• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Kagame yasobanuriye Isi iby’ubudasa bw’u Rwanda mu kurwanya ruswa

Kagame yasobanuriye Isi iby’ubudasa bw’u Rwanda mu kurwanya ruswa

Ubwanditsi 15 Oct 2017 Mu Mahanga

Perezida Paul Kagame yavuze ko ubuyobozi bw’u Rwanda budashobora guha icyuho ruswa bitewe n’uko buzi neza ko ibangamira buri cyose kigenewe umuturage mu rwego rwo kumuzamura mu iterambere n’iry’igihugu muri rusange.

Yabivugiye i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, mu mirimo ikomeje y’inama ya Banki y’Isi, aho yatanze ikiganiro ku ku kuzamura inkunga hagamijwe iterambere.

Muri icyo kiganiro nk’uko bigaragara ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter rw’Ibiro bya Perezida Kagame, yavuze ko u Rwanda nk’igihugu gifite ubukungu buke kidashobora guha icyuho ruswa kimwe no kuyirengagiza; ibintu ahuza no kuba izitira byinshi biba bigenewe abaturage.

Perezida Kagame yagize ati “Tuzi neza ko ruswa yangiza buri cyose dushaka kugeza ku baturage bacu.” kandi, “Umwihariko w’u Rwanda nk’igihugu gifite ubukungu buke bigaragararira mu buryo bwinshi, hari ibintu tudashobora gukora cyangwa kwirengagiza.”

-8367.jpg

-8368.jpg

Perezida Kagame yakomeje asobanura ko kuba u Rwanda rwariyemeje gukumira ruswa n’ibisa na yo byose bifitanye isano no gukurura abashoramari bakomeza kugenda bahitamo u Rwanda ngo barukoreremo ibikorwa bitandukanye bituma bagaruza amafaranga yabo baba bashoye ariko n’Abanyarwanda bakabyungukiramo.

Ati “Iyo twemera guha icyuho ruswa mu gihgu cyacu abashoramari bashobora kujya ahari ubukungu bwisumbuye hari ruswa nini maze duhombe, rero twagombaga kwishyiriraho ubwo budasa kugira ngo dukururire abashoramari guhitamo u Rwanda.”

Tariki ya 19 Nzeli 2017, ubwo Perezida Kagame yari i New York mu nteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye(UN) yabaga ku nshuro ya 72, mu kiganiro yatanze ku hazaza h’imikoranire y’ubucuruzi hagati y’Umugabane wa Afurika na Amerika yashimangiye ko ruswa igaragara muri Afurika iba yihishwe inyuma n’abandi bantu batari Abanyafurika bigatuma Afurika yitwa ko yamunzwe na ruswa kandi bitari ukuri.

[ VIDEO ]

2017-10-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kwigerera mu Rwanda byahise bihindura byinshi ku mitekerereze ye

Kwigerera mu Rwanda byahise bihindura byinshi ku mitekerereze ye

Ubwanditsi 25 Oct 2016
Ingoma Ibihumbi u Rwanda ruticaranye ku meza n’abaruhekuye bashaka kwambara Uruhu rwera kandi ari ibirura

Ingoma Ibihumbi u Rwanda ruticaranye ku meza n’abaruhekuye bashaka kwambara Uruhu rwera kandi ari ibirura

RUSHYASHYA 04 Aug 2026
Nyuma ya gusinyira Zanaco FC mu mezi abiri ashize ariko ntahite akine kubera kubura icyangombwa kimwemerera gukorera muri Zambia, Nizeyimana Mirafa yaraye akibonye.

Nyuma ya gusinyira Zanaco FC mu mezi abiri ashize ariko ntahite akine kubera kubura icyangombwa kimwemerera gukorera muri Zambia, Nizeyimana Mirafa yaraye akibonye.

Ubwanditsi 24 Apr 2021
APR BBC yerekeje muri Senegal gushaka itike y’imikino ya nyuma ya BAL izabera mu Rwanda

APR BBC yerekeje muri Senegal gushaka itike y’imikino ya nyuma ya BAL izabera mu Rwanda

Ubwanditsi 30 Apr 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

AS Kigali yasezeye mu gikombe cy’Amahoro 2023,yasinyishije myugariro Manzi Thierry amasezerano y’imyaka ibiri
Amakuru

AS Kigali yasezeye mu gikombe cy’Amahoro 2023,yasinyishije myugariro Manzi Thierry amasezerano y’imyaka ibiri

Ubwanditsi 06 Feb 2023
Isesengura; Komite nshya ya RNC Uganda, ikimenyetso simusiga cyuko RNC yabaye nkaya nkende ishaje yananiwe kurizwa igiti yiyurizaga
INKURU NYAMUKURU

Isesengura; Komite nshya ya RNC Uganda, ikimenyetso simusiga cyuko RNC yabaye nkaya nkende ishaje yananiwe kurizwa igiti yiyurizaga

Ubwanditsi 22 Nov 2019
UGANDA: KIZZA BESIGYE BLOCKED FROM APPEARING AT TREASON TRIAL
Mu Rwanda

UGANDA: KIZZA BESIGYE BLOCKED FROM APPEARING AT TREASON TRIAL

Ubwanditsi 02 Jun 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru