• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO: Shema Ngoga Fabrice wahoze ayobora FERWAFA yakoze ihererekanyabubasha na Me Gasarabwe Claudine   |   29 Oct 2026

  • Eric Nshimiye wagiye gushinjura Jean Leonard Teganya ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, na we ahamijwe kubeshya ubutabera muri Amerika   |   29 Oct 2026

  • Rayon Sports ikubutse mu mikino Nyafurika, yatsinze Musanze 3-0, uba umukino wa mbere wa BK Pro League itsinze   |   29 Oct 2026

  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Umufaransa yavuze ku buryo Inkotanyi zafashe mpiri abasirikare b’Abafaransa muri Opération Turquoise

Umufaransa yavuze ku buryo Inkotanyi zafashe mpiri abasirikare b’Abafaransa muri Opération Turquoise

Ubwanditsi 09 Apr 2018 INKURU NYAMUKURU

Umufaransa Christophe Cotteret uheruka gukora filime yiswe ‘Inkotanyi’, yavuze uburyo Ingabo zari iza FPR Inkotanyi, mu gihe cya Opération Turquoise zafashe abasirikare b’Abafaransa barenze umurongo, ku buryo hakurikiyeho ibiganiro byashyize iherezo ku butumwa izo ngabo zarimo mu Rwanda mu 1994.

Ku wa 22 Kamena 1994 nibwo Umuryango w’Abibumbye, ubisabwe n’u Bufaransa, wafashe umwanzuro No 929 wemerera u Bufaransa kohereza ingabo zabwo mu Rwanda muri Opération Turquoise, hari mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Baje mu Rwanda bitwaje intwaro za karahabutaka bisa naho biteguye kurwana urugamba kuko mu byanditswe, bahawe ubutumwa bw’ubutabazi, bafite indege z’intambara zirenga 30 n’abasirikare 2500, bizwi neza ko icyo gihugu cyari gifitanye umubano mwiza na leta yari iriho, yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside.

Mu kiganiro Christophe Cotteret yagiranye na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa kuri iki Cyumweru, yavuye imuzi bimwe mu biganiro yagiranye n’abayobozi batandukanye mu Rwanda, kugeza kuri Perezida Paul Kagame, wamuhaye ikiganiro nyuma y’imyaka ibiri abigerageza.

Umugisha wo kuganira n’Umukuru w’Igihugu nyuma y’icyo gihe cyose, Cotteret yavuze ko atekereza ko yawugize bitewe n’uko nyuma y’ubusabe bwe, habayeho kugenzura ibikorwa bye bikagaragara ko bifite impamvu zumvikana.

Umufaransa Christophe Cotteret wakoze filime yiswe ‘Inkotanyi’

Yabajijwe ku ruhare rw’u Bufaransa mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kugeza ubu igihugu cye kitemera, ahitamo kuvuga ko ari uruhare rwa bamwe mu bayobozi b’u Bufaransa muri icyo gihe, kuko ubwo abasirikare babwo boherezwaga mu Rwanda, hari abazanywe n’indi migambi yihariye.

Yagize ati ”Ntabwo twavuga uruhare rw’u Bufaransa kuko Inteko Ishinga Amategeko ntabwo yigeze igishwa inama. Ni bamwe mu bayobozi b’icyo gihe bafashe ibyemezo bya politiki byo gufasha abajenosideri, mbere, mu gihe na nyuma ya Jenoside.”

Yanakomoje ku Bafaransa bafatiwe mu Rwanda, avuga ko ubwo u Bufaransa bwoherezaga abasirikare muri Opération Turquoise, cyari igikorwa cyitwaga icy’ubutabazi mu buryo budashidikanywaho ariko hari n’abazanywe n’indi migambi.

Yakomeje agira ati ”Ariko hari n’abantu mu Ngabo z’u Bufaransa batajyanywe n’ubutabazi, ahubwo no kwitambika abahagaritse Jenoside, Ingabo zari iza FPR. Kuva mu ntangiriro, sinibuka amatariki neza ariko nko ku wa 14 cyangwa 15 Nyakanga, hariho agace ntarengwa kiswe Zone Turquoise, abasirikare b’Abafaransa baza kurenga ako gace barafatwa.”

Ugufatwa kw’abo basirikare ntikwakunze kugarukwaho cyane ndetse Leta y’u Bufaransa yo yabihakanye ibinyujije mu nyandiko yagiye isohora, ubwo ibinyamakuru byatangazaga ko hari abasirikare babwo 18 bafashwe n’Ingabo za FPR mu duce twa Kibuye.

Uwo mubare watangajwe mu kinyamakuru Courrier International no 215 yo ku wa 15 Ukuboza 1994, cyifashishije amakuru yatangajwe muri Le Soir, nyuma y’ikiganiro umunyamakuru wacyo yari yagiranye n’uwari Visi Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame.

Cotteret ashingiye ku kiganiro cya Perezida Kagame, we yakomeje agira ati ”Byabaye imwe mu mpamvu z’ibiganiro byashyize iherezo ku bikorwa by’Abafaransa ku butaka bw’u Rwanda. Icyo abo Bafaransa bakoraga bajya kurenga umurongo byo ni u Bufaransa bwagisobanura.”

Kuva akiri Visi Perezida w’u Rwanda ubwo Jenoside yari irangiye, Kagame yanenze uburyo u Bufaransa nta kintu bwakoze ngo buhagarike abicanyi kimwe n’abasirikare ba Guverinoma yakoze Jenoside, babanyuragaho bahungira mu mashyamba ya Congo.

U Bufaransa kandi bwashinjwe kenshi ko muri icyo gihe bwafashaga abicanyi mu buryo butaziguye ndetse bushinjwa ko bwahaye intwaro Interahamwe n’igihe zari mu nzira zihungira muri Congo nyuma yo gutsindwa urugamba.

Cotteret aheruka gusohora filime yise ‘Inkotanyi’, yakozwe mu gihe cy’imyaka itatu, imara iminota 120 aho iri mu ndimi ebyiri, Igifaransa n’Icyongereza mu bice bitandatu buri kimwe gifite igisobanuro cyihariye.

Igaragaramo ubuhamya bw’abantu bakomeye batandukanye kuva kuri Perezida Paul Kagame wayoboye urugamba rw’amasasu rwo kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba anakomeje urundi rujyanye no guhindura imibereho y’Abanyarwanda nyuma y’ibihe bikomeye banyuzemo.

Abasirikare b’Abafaransa muri Opération Turquoise mu Rwanda mu 1994

2018-04-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Itangazamakuru rya Uganda mu kugoreka nkana ukuri ku iyicwa rya Camille Nkurunziza

Itangazamakuru rya Uganda mu kugoreka nkana ukuri ku iyicwa rya Camille Nkurunziza

Ubwanditsi 05 Jun 2019
Gushyira igitutu ku Rwanda ngo Paul Rusesabagina arekurwe, Lantos Foundation irabiterwa n’ikimwaro cyo kuba yarahaye igihembo umugizi wa nabi

Gushyira igitutu ku Rwanda ngo Paul Rusesabagina arekurwe, Lantos Foundation irabiterwa n’ikimwaro cyo kuba yarahaye igihembo umugizi wa nabi

Ubwanditsi 14 Oct 2021
Perezida Kagame yahaye abantu 9 impeta y’Igihango Ku bw’ibikorwa by’indashyikirwa

Perezida Kagame yahaye abantu 9 impeta y’Igihango Ku bw’ibikorwa by’indashyikirwa

Ubwanditsi 19 Nov 2017
Ubutumwa bwa Victoire Ingabire bushimagiza umutwe wa Wazalendo bugenewe FDLR iri muzigize uwo mutwe 

Ubutumwa bwa Victoire Ingabire bushimagiza umutwe wa Wazalendo bugenewe FDLR iri muzigize uwo mutwe 

Ubwanditsi 21 Nov 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Thabita Gwiza wari  inkotsa ya RNC muri Canada, akaba no mu rukundo Rw’ibanga na Jean Paul Turayishimye, yirukanwe
INKURU NYAMUKURU

Thabita Gwiza wari  inkotsa ya RNC muri Canada, akaba no mu rukundo Rw’ibanga na Jean Paul Turayishimye, yirukanwe

Ubwanditsi 29 Nov 2019
“Inshingano ya mbere y’ingabo z’u Rwanda si ugushoza intambara, ahubwo ni ukurwubaka no kurinda ibyagezweho”.-Perezida Kagame.
Amakuru

“Inshingano ya mbere y’ingabo z’u Rwanda si ugushoza intambara, ahubwo ni ukurwubaka no kurinda ibyagezweho”.-Perezida Kagame.

Ubwanditsi 04 Nov 2022
Aba Maneko ba Nkurunziza bafatiwe  mu cyuho mu Rwanda
Mu Rwanda

Aba Maneko ba Nkurunziza bafatiwe mu cyuho mu Rwanda

Ubwanditsi 19 Sep 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru