• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

  • AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon   |   13 Jun 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu ya Mexique yakiriye igikombe cy’Isi 2026 na Koreya y’Epfo zatangiye zitsinda imikino yayo   |   12 Jun 2026

  • Nyuma y’imyaka 12 y’ubufatanye, Amasezerano ya Rayon Sports na SKOL yageze ku musozo   |   09 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Kirehe: Abahoze ari abanyabyaha bitandukanye n’inzererezi biyemeje kubireka no gufasha abandi kubivamo

Kirehe: Abahoze ari abanyabyaha bitandukanye n’inzererezi biyemeje kubireka no gufasha abandi kubivamo

Ubwanditsi 04 Apr 2016 Mu Mahanga

​Ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha mu karere ka Kirehe Inspector of Police (IP) Gahigi Harerimana, yagiranye ikiganiro n’abahoze ari abanyabyaha bitandukanye bagera kuri 45 bakusanyirijwe mu kigo(transit center) cyiri mu murenge wa Nyamugari, mu kagari ka Nyamugari, kugirango bahabwe inyigisho n’abayobozi batandukanye, zikaba zigomba kumara ibyumweru bibiri mbere yo gusubizwa mu miryango yabo.

Ni muri urwo rwego rero mu mpera z’icyumweru gishize, IP Gahigi yagiranye na bo ikiganiro aho , yababwiye ati:”N’ubundi sinshidikanya ko mwari musanzwe muri abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu kurwanya no gukumira ibyaha nk’uko buri munyarwanda wese akwiye kuba ameze, kandi ni mwe muzi neza ububi by’ibyo mwahozemo, ni namwe rero mukwiriye gukangurira abandi mugiye gusanga mu miryango yanyu kudahitamo inzira nk’iyo mwaciyemo.”

IP Gahigi yababwiye kandi ko , nk’abigeze kuba mu byaha bitandukanye bakaba bazi ingaruka zabyo kurusha abandi, bajya barangwa n’amakenga mu gihe babonye ikintu kibi kidasanzwe kandi abasaba kujya bahita bamenyesha Polisi ibegereye n’ubuyobozi bwabo igihe batahuye ko cya kintu gishobora guhungabanya umutekano.

IP Gahigi yaboneyeho kubasaba ko , nibamara gusubira mu miryango yabo, bashyira imbaraga hamwe, bagakora itsinda ryo kurwanya ibyaha aho yagize ati:”Ibyo tuvuganye aha mubikoze buri muntu ku giti cye, nta musaruro byatango nk’igihe mwaba mukoze itsinda rikorera hamwe, natwe nka Polisi byadufasha kujya dusangira amakuru no kubahugura dufite aho tubasanga.”

Yarangije abasaba kuzafatanya n’inzego z’ibanze ku gukumira no kurwanya ibyaha, guha amakuru y’ibyaha n’ababikora Polisi ibegereye kandi bakagira uruhare mu kubirwanya cyane cyane ibyiganje mu gace kabo birimo ibiyobyabwenge nka kanyanga n’urumogi, ubujura bworoheje n’ubw’amatungo, gusengera ahantu hatemewe n’ibindi,…

Evariste Sibomana w’imyaka 36 y’amavuko akaba ari n’umwe mubari mumahugurwa yagize ati”Nanjye ubwange nakoreshaga ibiyobyabwenge cyane cyane kanyanga iyo nabaga maze kuyinywa natezaga umutekano mucye kandi nkakunda kurwana,nakomeje no kuyicuruza n’ubwo narinzi ko ari bibi ariko ubu nkaba niyemeje ko ningera murugo nzigisha abazinywa n’abazicuruza kubireka “

Sibomana yakomeje kandi agira ati :”aya mahugurwa ambereye ingirakamaro kuko menye ko ntakiza kiri mukwishora mubiyobyabwenge”.

RNP

2016-04-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

RUSHYASHYA 02 Mar 2026
Kicukiro: Abanyeshuri bo mu bigo bine bashyizeho amahuriro yo kurwanya ibyaha

Kicukiro: Abanyeshuri bo mu bigo bine bashyizeho amahuriro yo kurwanya ibyaha

Ubwanditsi 11 May 2016
Police Handball Club yatangiye shampiyona itsinda G.S Rambura

Police Handball Club yatangiye shampiyona itsinda G.S Rambura

Ubwanditsi 06 Mar 2016
Ibinyoma Kongo ihimbira u Rwanda ntibishingiye ku rwango gusa, binafitanye isano n’ubuswa.

Ibinyoma Kongo ihimbira u Rwanda ntibishingiye ku rwango gusa, binafitanye isano n’ubuswa.

Ubwanditsi 20 Jul 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

UBUHAMYA : Utari umusambanyi muri RNC ntahabwa ijambo
ITOHOZA

UBUHAMYA : Utari umusambanyi muri RNC ntahabwa ijambo

Ubwanditsi 02 Jul 2016
‘Ndakubwira ko bazakubitwa n’inkuba (NATO), bazumirwa, wowe uratinya iki?’ – PEREZIDA PUTIN
ITOHOZA

‘Ndakubwira ko bazakubitwa n’inkuba (NATO), bazumirwa, wowe uratinya iki?’ – PEREZIDA PUTIN

Ubwanditsi 22 Nov 2016
Uwari Visi Meya wa Nyabihu yafunzwe akurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside
ITOHOZA

Uwari Visi Meya wa Nyabihu yafunzwe akurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside

Ubwanditsi 12 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru