• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Geneve : U Rwanda rwasabye ibihugu byafashaga Habyarimana guhishura inyandiko z’ibikorwa byazo mu Rwanda

Geneve : U Rwanda rwasabye ibihugu byafashaga Habyarimana guhishura inyandiko z’ibikorwa byazo mu Rwanda

Ubwanditsi 12 Apr 2018 Mu Mahanga

U Rwanda rurasaba ibihugu byose byateye inkunga ya politiki, ya gisirikare n’iy’imari, guverinoma yakoze jenoside guhishura inyandiko z’ibikorwa byazo mu Rwanda kuva mu 1990 kugeza mu 1994 mu nyungu z’ukuri kw’amateka n’ubutabera nk’uko byatangarijwe mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda wabereye mu gihugu cy’u Busuwisi wateguwe kuri uyu wa Kabiri, itariki 10 Mata ku bufatanye bw’umuryango w’Abibumbye na ambasade y’u Rwanda i Geneve.

Muri iki gikorwa havuzwe ko kwibuka bigomba kuba bigamije kumva neza impamvu zateye jenoside n’uburyo yakozwemo kugirango hajye hamenyekana ibimenyetso byayo hakiri kare hashyirweho ingamba zo kuyikumira kandi zishyirwe mu bikorwa mu gihe itangiye gukorwa.

Havuzwe kandi ko abari mu cyumba kibukirwagamo badakwiye gusiga ibyo bumvise mu byicaro nko kurangiza umuhango ahubwo bakwiye kuhava biyemeje gukora igishoboka cyose kugirango imizi ya jenoside irandurwe kimwe n’ibyaha byibasira inyokomuntu n’ibindi byaha ndengakamere bihonyora uburenganzira bwa muntu.

Mu biganiro byatanzwe kandi havuzwe ko mu Rwanda, kwibuka ari imbaraga zihuza ahahise n’uyu munsi ndetse n’igihe kizaza Abanyarwanda bifuza, bikongera ingufu mu bushake bwo kuvumbura no gukumira ibintu by’ibanze bihembera jenoside.

Kwibuka jenoside kandi ngo ni isoko y’ibanze y’inyigisho zigamije kubaka u Rwanda rushya rwabaye, ku buyobozi bwa perezida Kagame, urugero rwo kwiyubaka byihuse bishyigikiwe n’ubutegetsi bugendera ku mategeko nk’uko byatangajwe na ambasaderi Francois Xavier Ngarambe uhagarariye u Rwanda i Geneve.

Yakomeje ashimangira ko u Rwanda rusaba ibihugu byateye inkunga ya politiki, iya gisirikare n’iy’imari, guverinoma yakoze jenoside gufungura inyandiko zibitse zigaragaza uko ubwo bufatanye na guverinoma y’u Rwanda bwari buteye kuva mu 1990 kugeza mu 1994, mu nyungu z’ukuri kw’amateka n’iz’ubutabera.

Kurwanya no gukumira jenoside ngo bikwiye guca cyane cyane mu guhana ihakana ryayo. U Rwanda rukaba rushimira ibihugu byose byashyizeho amategeko ahana ihakana rya jenoside yakorewe Abatutsi ndetse aha rukaba rwongeye gusaba ibihugu bitarabikora kubikora mu rwego rwo guhangana n’umuco ukomeje gukura wo kuyihakana ndetse n’inyigisho zo kuyikomeza.

Havuzwe ko gusana bakwiye guha abagizweho ingaruka na jenoside ari ugufatanya mu kubumbatira amahoro n’umutekano kuri bose, mu rwego rwo guteza imbere no kurinda uburenganzira bwa muntu no kwizera iterambere ry’ubukungu n’imibereho birambye kandi kuri bose.

Guhana ihakana rya jenoside, ni ugukumira ko izindi jenoside zazakorwa, kuyamagana bikaba ari ugusohoka mu magambo ahubwo bigashyirwa mu bikorwa haharanirwa Isi itarangwamo ingengabitekerezo yayo.

U Rwanda kandi muri uyu muhango rwongeye gusaba ubufatanye bw’ibihugu byose bicumbikiye abantu bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi kubaburanisha cyangwa bikabohereza mu Rwanda hakurikijwe amategeko mpuzamahanga akaba ari ho baburanishirizwa nk’uko ibihugu bimwe byagiye bibikora birimo Denmark iteganya kohereza Wenceslas Twagirayezu ushakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda.

2018-04-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Polisi y’u Rwanda yagaruje mudasobwa zirenga 600 zari zarabuze

Polisi y’u Rwanda yagaruje mudasobwa zirenga 600 zari zarabuze

Ubwanditsi 23 Oct 2016
Ubuparimehutu bushoye Gasana Anastase mu mutwe mushya w’ibyihebe , CFCR-Imvejuru , urota  guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Ubuparimehutu bushoye Gasana Anastase mu mutwe mushya w’ibyihebe , CFCR-Imvejuru , urota  guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Ubwanditsi 25 Nov 2021
RWANDAIR YAMAZE KUGARAGAZA AMAFOTO Y’INDEGE NSHYA YA AIRBUS.

RWANDAIR YAMAZE KUGARAGAZA AMAFOTO Y’INDEGE NSHYA YA AIRBUS.

Ubwanditsi 04 Jun 2016
Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya

Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya

RUSHYASHYA 09 Sep 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Gisagara: Umunyeshurikazi witabye Imana azize asima, biravugwa ko yimwe uruhushya rwo kujya kwivuza
ITOHOZA

Gisagara: Umunyeshurikazi witabye Imana azize asima, biravugwa ko yimwe uruhushya rwo kujya kwivuza

Ubwanditsi 04 May 2017
Akumiro: Rudasingwa yongeye kwiyerurutsa ku bafaransa asebya u Rwanda nk’ibisanzwe
ITOHOZA

Akumiro: Rudasingwa yongeye kwiyerurutsa ku bafaransa asebya u Rwanda nk’ibisanzwe

Ubwanditsi 28 Dec 2017
FERWAFA yashyize hanze ingengabihe y’uko amakipe azahura mu gice cy’imikino yo kwishyura muri Shampiyona y’u Rwanda 2021-2022
Amakuru

FERWAFA yashyize hanze ingengabihe y’uko amakipe azahura mu gice cy’imikino yo kwishyura muri Shampiyona y’u Rwanda 2021-2022

Ubwanditsi 08 Feb 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru