• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»IMIKINO»APR FC na Mukura VS zigiye kumenya amakipe bizahangana mu marushanwa ya CAF

APR FC na Mukura VS zigiye kumenya amakipe bizahangana mu marushanwa ya CAF

Ubwanditsi 01 Nov 2018 IMIKINO

Amakipe agiye guhagararira u Rwanda mu marushanwa nyafurika; APR FC muri CAF Champions League na Mukura VS muri CAF Confederation Cup, mu minsi ibiri azamenya ayo bizahangana mu majonjora, binyuze muri tombola iteganyijwe ku wa Gatandatu.

Mu nama y’intekorusange ya CAF yateranye ku wa 15 Nyakanga 2018 nibwo hemejwe impinduka muri gahunda y’amarushanwa abiri ahuza amakipe, ategurwa n’iyi mpuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika.

Amarushanwa ya CAF Confederation Cup na Champions League ubusanzwe yatangiraga muri Gashyantare agasozwa mu Ukuboza, ariko abayobozi bafashe umwanzuro wo gukora impinduka.

Imikino y’amajonjora y’ibanze izajya itangira mu Ugushyingo, imikino ya nyuma igakinwa muri Gicurasi.

Tombola igaragaza uko amakipe azahura mu majonjora y’ibanze iteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Ugushyingo 2018 mu Mujyi wa Rabat muri Maroc, ahateraniye inama yiga ku migendekere myiza y’aya marushanwa, iyobowe n’umuyobozi wa CAF, Ahmad Ahmad.

Imikino ibanza y’aya marushanwa izakinwa hagati ya tariki 27 na 28 Ugushyingo 2018 naho iyo kwishyura ikinwe hagati ya tariki 4 na 5 Ukuboza 2018.

APR FC izongera guhagararira u Rwanda muri CAF Champions League ku nshuro ya 12 mu myaka 23 imaze, naho Mukura VS izasohokera u Rwanda ku nshuro ya mbere mu myaka 17 ishize kuko yagerukaga gusohoka ikina ‘CAF Cup’, irushanwa ritakibaho.

APR FC na Mukura VS zigiye kumenya ikipe zizahangana nazo mu marushanwa ya CAF

APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona izakina Champions League ku nshuro ya 12

Mukura VS izahagararira u Rwanda kuko yatwaye igikombe cy’Amahoro 2018

2018-11-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mukansanga Salima Rhadia yahawe igihembo cya “FORBES Women Africa Sports Awards 2023” mu birori byabereye muri Afurika y’Epfo

Mukansanga Salima Rhadia yahawe igihembo cya “FORBES Women Africa Sports Awards 2023” mu birori byabereye muri Afurika y’Epfo

Ubwanditsi 09 Mar 2023
Musanze FC irakira Rayon Sports naho Marines FC ikine na Kiyovu Sports mu mikino ibanza ya 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro 2022

Musanze FC irakira Rayon Sports naho Marines FC ikine na Kiyovu Sports mu mikino ibanza ya 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro 2022

Ubwanditsi 04 Apr 2022
Amafoto: Hasojwe umwiherero ugamije gutoranya abazajya mu makipe y’igihugu y’abakiri bato bakina umukino wa Handball

Amafoto: Hasojwe umwiherero ugamije gutoranya abazajya mu makipe y’igihugu y’abakiri bato bakina umukino wa Handball

Ubwanditsi 16 Apr 2022
CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball

CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball

RUSHYASHYA 06 Oct 2026

Igitekerezo kimwe

  1. Musengimana Jean claude
    November 2, 201811:24 am -

    Amakipe Yacu Tuyifurije Amahirwe Menshi Gusa Nayo Azirinde Kuturisha Umutima

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali
Amakuru

Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali

RUSHYASHYA 03 May 2026
Uburundi bwagiye Uganda gushimangira ibyo guhungabanya umutekano w’u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Uburundi bwagiye Uganda gushimangira ibyo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Ubwanditsi 23 Nov 2018
Ibiteye amatsiko mu ngoro ndangamateka y’urugamba rwo guhagarika jenoside
HIRYA NO HINO

Ibiteye amatsiko mu ngoro ndangamateka y’urugamba rwo guhagarika jenoside

Ubwanditsi 07 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru