• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

  • AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon   |   13 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Carine Kanimba, kuki utsimbarara ku baparimehutu nka Rusesabagina kandi politiki yabo yarakugize imfubyi? Ubwo se utaniye he na Nkundiye wahakanywe n’ibishahu bya se?

Carine Kanimba, kuki utsimbarara ku baparimehutu nka Rusesabagina kandi politiki yabo yarakugize imfubyi? Ubwo se utaniye he na Nkundiye wahakanywe n’ibishahu bya se?

Ubwanditsi 19 Aug 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Ahasaga mu mwaka w’1880, umugabo Nkundiye ukomoka ku Idjwi yaje guhakwa mu Rwanda,  atorotse se Kabego bari bamaze kwangana. Uyu Kabego wategekaga Idjwi yaje gushahurwa n’ ingabo za Rwabugili ku rugamba rwo kwigarurira icyo kirwa, maze ibyo bishahu bye (ubugabo bwe) bizanwa mu Rwanda nk’umunyago.

Uwitwa Giharamagara wa Rwakagara nawe wari umutware ukomeye,yasangiye ubuki na Nkundiye, maze bamaze kubusinda bararakaranya.

Niko gucyurira  Nkundiye ati:” Nubwo uri umutoni kwa Rwabugili kubera kugambanira so, ujye wibuka ko uhakanywe n’ibishahu bya so, Kabego”.

Nkundiye byaramubabaje cyane, ahitamo gusubira iwabo ku Idjwi. Ni aho havuye insigamigani igira iti:” Incyuro mbi yasubije Nkundiye iwabo”!

Carine Kanimba ntaho ataniye na Nkundiye wahakanywe n’ibishahu bya se. 

 Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, umubyeyi wa Carine Kanimba witwaga Thomas Kanimba yishwe n’abasangiye ubuparimehutu na Rusesabagina. Uwo mwana akimara kuba imfubyi, nyirasenge Tasiyana Mukangamije, ari nawe mugore wa Rusesabagina, yaramuraruje, amujyana kuba mu muryango ufitanye isano n’urupfu rw’umuryango we. Ibi bisobanuye ko Kanimba ahatswe kwa Rusesabagina, nk’uko Nkundiye yakahanywe n’ibishahu bya se kwa Rwabugiri.

Nyuma y’imyaka isaga 28 bamutoraguye,  Carine Kanimba ntakiri umwana ugwa mu ziko. Iyo aza kuba atekereza neza, ntiyari kuba ari umuzindaro w’abagome. Yari kuba yaramenye ko nta mpuhwe zo kumurera kwa Rusesabagina bigeze bamugirira, ko ahubwo bateganyaga kumugira igisabisho, nk’uko bimeze ubu!Igitangaje  kandi kinababaje ariko, ni uko akiziritse kuri politiki ya Rusesabagina, Twagiramungu n’abandi baparmehutu, dore ko yayobotse inzira yo gusebya u Rwanda n’abayobozi barwo, agashimagiza abamumazeho abantu.

Umubyeyi nyawe ntiyagira irari ryo gusambanya umwana we.

Uyu Carine Kanimba wirirwa muri “papa papa”, ntaramenya ko Rusesagina atari se Thomas Kanimba mwene Bicurisha, wamubyaye? Ayobewe se ko Rusesabagina atanamubereye mu cyimbo cy’umubyeyi we? Noneho azahakane  ko Tasiyana atabafashe kenshi, bari “mu rukundo”, ndetse agashaka kumwirukana mu muryango, ariko  amacuti agakomakoma ngo Rusesabagina atahata ibaba.

 Carine Kanimba, reka gusembera aho yanzwe.

 Umukobwa wa Rusesabagina uvuga rikijyana ni imfura ye “Mimi” yabyaranye n’umugore wa mbere batandukanye, ashinja Rusesabagina ubushurashuzi . “Mimi” niwe munyamabanga wa se, si Carine Kanimba uhatswe aho yanzwe, yewe si na Tasiyana Mukangamije, utizerwa na Rusesabagina kuko badahuje ubwoko.

 Inkoramutima zo kwa Rusesabagina zanaduhishuriye ko burya Tasiyana Mukangamije atanamenyaga ubugambanyi umugabo we yirirwamo. Mbese yabonana ibisahu n’ibisabano byisukiranya akirira, ntumubaze iby’ingaruka zabyo. Mwari muzi ko n’ifatwa rya Rusesabagina, burya ngo na Tasiyana yarimenyeye mu itangazamakuru nk’abandi, kuko yari yamuhishe imigambi agiyemo?

Ababyeyi bari bazi neza umuryango we, baragira Carine Kanimba inama yo gusubiza agatima impembero, akareka gukomeza kuba imbehe kwa Rusesabagina basabisha. Ngo nareke gusembera afite igihugu cyiteguye kumusanira umutima, kikanamufasha gusana iwabo i Gahana,  hahinduwe amatongo n’ababyumva kimwe na Rusesabagina.

Carine Karimba, wishakira amaramuko mu kuburanira shitani.

Abagize Rusesabagina “intwari” bashingira ku binyoma bye ngo yarokoye abahigwaga bari muri Hoteli ya Mille Collines. None se Carine, mu bantu basaga 1000 uwo mushinyaguzi avuga yarokoye, yabuzemo nibura 10 bavuga iyo neza bagiriwe. Natuzanire 5 se urebe ko nabyo tutabishima!

Paul Rusesabagina ni umugome nka shebuja Bagosora, bigashimangirwa n’ibikorwa bye by’ ubwicanyi, yakoze yifashishije umutwe we w’iterabwoba wa FLN.  Carine, itandukanye nawe ejo amateka atazagushyira mu gatebo kamwe n’abaparmehutu bakugize imfubyi. 

2022-08-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uko RNC yaje guhuhuka, abayoboke bagatatana n’uko Rutabana yaje kwicwa aciwe umutwe

Uko RNC yaje guhuhuka, abayoboke bagatatana n’uko Rutabana yaje kwicwa aciwe umutwe

Ubwanditsi 18 Dec 2019
Hon Makuza Bernard,  yasobanuye uko urupfu rwa Mucyo Jean De Dieu rwagenze

Hon Makuza Bernard, yasobanuye uko urupfu rwa Mucyo Jean De Dieu rwagenze

Ubwanditsi 06 Oct 2016
Mahama: Imirambo y’impunzi z’Abarundi zatwawe n’Akagera zagiye gutashya ikomeje kubura

Mahama: Imirambo y’impunzi z’Abarundi zatwawe n’Akagera zagiye gutashya ikomeje kubura

Ubwanditsi 24 May 2018
Shampiyona y’u Rwanda yahagaritswe hamaze gukinwa imikino y’umunsi wa 11, Kiyovu Sports iyoboye urutonde rw’agateganyo

Shampiyona y’u Rwanda yahagaritswe hamaze gukinwa imikino y’umunsi wa 11, Kiyovu Sports iyoboye urutonde rw’agateganyo

Ubwanditsi 31 Dec 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Imbere y’abacamanza, abahoze ari abarwanyi ba Kayumba Nyamwasa bateranye amagambo na Mudathiru wabayoboraga uburyo binjijwe mu gisirikare
INKURU NYAMUKURU

Imbere y’abacamanza, abahoze ari abarwanyi ba Kayumba Nyamwasa bateranye amagambo na Mudathiru wabayoboraga uburyo binjijwe mu gisirikare

Ubwanditsi 17 Sep 2020
Ubuhamya bw’ Umunyarwandakazi wari umukozi w’Ambasade  y’u Rwanda  i Washington  wahemukiwe na Rudasingwa, amuziza ubwoko bwe
ITOHOZA

Ubuhamya bw’ Umunyarwandakazi wari umukozi w’Ambasade y’u Rwanda i Washington wahemukiwe na Rudasingwa, amuziza ubwoko bwe

Ubwanditsi 22 Sep 2016
Perezida Kagame ashyigikiye Golden State Warriors mu mikino ya nyuma ya NBA
IMIKINO

Perezida Kagame ashyigikiye Golden State Warriors mu mikino ya nyuma ya NBA

Ubwanditsi 03 Jun 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru