20188:05 am -

    ubusekoko ingabire akakanya yiyibagije imbabazi ahawe na nyakubawa president wa repubulika y’urwanda agenda yigamba ko ntacyaha yakoze yaretse akazana ibitekerezo bizima akareka kwishira hejuru tugafatikanya tukiyubakira urwa tubyaye dusenyera kumugozi umwe tunashimira perezida w’urwanda ko akomeje kwesa imihigo mukubanisha neza abanyarwanda .

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Geneve : U Rwanda rwasabye ibihugu byafashaga Habyarimana guhishura inyandiko z’ibikorwa byazo mu Rwanda
Mu Mahanga

Geneve : U Rwanda rwasabye ibihugu byafashaga Habyarimana guhishura inyandiko z’ibikorwa byazo mu Rwanda

Ubwanditsi 12 Apr 2018
Amafoto – Lionel Messi yegukanye igihembo cya Ballon d’Or 2021 aba uwa mbere ufite ugize nyinshi, aho kugeza ubu yujuje iya 7
Amakuru

Amafoto – Lionel Messi yegukanye igihembo cya Ballon d’Or 2021 aba uwa mbere ufite ugize nyinshi, aho kugeza ubu yujuje iya 7

Ubwanditsi 30 Nov 2021
Raporo ya HRW ku matora ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda irashingira ku miryango n’ itangazamakuru  bibogama – Mbanda
ITOHOZA

Raporo ya HRW ku matora ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda irashingira ku miryango n’ itangazamakuru bibogama – Mbanda

Ubwanditsi 25 Aug 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru