• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mgr Mbonyintege arashyize yemeye ko agiye gukorera yubire abajenosideri

Mgr Mbonyintege arashyize yemeye ko agiye gukorera yubire abajenosideri

Ubwanditsi 10 Jul 2016 Amakuru

Musenyeri wa Diyosezi ya Kabgayi Mbonyintege Smaragde aremeza ko amakuru yari yahakanye mu minsi ishize, y’uko kiliziya igiye gukorera yubile abapadiri barimo abajenosideri, ari ukuri.

Mgr Mbonyintege ariko avuga ko ntawe byagakwiye gutangaza kuko amategeko ya kiliziya atandukanye n’aya Leta kandi isakaramentu ry’ubusaseridoti rikaba ari iry’ubuzima bwose.

Bisobanuye ko padiri akomeza kwitwa padiri hatitawe ku kuba inkiko zaramuhamije ibyaha, ku buryo afunguwe ashobora gusubizwa ku mirimo, ndetse ngo n’iyo kiliziya imuhagaritse ntimwambura ubupadiri.

Mu nkuru dukesha Izuba rirashe Mgr Mbonyintege abisobanura atya: “Kiliziya gatulika iri muri yubile y’imyaka 100 y’ubusaseridoti izasozwa mu mwaka utaha. Ibikorwa rero dukora muri iki gihe byose byibutsa iyo myaka 100 tumaze cyane cyane ibya ordination z’abapadiri (guhabwa ubupadiri). Igice cya mbere kizabera i Mushishiro (mu karere ka Muhanga) ariko hari n’ibindi bizakomeza muri izi vacances. I Mushishiro hari uzahabwa ubupadiri n’abazahabwa ubudiyakoni, noneho hakaba n’abapadiri bakora yubile.

Muri icyo gikorwa rero icyo tugamije ni ugushimira Imana no gusaba imbabazi. Birumvikana ko bariya bakoze Jenoside ari bo ba mbere mu bo dusaba imbabazi umuryango w’abakilisitu tukazisaba n’Imana. Ni ibyo tuzakora. Naho rero gukorera yubile abakoze jenoside (si igitangaza kuko) icya mbere ntibazaba bahari, barafunzwe, icya kabiri twebwe tujya gukora uwo munsi ntabwo wawukora ntuvuge abakoze ibyaha. Ntabwo byaba bihagije.Uko abantu babitwara n’uko babyumva ibyo ngibyo ni ibindi bindi ariko ndumva tugerageza kubisobanura bihagije.”

Abapadiri bahamijwe ibyaha bya Jenoside bari ku rutonde rw’abo kiliziya izakorera yubile y’imyaka 25, ni Rukundo Emmanuel wakatiwe gufungwa imyaka 25 na Ndagijimana Joseph wakatiwe gufungwa burundu.

Si ubwambere Mgr Mbonyintege akora ubuyobozi bw’u Rwanda n’abanyarwanda mu jisho kuko yagiye avugwaho ibintu byinshi bimugaragaza nk’umwe mu bihaye Imana utarishimiye ko Ingabo zari iza RPF, zifata ubutegetsi. Ibi akaba yarabigaragaje yandika u rwandiko ubwo yari i Butare, mu gihe urugamba rwo kubohoza igihugu rwari rurimbanije yihanangiriza Inkotanyi gufata ubutegetsi kungufu.

-3224.jpg

Mgr Smaragde Mbonyintege

Sibyo gusa kandi Mgr Mbonyintege, aranavugwaho kohereza Abapadiri babiri muri Espagne gushinja Inkotanyi ubwicanyi bw’abanyaespagne biciwe mu Rwanda mugihe cya Jenoside ndetse no gutanga ubuhamya kubwicanyi bwakorewe abihaye Imana biciwe i Gakurazo.

Umwanditsi wacu

2016-07-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Jean Sayinzoga yashyinguwe mu cyubahiro (Amafoto)

Jean Sayinzoga yashyinguwe mu cyubahiro (Amafoto)

Ubwanditsi 21 Apr 2017
Gushyira Julie d’Andurain, umugore wahagurukiye gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi muri Komisiyo isesengura uruhare rw’Ubufaransa muri iyo jenoside, si ugushakira amata ku kimasa?

Gushyira Julie d’Andurain, umugore wahagurukiye gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi muri Komisiyo isesengura uruhare rw’Ubufaransa muri iyo jenoside, si ugushakira amata ku kimasa?

Ubwanditsi 13 Nov 2020
APR FC yashyikirijwe igikombe cya 2019-2020 yatwaye idatsinzwe, ikomereza muya 2020-2021 itsinda Gorilla FC, Rayon Sports yo yatsinze Gasogi United.

APR FC yashyikirijwe igikombe cya 2019-2020 yatwaye idatsinzwe, ikomereza muya 2020-2021 itsinda Gorilla FC, Rayon Sports yo yatsinze Gasogi United.

Ubwanditsi 03 May 2021
Amafoto – Perezida Paul Kagame yakiriye bamwe mu byamamare byitabiriye Trace Awards yabereye i Kigali

Amafoto – Perezida Paul Kagame yakiriye bamwe mu byamamare byitabiriye Trace Awards yabereye i Kigali

Ubwanditsi 23 Oct 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amahitamo y’u Rwanda aza imbere y’amabwiriza aturuka ahandi – Perezida Kagame
UBUKUNGU

Amahitamo y’u Rwanda aza imbere y’amabwiriza aturuka ahandi – Perezida Kagame

Ubwanditsi 25 Feb 2019
Umuryango wa Col.Dr.Ben Karenzi  wakuye abantu mu rujijo ku ifungwa rye
ITOHOZA

Umuryango wa Col.Dr.Ben Karenzi wakuye abantu mu rujijo ku ifungwa rye

Ubwanditsi 23 Sep 2016
U Rwanda rwungutse inkura 5 z’umukara rwakuye I Burayi
UBUKERARUGENDO

U Rwanda rwungutse inkura 5 z’umukara rwakuye I Burayi

Ubwanditsi 24 Jun 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru