• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwabonye umudali mu Mikino ya Commonwealth   |   29 Jul 2026

  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

  • Igikombe kirajya mu bindi twibitseho, ubutumwa bwa Gen. MK Mubarakh yageneye abafana ba APR FC yitegura gukina CECAFA Kagame Cup 2026   |   22 Jul 2026

  • Police FC yatangaje umunya-Maroc, Jaafar Rkyek nk’umutoza mukuru wayo asimbuye Ben Moussa watandukanye n’iyi kipe   |   21 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza wa Mukura VS, Tomáš Trucha, yageze mu Rwanda aho aje gutangira akazi   |   20 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Umujenosideri utabyicuza ahubwo ugikwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, kumwita umwanda uhumanya bikwiye kuba urubanza?

Umujenosideri utabyicuza ahubwo ugikwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, kumwita umwanda uhumanya bikwiye kuba urubanza?

Ubwanditsi 09 Jan 2022 Amakuru, INKURU ZAKUNZWE CYANE, Mu Rwanda

Umwe mu Banyarwanda bakurikiraniye hafi ikibazo cy’abajenosideri 8 basabirwa kwirukanwa mu gihugu cya Niger, aherutse kwandika ku mbuga nkoranyambga ko bariya bantu ari “umwanda uhumanya”, kuko asanga n’ubu batarareka ubugome bahora bagambiriye gukorera Abanyarwanda.

Ubu butumwa bukimara kujya hanze, uwitwa UWIMANA Albert uvuga ko ari umuhungu wa Anatole Nsengiyumva, umwe mu bajenosideri ruharwa bari muri Niger, yasimbukiye ku isunzu ry’inzu ngo bamutukiye umubyeyi, ndetse ashyira iterabwoba ku wanditse buriya butumwa ngo agiye kuregera inkiko. Kwiyambaza ubutabera ni uburenganzira bwa buri wese, ariko n’utagera aragereranya.

Anatole Nsengiyumva yabaye Colonel mu ngabo zatsinzwe, aho kurinda Igihugu arakirimbura. Yahamwe n’uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse anabifungirwa imyaka 15 yose. Hari abumva icyo gihano ari gito, ariko igikuru ni icyaha cyamuhamye.

Haba mu rubanza rwe mu Rukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda, haba no muri gereza i Arusha muri Tanzaniya, Anatole Nsengiyumva yaranzwe no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko ari “ibihimbano bya FPR-Inkotanyi”.

Aho afunguriwe agakomeza gukerakera mu mujyi wa Arusha, yakomeje gukwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, avuga ko ahubwo Abatutsi aribo bishe Abahutu.

Abahohotewe akaba aribo ahindura abicanyi, nk’uko yagiye abivugira mu bitangazamakuru binyuranye.

Anatole Nsengiyumva yakomeje gushyigikira imitwe y’iterabwoba nka FDLR, ndetse we na bagenzi be barimo “Capt” Innocent Sagahutu, bafashwe kenshi bagerageza kujya mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo aho iyo mitwe ifite indiri.

Iyo usomye ibitabo n’izindi nyandiko zihakana zikanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, nk’iby’Umubiligi Filip Rentjens, Umunyakanadakazi Judi Rever n’abandi biyemeje guhindanya isura y’u Rwanda, usangamo ubuhamya bw’abajenosideri barimo Anatole Nsengiyumva.

Umuntu nk’uyu kumugereranya n’umwanda uhumanya byakwitwa guca inka amabere, kandi bigaragarira buri wese ko akijunditse ubuvunderi bwo kwanduza Abanyarwanda?

None se Muvandimwe Uwimana Albert, usesenguye iyi myitwarire y’umubyeyi wawe, usanga ibi bitaniye he n’umwanda uhumanya, cyangwa uburozi n’ubu Anatole Nsengiyumva agitamika Abanyarwanda?

Bwana Uwimana, ntawe ukwiye kuguhora ibyaha umubyeyi wawe yakoze, kuko icyaha ari gatozi. Rwose uzabikwitirira uzamushyikirize inkiko.

Ariko aho kurakazwa n’uko abantu bamubona, ubaye intwari wamushishikariza guhinduka, agasaba imbabazi ku byaha ndengakamere yakoreye Igihugu cye kandi cyawe, akareka kumarisha isi ibirenge, ahubwo agataha mu Rwamubyaye, kandi rwiteguye kumwakira nk’umwana w’ikirara.

Kuba warabaye umusirikari mu Ngabo z’u Rwanda hagati y’1997 kugeza muw’2003 nk’uko ubivuga, ni ibyo gushimirwa, kuko wowe watanze umusanzu wawe mu kubaka u Rwanda, mu gihe so we yatanze uwo kurusenya. Wowe wabaye umusemburo w’amahoro, mu gihe so Anatole Nsengiyumva yabaye , n’ubu akiri umwanda uhumanya.

Ese koko Bwana Uwimana Albert, iyo uganiriye n’abaturage bo mu yahoze ari Perefegitura ya Gisenyi, ndetse ukanambuka mu yahoze ari Perefegitura ya Kibuye, bakubwira ko umubyeyi wawe yabereye imbuto y’ubumwe? Cyangwa n’ubu iyo bamwumvise basesa urumeza kubera amahano yahakoze? Ukuri nyako nawe urakuzi.

Kuba atarerura ngo abasabe imbabazi ahubwo akaboherereza ubutumwa bubatanya, bubatera ubwoba, bushaka kubasubiza ahabi yabasize, ni gute batamufata nk’umwanda ushobora kubahumanya?

Bwana Uwimana Albert, reka gushakira ikibazo aho kitari, witandukanye na so, kuko imyitwarire ye ahubwo aricyo kibazo. Ntuzagwe mu mutego wo kumutagatifuza, nk’uko hari abakomoka ku bajenosideri bagerageza guhisha ibiganza by’ababyeyi babo bijejeta amaraso.

Ngirango ujya wumva amateshwa y’abo muri Jambo Asbl, kandi ntukabe nkabo warabaye ingabo. Niba ariko wumva utsimbaraye ku rubanza, bwira so Anatole Nsengiyumva aze arwiburanire, kuko n’ubundi ibyo yishoyemo, byamugize umwanda uhumanya, atari wowe wabimutumye kandi niwemera kuba umuzimdaro w’abajenosideri nabwo ubigaragaze tugire agatebo tugushyiramo tumenye ngo nurengera uzagongwa n’itegeko rikore akazi.

2022-01-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mu myaka 7 u Rwanda rushobora kuzaba rufite ibikorwa remezo bikomeye

Mu myaka 7 u Rwanda rushobora kuzaba rufite ibikorwa remezo bikomeye

Ubwanditsi 26 Sep 2017
Amajwi asaba Ubwongereza guta muri yombi abajenosideri 5 bidegembya muri icyo gihugu akomeje kuba menshi

Amajwi asaba Ubwongereza guta muri yombi abajenosideri 5 bidegembya muri icyo gihugu akomeje kuba menshi

Ubwanditsi 30 Aug 2021
Umushinjacyaha Mukuru wa MICT yatsembeye abana ba Kabuga basaba gusubizwa imitungo yagwatiriwe kuko bayikoresha mu kugura abatangabuhamya

Umushinjacyaha Mukuru wa MICT yatsembeye abana ba Kabuga basaba gusubizwa imitungo yagwatiriwe kuko bayikoresha mu kugura abatangabuhamya

Ubwanditsi 01 Oct 2021
Ibikorwa bya M23 byo gukaza umutekano w’abaturage muri Goma bikomeje kwambika ubusa MONUSCO

Ibikorwa bya M23 byo gukaza umutekano w’abaturage muri Goma bikomeje kwambika ubusa MONUSCO

Ubwanditsi 07 Mar 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kiyovu yazanye umunya-Afurika y’Epfo, Rutahizamu w’umunya-Nigeria Nanbur Gabriel na Eloundou Ngono uvuye muri Cameroon basinyiye Gasogi United
Amakuru

Kiyovu yazanye umunya-Afurika y’Epfo, Rutahizamu w’umunya-Nigeria Nanbur Gabriel na Eloundou Ngono uvuye muri Cameroon basinyiye Gasogi United

Ubwanditsi 04 Aug 2022
Ishusho ya Kigali Convention Center yongerewe ku rupapuro rw’abajya mu mahanga-Col Anaclet Kalibata
Mu Rwanda

Ishusho ya Kigali Convention Center yongerewe ku rupapuro rw’abajya mu mahanga-Col Anaclet Kalibata

Ubwanditsi 10 Apr 2017
Impinduka ku mikino ya Shampiyona y’u Rwanda y’umunsi wa 26, Kiyovu SC na APR FC zashyizwe ku munsi umwe
Amakuru

Impinduka ku mikino ya Shampiyona y’u Rwanda y’umunsi wa 26, Kiyovu SC na APR FC zashyizwe ku munsi umwe

Ubwanditsi 14 Apr 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru