• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uganda irakeka ko u Rwanda rwaba rugiye kugura intwaro za rutura n’u Burusiya

Uganda irakeka ko u Rwanda rwaba rugiye kugura intwaro za rutura n’u Burusiya

Ubwanditsi 05 Jun 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

 Leta y’u Rwanda n’ u Burusiya bikomeje ibikorwa byo kubaka umubano ahanini ushingiye ku bikorwa bya gisirikare, aha niho Uganda  ihera ivuga ko rushobora kuba ruri mu mugambi wo gutumiza imbunda nini zigenda ku modoka ndetse n’indege zo kwifashisha mu mirwano no gucunga umutekano.

Spyreports cyo muri Uganda dukesha iyi nkuru ivuga ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya,  Sergey Lavrov yagize ibyo atangaza nyuma y’ikiganiro yagiranye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo ku cyumweru tariki ya 3 Kamena 2018, ari na byo Uganda ishingiraho ivuga ko u Rwanda rushobora kugira ubwirinzi bukomeye kurusha ubwayo.

Minisitiri w’Intebe, Sergey Lavrov yagize ati”Dufitanye umubano mwiza n’u Rwanda mu bya gisirikare netse no mu bya tekiniki, kugeza ubu inzego z’umutekano mu Rwanda, iza gisirikare n’izindi zitandukanye zikoresha kajugujugu zacu, intwaro ntoya zo kwifashiza hasi ku butaka n’izindi. Muri iyi minsi rero, ibijyanye n’intwaro twarongeye tubiganiraho ”

Yakomeje avuga ko mu mwaka washize, ibihugu byombi byicaye bikaganira hakemezwa imikoranire ihamye mu bya gisirikare ku mpande zombi.

Minisitiri Sergey Lavrov yunzemo ati”Muri 2017 habaye icyiciro cya mbere cyo gushyiraho uko imihahiranire igomba kuba iteye mu ihuriro ryabereye I Kigali mu Rwanda, ihuriro rya kabiri kuri ibi rikaba riteganyijwe muri uyu mwaka wa 2018 I Moscow mu Burusiya.”

Uyu muyobozi yakomeje vuga ko ibihugu byombi byishimiye uburyo bikomeje ubufatanye mu bya gisirikare no mu bya tekiniki.

Yongeyeho ko ibi bihugu byombi bifitanye ubufatanye mu guhangana n’ibikorwa by’iterabwoba kuri ubu byamaze gushing ibirindiro ku mugabane w’Afurika, kurwanya ikoreshwa ry’ibitwabo bikoresha imyuka ihumanya ikirere (Nucleaire) n’ibindi.

Ikinyamakuru Syreports cyo kandi kivuga ko hari abantu cyagize ibanga bavuga ko u Rwanda ruri gushaka gushyira imbaraga mu bikorwa bya gisirikare ngo ruzabashe guhangana n’uwashaka gutobora ngo aze kuruhungabanyiriza umutekano cyane cyane abari mu mashyamba ya Congo.

Kimwe na Uganda kandi mu minsi ishize yakoresheje imbunda ziremereye ndetse n’indege ngo ibashe gutatanya abagize umutwe wa Allied Democratic Forces (ADF) ukorera mu gace ka Eringeti mu ntara ya North Kivu.

Indege y’intambara yo mu bwoko bwa Sukhoi Su-30MK2

Iki kinyamakuru kandi kivuga ko Uganda na yo yakoresheje indege y’intambara yo mu bwoko bwa Sukhoi Su-30MK2 yakuye mu gihugu cy’u Burusiya bityo u Rwanda rwo rukaba rushaka gukurayo ibirenze ibyo Uganda isanzwe ikoresha ikaba irasa za misile.

Uganda kandi ivuga ko u Rwanda indege yakoresheje mu guhashya abarwanyi ba ADF, ari nayo yifashishijwe mu kurwanya Al Qaeda muri Somalia ndetse n’ahandi hatandukanye ku isi, bityo ko kuba Uganda yarakoresheje ziriya ntwaro bishobora kuba ari bimwe mu bituma u Rwanda rushobora kuzana ibiremereye kurushaho bityo rukayicecekesha.

2018-06-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Urujijo K’Umunyamakuru Wakoreye The New Times Yaburiwe Irengero Muri Uganda

Urujijo K’Umunyamakuru Wakoreye The New Times Yaburiwe Irengero Muri Uganda

Ubwanditsi 24 Apr 2018
Gen Bunyoni yafunguwe kubera Uburwayi bwo mu mutwe na Diyabete ikabije

Gen Bunyoni yafunguwe kubera Uburwayi bwo mu mutwe na Diyabete ikabije

RUSHYASHYA 11 Mar 2026
Perezida Kagame yongeye kuburira abatekereza guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Perezida Kagame yongeye kuburira abatekereza guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Ubwanditsi 20 Dec 2019
Vital Kamerhe yamenye ibanga: Nubwo ari umujura kabombo, gutuka u Rwanda na Kagame bizamuha gutegeka Abakongomani ubuziraherezo

Vital Kamerhe yamenye ibanga: Nubwo ari umujura kabombo, gutuka u Rwanda na Kagame bizamuha gutegeka Abakongomani ubuziraherezo

Ubwanditsi 09 Nov 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bimwe mu byabaye ku itariki ya 09 Mata 1994
Mu Rwanda

Bimwe mu byabaye ku itariki ya 09 Mata 1994

Ubwanditsi 09 Apr 2018
I LONDON : Winnie Byanyima umufasha wa Dr. Kizza Besigye  mu muhango wo guherekeza muka Rusagara
ITOHOZA

I LONDON : Winnie Byanyima umufasha wa Dr. Kizza Besigye mu muhango wo guherekeza muka Rusagara

Ubwanditsi 30 Aug 2016
Hon Rucibigango yashinje Abafaransa babiri guhanura indege ya Habyarimana
POLITIKI

Hon Rucibigango yashinje Abafaransa babiri guhanura indege ya Habyarimana

Ubwanditsi 06 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru