• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Baker Byatsi yafungiwe ubujura imyaka ine afungurwa kuko yisiramuje nabi muri gereza bikamugwa nabi-Mushiki wa Byatsi byose yabivuze   |   28 May 2026

  • AMAFOTO – Mu mukino wakurikiwe na Perezida Kagame, RSSB Tigers BBC yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2026 itsinze AL Ahyly yo mu Misiri   |   28 May 2026

  • Stephen Constantine yatangaje urutonde rw’abakinnyi 24 bazifashishwa mu mikino ibiri ya gicuti mpuzamahanga izahuza u Rwanda na Comoros ndetse na Tanzania   |   27 May 2026

  • Agapfa kaburiwe ni impongo; Abagura Indaya bahawe imbuzi   |   27 May 2026

  • Ambassadeur Thérence Ntahiraja yemeje ko u Rwanda rugomba guterwa   |   27 May 2026

  • Rayon Sports yatsinze Bugesera FC yiyongerera amahirwe yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika   |   26 May 2026

You are at :Home»IMIKINO»APR FC na Mukura VS zigiye kumenya amakipe bizahangana mu marushanwa ya CAF

APR FC na Mukura VS zigiye kumenya amakipe bizahangana mu marushanwa ya CAF

Ubwanditsi 01 Nov 2018 IMIKINO

Amakipe agiye guhagararira u Rwanda mu marushanwa nyafurika; APR FC muri CAF Champions League na Mukura VS muri CAF Confederation Cup, mu minsi ibiri azamenya ayo bizahangana mu majonjora, binyuze muri tombola iteganyijwe ku wa Gatandatu.

Mu nama y’intekorusange ya CAF yateranye ku wa 15 Nyakanga 2018 nibwo hemejwe impinduka muri gahunda y’amarushanwa abiri ahuza amakipe, ategurwa n’iyi mpuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika.

Amarushanwa ya CAF Confederation Cup na Champions League ubusanzwe yatangiraga muri Gashyantare agasozwa mu Ukuboza, ariko abayobozi bafashe umwanzuro wo gukora impinduka.

Imikino y’amajonjora y’ibanze izajya itangira mu Ugushyingo, imikino ya nyuma igakinwa muri Gicurasi.

Tombola igaragaza uko amakipe azahura mu majonjora y’ibanze iteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Ugushyingo 2018 mu Mujyi wa Rabat muri Maroc, ahateraniye inama yiga ku migendekere myiza y’aya marushanwa, iyobowe n’umuyobozi wa CAF, Ahmad Ahmad.

Imikino ibanza y’aya marushanwa izakinwa hagati ya tariki 27 na 28 Ugushyingo 2018 naho iyo kwishyura ikinwe hagati ya tariki 4 na 5 Ukuboza 2018.

APR FC izongera guhagararira u Rwanda muri CAF Champions League ku nshuro ya 12 mu myaka 23 imaze, naho Mukura VS izasohokera u Rwanda ku nshuro ya mbere mu myaka 17 ishize kuko yagerukaga gusohoka ikina ‘CAF Cup’, irushanwa ritakibaho.

APR FC na Mukura VS zigiye kumenya ikipe zizahangana nazo mu marushanwa ya CAF

APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona izakina Champions League ku nshuro ya 12

Mukura VS izahagararira u Rwanda kuko yatwaye igikombe cy’Amahoro 2018

2018-11-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Senegal yatangaje  abakinnyi 31 batarimo Sadio Mane bazavamo abazakina n’u Rwanda

Senegal yatangaje abakinnyi 31 batarimo Sadio Mane bazavamo abazakina n’u Rwanda

Ubwanditsi 31 Aug 2023
CAN 2019: Uganda yari yahagaritse imyitozo kubera uduhimbazamusyi irisobanura na Sénégal muri 1/8

CAN 2019: Uganda yari yahagaritse imyitozo kubera uduhimbazamusyi irisobanura na Sénégal muri 1/8

Ubwanditsi 05 Jul 2019
Tour du Rwanda mu Burengerazuba: Edwin Avila yegukanye agace Rubavu- Karongi (AMAFOTO)

Tour du Rwanda mu Burengerazuba: Edwin Avila yegukanye agace Rubavu- Karongi (AMAFOTO)

Ubwanditsi 27 Feb 2019
Umunsi wa 13 wa shampiyona usize hatsinzwe ibitego 21, Rayon Sports ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo

Umunsi wa 13 wa shampiyona usize hatsinzwe ibitego 21, Rayon Sports ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo

Ubwanditsi 17 Dec 2024

Igitekerezo kimwe

  1. Musengimana Jean claude
    November 2, 201811:24 am -

    Amakipe Yacu Tuyifurije Amahirwe Menshi Gusa Nayo Azirinde Kuturisha Umutima

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ubuhamya bwa Nelly Mukazayire ukora mu biro bya Perezida Kagame  mu gihe nyina afungiwe Jenoside
Mu Mahanga

Ubuhamya bwa Nelly Mukazayire ukora mu biro bya Perezida Kagame mu gihe nyina afungiwe Jenoside

Ubwanditsi 17 Apr 2016
Victoire Ingabire: Yahisemo kuba Umugaragu w’abifuza gusubiza u Rwanda habi
Amakuru

Victoire Ingabire: Yahisemo kuba Umugaragu w’abifuza gusubiza u Rwanda habi

Ubwanditsi 25 Jun 2025
Gushyirahamwe kw’abagore nibyo bizazana impinduka -Graça Machel
Mu Mahanga

Gushyirahamwe kw’abagore nibyo bizazana impinduka -Graça Machel

Ubwanditsi 13 May 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru