• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR yohereje abarwanyi bayo i Kinshasa kujya kwiga ikoreshwa rya drone bisabwe na Leta ya Congo   |   13 Nov 2025

  • Rayon Sports yatandukanye n’umutoza wayo Afahmia Lotfi wari umaze ukwezi ahagaritswe   |   13 Nov 2025

  • Kwizera Olivier ari mu bakinnyi bahamagawe mu mwiherero w’iminsi ine uzahuza abakinnyi bakina muri Shampiyona y’u Rwanda   |   11 Nov 2025

  • Amaherezo ashaririye ya bamwe mubasize bahekuye u Rwanda   |   11 Nov 2025

  • Amafoto – Al Hilal SC yitegura imikino y’Amatsinda ya CAF Championa League yatsinze AS Kigali ibitego 2-0   |   11 Nov 2025

  • Intwararumuri: Igihungabanya u Rwanda ntitwacyihanganira niyo wagira ute – Perezida Kagame Paul   |   08 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Umushinjacyaha Mukuru wa MICT yatsembeye abana ba Kabuga basaba gusubizwa imitungo yagwatiriwe kuko bayikoresha mu kugura abatangabuhamya

Umushinjacyaha Mukuru wa MICT yatsembeye abana ba Kabuga basaba gusubizwa imitungo yagwatiriwe kuko bayikoresha mu kugura abatangabuhamya

Editorial 01 Oct 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego rwasigariye Urukiko Mpuzamahanga Mpana byaha rwashyiriweho u Rwanda (MICT), Dr Serge Brammertz yatsembeye ku mugaragaro abana ba Kabuga Felesiyani basaba gusubizwa imitungo ya Se yafatiriwe kandi urubanza rutararangira.

Dr Serge Brammertz

Gufatira iyi mitungo ni ukugirango itazakoreshwa mu kugura abatangabuhamya no gusibanganya ibimenyetso nkuko byagaragaye mu rubanza rw’umukwe we Augustin Ngirabatware ndetse n’abaguzwe bakaba barashyikirijwe ubutabera baregwa gutambamira ibyemezo by’inkiko na Ruswa.

Kabuga Felesiyani azagezwa imbere y’ubutabera tariki ya 6 Ukwakira aho azisobanura ku birego aregwa bya Jenoside harimo no gushyiraho ikigega cyo gushyigikira abakoraga umugambi wa Jenoside hakazafatwa n’itariki urubanza nyirizina ruzatangirira.

Gufatira imitungo y’abahigwa n’ubutabera ni uburyo bwagiye bwifashishwa n’Urukiko Mpanabyaha rw’Arusha, aho imitungo ya Kabuga yafatiriwe guhera mu mwaka wa 1999, amakonte ya Banki yagwatiriwe mu Bufaransa no mu Bubiligi ndetse no muri Kenya. Hagwatiriwe kandi inzu yari muri Kenya yari yanditsweho Felesiyani Kabuga na Josephine Mukazitoni wapfuye mu mwaka wa 2017.

Donatien Nshimyumuremyi yagakwiye nawe kugezwa imbere y’ubutabera kuko bahishe ukekwaho umugambi wa Jenoside

Abana ba Kabuga batsinzwe imanza zose zasabaga ko imitungo yabo itafatirwa. Umwana wa Kabuga w’imfura witwa Donatien Nshimyumuremyi avuga ko amafaranhga ye bagwatiriye yayahawe nk’impano na Se muri Kanama 1994. Tubibutse ko amafaranga yakoreshwaga n’abana ariyo yafashije Kabuga guhungira mu Busuwisi nubwo yahise yirukanwa nicyo gihugu akajya muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo yitwaga Zayire icyo gihe.

Usibye amakonti ya Banki n’amazu Umushinjacyaha Serge Brammertz yanze gutanga ibyafatiriwe ubwo Kabuga yafatwaga harimo telephone 15, simukadi ebyiri, Mudasobwa umunani, na kasete video zigera kuri 18.

Ubundi aba bana ba Kabuga cyane cyane Donatien Nshimyumuremyi bagakwiye nabo kugezwa imbere y’ubutabera kuko bahishe ukekwaho umugambi wa Jenoside mu gihe gisaga imyaka makumyabiri n’itanu.

2021-10-01
Editorial

IZINDI NKURU

Abanyarwanda batuye muri Canada baravuga ko batewe ishema no kwakira perezida Kagame

Abanyarwanda batuye muri Canada baravuga ko batewe ishema no kwakira perezida Kagame

Editorial 08 Jun 2018
Umubonano wa Gen. Mujyambere na Kayumba Nyamwasa muri Afrika y’Epfo usize FDLR icitsemo ibice bibiri

Umubonano wa Gen. Mujyambere na Kayumba Nyamwasa muri Afrika y’Epfo usize FDLR icitsemo ibice bibiri

Editorial 07 Jun 2016
Uganda Airlines na politiki zishaje za Museveni

Uganda Airlines na politiki zishaje za Museveni

Editorial 28 Apr 2019
Kongera imbaraga n’ubufatanye mu gutanga serivisi nziza: intego ya police, Intara y’Iburengerazuba n’abanyamakuru

Kongera imbaraga n’ubufatanye mu gutanga serivisi nziza: intego ya police, Intara y’Iburengerazuba n’abanyamakuru

Editorial 02 Jul 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Polisi y’u Rwanda n’iya Ecosse byiyemeje ubufatanye mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda n’iya Ecosse byiyemeje ubufatanye mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Editorial 07 Feb 2017
Volleyball :  Amatora ya  FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi bazira gutanga ruswa
IMIKINO

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi bazira gutanga ruswa

Editorial 11 Feb 2017
Ngororero: Abaturage 2000 basobanuriwe uruhare rwabo mu kwicungira umutekano nyuma w’umupira w’amaguru wabahuje na Polisi
Mu Mahanga

Ngororero: Abaturage 2000 basobanuriwe uruhare rwabo mu kwicungira umutekano nyuma w’umupira w’amaguru wabahuje na Polisi

Editorial 02 Jun 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru