• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Baker Byatsi yafungiwe ubujura imyaka ine afungurwa kuko yisiramuje nabi muri gereza bikamugwa nabi-Mushiki wa Byatsi byose yabivuze   |   28 May 2026

  • AMAFOTO – Mu mukino wakurikiwe na Perezida Kagame, RSSB Tigers BBC yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2026 itsinze AL Ahyly yo mu Misiri   |   28 May 2026

  • Stephen Constantine yatangaje urutonde rw’abakinnyi 24 bazifashishwa mu mikino ibiri ya gicuti mpuzamahanga izahuza u Rwanda na Comoros ndetse na Tanzania   |   27 May 2026

  • Ambassadeur Thérence Ntahiraja yemeje ko u Rwanda rugomba guterwa   |   27 May 2026

  • Rayon Sports yatsinze Bugesera FC yiyongerera amahirwe yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika   |   26 May 2026

  • Nyuma y’imyaka irindwi, APR VC yegukanye Igikombe cya Memorial Rutsindura itsinze REG VC ku mukino wa nyuma   |   26 May 2026

You are at :Home»POLITIKI»Kinshasa : Perezida Kabila yashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya utavuga rumwe n’ubutegetsi

Kinshasa : Perezida Kabila yashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya utavuga rumwe n’ubutegetsi

Ubwanditsi 08 Apr 2017 POLITIKI

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila, yashyize Bruno Tshibala, utavuga rumwe na Leta ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe mu rwego rwo gusaranganya ubutegetsi.

Ibi Kabila yabikoze mu rwego rwo kubahiriza amasezerano y’amahoro yashyizweho umukono n’impande zombi kuwa 31 Ukuboza 2016 agamije gushyiraho Guverinoma y’inzibacyuho.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko aya masezerano yari agamije gushakira umuti, imvururu za politiki zaje nyuma y’aho manda ya kabiri ya Perezida Kabila yarangiye kuwa 20 Ukuboza 2016 akanga kurekura ubutegetsi nkuko Itegeko Nshinga ry’iki gihugu ryabiteganyaga.

Icyo gihe, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje ko idafite ubushobozi bwo kuyakorera ku gihe cyari cyagenwe, byatumye abatavuga rumwe n’ubutegetsi batangiza imyigaragambyo yanaguyemo abatari bake.

Tshibala w’imyaka 61 wirukanywe mu Ishyaka rikomeye ritavuga rumwe n’Ubutegetsi, UDPS (Union pour la Démocratie et le Progrès Social), riyobowe na Félix Tshisekedi; umuhungu wa Nyakwigendera Etienne Tshisekedi; biteganijwe ko azayobora kugeza mu mpera z’uyu mwaka, ari nabwo amatora ya Perezida muri iki gihugu ateganyijwe.

Minisitiri w’Intebe mushya yashyizweho nyuma y’umunsi umwe uwari kuri uyu mwanya Samy Badibanga afashe icyemezo cyo kwegura, nyuma y’ijambo Kabila yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko ashimangira ko nyuma y’amasaha 48 azashyiraho ugomba kumusimbura.

Samy Badibanga yari yarashyizweho na Perezida Kabila mu Ugushyingo 2016, asimbuye Augustin Matata Ponyo weguye hamwe na Guverinoma ye yose.

Kuva iki gihugu gituwe n’abaturage barenga miliyoni 71 cyabona ubwigenge mu 1960, ntabwo kirabamo ihererekanya ry’ubutegetsi mu mahoro.

-6261.jpg

Bruno Tshibala

2017-04-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yasabye abayobozi kurushaho kwegera abaturage muri iki gihe cy’amatora

Perezida Kagame yasabye abayobozi kurushaho kwegera abaturage muri iki gihe cy’amatora

Ubwanditsi 07 Jul 2017
Ubwiru muri Sena y’u Bufaransa mu kiganiro cy’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwiru muri Sena y’u Bufaransa mu kiganiro cy’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 10 Mar 2020
Ghana ikeneye umuyobozi w’umunyabwenge nka perezida Kagame – Prof. Ransford Gyampo

Ghana ikeneye umuyobozi w’umunyabwenge nka perezida Kagame – Prof. Ransford Gyampo

Ubwanditsi 11 May 2018
New York: Perezida Kagame yaganiriye n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni

New York: Perezida Kagame yaganiriye n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni

Ubwanditsi 12 Apr 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Hari abakomeretse byoroheje mu nkongi ya Gereza ya Gasabo – CGP Rwigamba
Mu Rwanda

Hari abakomeretse byoroheje mu nkongi ya Gereza ya Gasabo – CGP Rwigamba

Ubwanditsi 31 Mar 2017
Leta ya Pierre Nkurunziza yahungabanyijwe na manda nshya ku iperereza rya Loni
INKURU NYAMUKURU

Leta ya Pierre Nkurunziza yahungabanyijwe na manda nshya ku iperereza rya Loni

Ubwanditsi 30 Sep 2018
Hagiye Gusaranganywa Imbangukiragutabara 80 mu bitaro Byo Mu Rwanda
Amakuru

Hagiye Gusaranganywa Imbangukiragutabara 80 mu bitaro Byo Mu Rwanda

Ubwanditsi 15 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru