• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibikorwa bya RDF muri Mozambique nibikomeza gukerenswa U Rwanda ruzafata icyemezo gikomeye cyo Kuzicyura   |   15 Mar 2026

  • Ku bufatanye bwa FERWAFA na CAF, Abatoza 25 b’abanyarwanda barimo abagore 5 batangiye amasomo ya ‘License A CAF’   |   12 Mar 2026

  • Corneille Nangaa: RDC Irashaka kwagurira Intambara mu karere kose   |   11 Mar 2026

  • Gen Bunyoni yafunguwe kubera Uburwayi bwo mu mutwe na Diyabete ikabije   |   11 Mar 2026

  • U 𝗥𝘄𝗮𝗻𝗱𝗮 𝗿𝘂𝗴𝗶𝘆𝗲 𝗸𝘄𝗮𝗸𝗶𝗿𝗮 𝗮𝗺𝗮𝗿𝘂𝘀𝗵𝗮𝗻𝘄𝗮 𝗮𝗻𝗲 𝘆𝗮 𝗖𝗘𝗖𝗔𝗙𝗔 𝗮𝗿𝗶𝗺𝗼 𝗻𝗮 𝗞𝗮𝗴𝗮𝗺𝗲 𝗖𝘂𝗽   |   10 Mar 2026

  • Jean-Luc Habyarimana mu migambi yo guhuza imitwe irwanya u Rwanda akoreshejwe na Tshisekedi   |   09 Mar 2026

 
You are at :Home»UBUKUNGU»Minisitiri Hakuziyaremye yahize kugabanya icyuho mu byo u Rwanda rutumiza n’ibyo rwohereza mu mahanga

Minisitiri Hakuziyaremye yahize kugabanya icyuho mu byo u Rwanda rutumiza n’ibyo rwohereza mu mahanga

Ubwanditsi 23 Oct 2018 UBUKUNGU

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Hakuziyaremye Soraya, yatangaje ko agiye guhangana n’ikibazo u Rwanda rufite cy’ibyo rutumiza hanze bikiri byinshi ugereranyije n’ibyo rwoherezayo.

Imibare ya Banki Nkuru y’u Rwanda igaragaza ko ikinyuranyo mu byo igihugu cyohereza n’ibyo gitumiza mu mahanga, mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka cyageraga kuri miliyoni $352.3.

Kuri uyu wa Kabiri nibwo Minisitiri Hakuziyaremye yahererekanyije ububasha na Munyeshyaka Vincent yasimbuye muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda, avuga ko agiye guharanira kongera ingano y’ibyoherezwa mu mahanga.

Ati “Icyo tuzashaka cyane ni ugufatanya n’abafatanyabikorwa bo hanze, baba abashoramari b’abanyamahanga, kugira ngo bafashe inganda zacu gushobora gukora ibintu bifite ubuziranenge dushobora kohereza mu mahanga.”

Ikindi yahize ni ukureba inganda u Rwanda rushobora kugira umwihariko, bitewe n’ubunararibonye zifite mu byo zikora.

Yashimangiye ko agiye kuganira n’abanyenganda n’izindi nzego kugira ngo yumve uko hanavugururwa zimwe muri politiki z’ubucuruzi zisanzwe.

Uretse kurangamira isoko mpuzamahanga, minisitiri mushya yavuze ko uwo asimbuye amusigiye n’umukoro ku bibazo by’ubucuruzi bw’imbere mu gihugu, by’umwihariko ku musaruro w’abaturage.

Ati “Ikintu tugomba kwibandaho cyane ni ukubonera amasoko abaturage, ibyo ni ibintu tuzaganiraho nko mu bintu by’ubuhinzi na Minisiteri y’Ubuhinzi.”

Munyeshyaka we yavuze ko u Rwanda rumaze kubona ko inganda zirimo kuzamuka neza, ariko ngo ntabwo byari byagera aho igihugu cyifuza.

Ati “Muri 2014 ikinyuranyo cy’ibitumizwa hanze n’ibyoherezwayo cyanganaga na miliyari 2.4 z’Amadolari, biramanuka muri 2017 byari bimaze kugera kuri miliyari 1.2, ikinyuranyo cyari kimaze kugabanukaho 50 %.”

Yavuze ko yakoresheje neza igihe amaze muri iyi minisiteri, ariko ngo kugabanya icyuho kiri hagati y’ibitumizwa n’ibyoherezwa mu mahanga ni ikintu gisaba igihe.

Minisitiri Hakuziraremye afite ubunararibonye mu bucuruzi kuko yabyize mu ishuri rya Thunderbird muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aniga mu ishuri ry’ubucuruzi rya Solvay mu Bubiligi.

Yakoze imirimo ikomeye mu by’ubucuruzi; asanzwe ari umuyobozi ukomeye mu kigo Global Banking gikorera i Londres mu Bwongereza.

Yari na Visi Perezida w’ikigo gishinzwe gukurikirana imikorere y’ibigo by’imari, muri ING Bank i Londres kandi mbere yaho, yabaye umugenzuzi mukuru muri BNP Paribas i Paris, anaba umuyobozi muri Fortis Bank i Bruxelles.

Mu 2012, yanagizwe Umujyanama Mukuru wa Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga.

2018-10-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku mpuzandengo ya 4.6% mu bihembwe bitatu bya mbere bya 2017

Ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku mpuzandengo ya 4.6% mu bihembwe bitatu bya mbere bya 2017

Ubwanditsi 06 Mar 2018
Perezida Kagame yavuze ko ubucuruzi hagati ya Afurika n’u Burusiya butanga icyizere

Perezida Kagame yavuze ko ubucuruzi hagati ya Afurika n’u Burusiya butanga icyizere

Ubwanditsi 25 Oct 2019
Banki y’Isi yagurije u Rwanda miliyoni 80 $ zo kongera inkunga zihabwa abatishoboye

Banki y’Isi yagurije u Rwanda miliyoni 80 $ zo kongera inkunga zihabwa abatishoboye

Ubwanditsi 23 Dec 2017
Igiciro cya lisansi cyashyizwe ku arenga 1100 Frw

Igiciro cya lisansi cyashyizwe ku arenga 1100 Frw

Ubwanditsi 04 Jul 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Burundi: Musenyeri Ntamwana yongeye kuvuga ko ntawemerewe kugira Abarundi abaja
POLITIKI

Burundi: Musenyeri Ntamwana yongeye kuvuga ko ntawemerewe kugira Abarundi abaja

Ubwanditsi 25 Jan 2020
Rutahizamu wa APR FC n’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Byiringiro Lague arifuzwa na FC Zurich yo mu Busuwisi, biravugwa ko izamutangaho ibihumbi 265€.
Amakuru

Rutahizamu wa APR FC n’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Byiringiro Lague arifuzwa na FC Zurich yo mu Busuwisi, biravugwa ko izamutangaho ibihumbi 265€.

Ubwanditsi 03 Mar 2021
Oda Gasinzigwa yatorewe gusimbura Bazivamo mu Nteko ya EALA
Mu Rwanda

Oda Gasinzigwa yatorewe gusimbura Bazivamo mu Nteko ya EALA

Ubwanditsi 19 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru