• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Perezida Kagame yaherekeje Umwami Mohammed VI wa Maroc wari umaze iminsi itanu mu Rwanda

Perezida Kagame yaherekeje Umwami Mohammed VI wa Maroc wari umaze iminsi itanu mu Rwanda

Ubwanditsi 23 Oct 2016 Mu Mahanga

Umwami Mohammed VI wa Maroc yerekeje muri Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania nyuma y’uruzinduko yagiriraga mu Rwanda, igihugu yagezemo kuwa Kabiri tariki 18 Ukwakira 2016.

Ni uruzinduko rwaranzwe no gusinya amasezerano y’ubutwererane mu nzego zinyuranye hagati y’u Rwanda n’ubwami bwa Maroc, arimo 19 yashyizweho umukono kuwa Gatatu tariki 19 Ukwakira, arebana n’ishoramari mu mabanki, ubutwererane n’imikoranire isesuye hagati yabyo, korohereza abafite pasiporo z’abadipolomate n’izo kuva mu gihugu bajya mu kindi n’andi.

Hasinywe amasezerano y’ubufatanye mu by’ubuhinzi kuwa 20 Ukwakira 2016, kuwa 21 Ukwakira hasinywa amasezerano hagati y’Umuryango Imbuto Foundation n’Umuryango w’Umwami Mohammed VI wa Maroc ugamije iterambere rirambye, azareba iterambere ry’inzego z’ ubuzima uburezi, ubukungu n’iterambere ry’urubyiruko n’abagore.

Harimo aho banki ya Attijariwafa yemerewe kuba umunyamigabane w’ibanze muri Cogebanque, Uruganda rukora imiti rwo muri Maroc, Cooper Pharma ruzubaka ishami ryarwo mu Rwanda; ubufatanye bwa Banki itsura amajyambere y’u Rwanda, BRD, na Sosiyete yo muri Maroc, Palmeraie Development Group mu kubaka inzu 5000 ziciriritse zo guturamo, byose bikuzuzwa n’uko Maroc yafunguye Ambasade mu Rwanda.

-4458.jpg

Abakuru b’ibihugu byombi bishimiye intambwe yatewe mu butwererane bw’ibihugu byombi (Ifoto/Village Urugwiro)

-4459.jpg

Ba Minisitiri b’Ububanyi n’amahanga b’ibihugu byombi bashyize umukono ku masezerano y’ubutwererane (Ifoto/Village Urugwiro)

Mu kiganiro cyihariye yagiranye n’ikinyamakuru Observateur du Maroc & d’Afrique, Perezida Kagame yavuze ko uru ruzinduko ari ingenzi cyane ku Rwanda.

Ati ‘‘Kubera uru ruzinduko, twazamuye cyane umubano wacu na Maroc kandi turashaka kugera kure. Hari n’ibindi bihugu mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe byifuza kunyura muri iyi nzira. Umubano wacu tugomba kuwongerera imbaraga ariko bikajyana n’icyo ubyara haba mu ishoramari, ibikorwa remezo, umuco, amacumbi na serivisi z’imari.’’

Hari byinshi byitezwe no muri Tanzania

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’Ubutwererane na Afurika y’Uburasirazuba, Dr Augustine Mahiga, muri iki cyumweru yatangaje ko Umwami Mohammed VI aragera muri Tanzania aherekejwe n’itsinda ry’abantu basaga 150, barimo abayobozi muri guverinoma, abacuruzi na bamwe mu bagize umuryango we.

Ati “Ni ubwa mbere Tanzania igiye kwakira umwami uturutse mu kindi gihugu. Bityo rero ruzaba ari uruzinduko rufite indi sura.’’

Biteganyijwe ko hasinywa amasezerano 18 mu nzego zitandukanye, imbere y’Umwami Mohammed VI na Perezida wa Tanzania, Dr. John Magufuli.

Uretse ibiganiro na Perezida Dr Magufuli, umwami wa Maroc azanabonana na Perezida wa Zanzibar, Ali Mohamed Shein, nk’amahirwe yo gukomeza gutsura umubano n’ibihugu byo muri Afurika y’u Burasirazuba, urugendo azakomereza muri Ethiopie.

Mohammed VI ari muri izi ngendo nyuma y’igihe gito Maroc isabye gusubira mu muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, mu gihe byitezwe ko muri Mutarama abakuru b’ibihugu bazahurira i Addis Ababa muri Ethiopia.

-4453.jpg

Ku kibuga cy’indege mpuzamahanga i Kanombe Umwami Mohammed VI wa Maroc yaherekejwe na Perezida Paul Kagame

2016-10-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Nyamirambo: Impanuka y’ Imodoka na Moto Yahitanye Umwe Ikomeretse Batanu

Nyamirambo: Impanuka y’ Imodoka na Moto Yahitanye Umwe Ikomeretse Batanu

Ubwanditsi 29 Dec 2016
Wazalendo yafashe abasirikare babiri b’Abarundi i Baraka, bajyanwa i Kinshasa: Ubwumvikane buke hagati ya FARDC n’ingabo z’u Burundi bwaturutse he?

Wazalendo yafashe abasirikare babiri b’Abarundi i Baraka, bajyanwa i Kinshasa: Ubwumvikane buke hagati ya FARDC n’ingabo z’u Burundi bwaturutse he?

RUSHYASHYA 31 Aug 2026
Nyabihu: Batatu bafashwe batwaye amapaki 5760 ya Blue Sky mu modoka y’inyamahanga

Nyabihu: Batatu bafashwe batwaye amapaki 5760 ya Blue Sky mu modoka y’inyamahanga

Ubwanditsi 28 Apr 2016
Nyuma ya Perezida Mugabe,  Perezida Sirleaf wa Liberia yageze mu Rwanda

Nyuma ya Perezida Mugabe, Perezida Sirleaf wa Liberia yageze mu Rwanda

Ubwanditsi 15 Jul 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uwashimuswe n’ingabo za Congo akabohozwa na Kagame yiyemeje kuzamutora
Mu Rwanda

Uwashimuswe n’ingabo za Congo akabohozwa na Kagame yiyemeje kuzamutora

Ubwanditsi 25 Jul 2017
Kuki Ibaruwa ya Diane Rwigara yitwa ko ivugira abarokotse Jenoside yakiriwe neza n’abayikoze ikamaganwa nabo yita ko avugira?
INKURU NYAMUKURU

Kuki Ibaruwa ya Diane Rwigara yitwa ko ivugira abarokotse Jenoside yakiriwe neza n’abayikoze ikamaganwa nabo yita ko avugira?

Ubwanditsi 20 Jul 2019
Leta y’u Burundi ni  ” indashima ” kuki ikomeje gushotora u Rwanda
ITOHOZA

Leta y’u Burundi ni ” indashima ” kuki ikomeje gushotora u Rwanda

Ubwanditsi 05 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru