• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Polisi y’u Rwanda yafashe imodoka ebyiri zipakiyemo ibiyobyabwenge

Polisi y’u Rwanda yafashe imodoka ebyiri zipakiyemo ibiyobyabwenge

Ubwanditsi 01 Nov 2016 Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda yafashe umwe mu bari bapakiye ibiyobyabwenge by’ubwoko butandukanye mu modoka ebyiri.

Zafatiwe mu mikwabu yakozwe ku wa 31 Ukwakira, aho mu karere ka Kicukiro yahafatiye uwitwa Ahishakiye Dieudonné apakiye imifuka itandatu y’urumogi muri Toyota Calina ifite nimero ziyiranga RAD 336 D, akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu yavuze ko kurwanya ibiyobyabwenge biri mu byo Polisi yimirije imbere, kandi ko yafashe ingamba zo kubica ifatanyije n’izindi nzego ndetse n’abaturage.

Yongeyeho ko ikigamijwe ari ukugira ngo abaturarwanda bose babyirinde, ariko ko ibikorwa byo gufata abinangiye bagakomeza kubyishoramo bizakomeza.”

Yakomeje agira ati:”Gukubita no gukomeretsa, ihohoterwa rikorerwa mu ngo, gufata ku ngufu, gusambanya abana n’ubujura bikorwa ahanini n’abanyoye ibiyibyabwenge.”

Avuga ku ruhare rw’abaturage mu kurwanya itundwa ryabyo, SP Hitayezu yagize ati:”Ifatwa ry’abishora mu biyobyabwenge riterwa n’amakuru duhabwa na bo. Ibi bigaragaza ko bamaze gusobanukirwa ububi bwabyo.”

Ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko gukora, guhindura, kwinjiza, kugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko bihanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

SP Hitayezu yagize na none ati:”Kunywa ibiyobyabwenge uretse kuba ari icyaha, binagira ingaruka mbi ku buzima kuko bitera uburwayi butandukanye. Abanywi babyo bakora ibikorwa bihungabanya ituze rya rubanda. Ni yo mpamvu buri wese akwiriye kugira uruhare mu kurwanya ikoreshwa n’itundwa ryabyo atanga amakuru y’ababyishoramo.”

Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko abanywa urumogi baba bafite ibyago byo kurwara indwara zirimo iz’ubuhumekero n’izo mu muhogo.

Na none biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, Polisi y’u Rwanda muri Gicumbi yafashe imodoka ifite nimero ziyiranga UAR376D ipakiyemo amaduzeni 7700 ya Zebra waragi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, Inspector of Police (IP) Innocent Gasasira yavuze ko uwari utwaye iyo modoka yayivuyemo ariruka akibona Polisi.

Yagize ati:”Izo nzoga n’imodoka zari zipakiyemo biri kuri Sitasiyo ya Polisi ya Byumba, naho abari bayirimo baracyashakishwa. Dufatanye kurwanya ikoreshwa n’itundwa ry’ibiyobyabwenge aho biva bikagera.”

-4546.jpg

Gifatwa nk’ikiyobyabwenge ikinyobwa cyose kirengeje igipimo cya mirongo ine na gatanu ku ijana (45%) bya alukoro ndetse n’ikindi cyose kitujuje ibyangombwa byo kuba cyanyobwa nk’uko biteganywa n’ingingo ya 24 y’Umutwe wa mbere w’Itegeko N°03/2012 ryo ku wa 15/02/2012 rigena imikoreshereze y’ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu Rwanda.

RNP

2016-11-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Zimwe mu mpamvu zaba zaratumye Maj Gen Richard Rutatina akurwa kumwanya wa DMI

Zimwe mu mpamvu zaba zaratumye Maj Gen Richard Rutatina akurwa kumwanya wa DMI

Ubwanditsi 17 Feb 2016
Polisi irwanya ruswa nk’icyaha gihungabanya uburenganzira bwa muntu

Polisi irwanya ruswa nk’icyaha gihungabanya uburenganzira bwa muntu

Ubwanditsi 26 Oct 2016
U Burundi bwahagaritse Radiyo yanenze ko bwinumiye ku mpunzi zabwo ziciwe Congo

U Burundi bwahagaritse Radiyo yanenze ko bwinumiye ku mpunzi zabwo ziciwe Congo

Ubwanditsi 30 Sep 2017
Seyoboka ushinjwa Urupfu rw’Abanyapolitiki Kameya ( PL)  na Dr. Gafaranga ( PSD) yakatiwe gufungwa by’agateganyo

Seyoboka ushinjwa Urupfu rw’Abanyapolitiki Kameya ( PL) na Dr. Gafaranga ( PSD) yakatiwe gufungwa by’agateganyo

Ubwanditsi 08 Dec 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uko ubutegetsi mu Burundi bwataye umutwe
Mu Rwanda

Uko ubutegetsi mu Burundi bwataye umutwe

Ubwanditsi 16 Jan 2017
Gabiro : Perezida Kagame yakurikiranye imyitozo y’Ingabo z’u Rwanda
Mu Mahanga

Gabiro : Perezida Kagame yakurikiranye imyitozo y’Ingabo z’u Rwanda

Ubwanditsi 05 Nov 2016
Nyuma yaho umuhanzikazi Queen Cha asezereye muri The Mane, Marina nawe yanditse ibaruwa isezera muri iyo nzu ifasha abahanzi iyoborwa na Bad Rama.
Amakuru

Nyuma yaho umuhanzikazi Queen Cha asezereye muri The Mane, Marina nawe yanditse ibaruwa isezera muri iyo nzu ifasha abahanzi iyoborwa na Bad Rama.

Ubwanditsi 28 Apr 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru