• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Uko ibitaro byo muri Uganda byanze kwakira Umunyarwanda bimuviramo urupfu

Uko ibitaro byo muri Uganda byanze kwakira Umunyarwanda bimuviramo urupfu

Ubwanditsi 21 Feb 2020 HIRYA NO HINO, Mu Mahanga, POLITIKI

Umunyarwanda witwa Mwiseneza Bosco w’imyaka 37 y’amavuko ukomoka mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera yaguye mu bitaro bya Ruhengeri ku wa Kabiri tariki 18 Gashyantare 2020, nyuma yo kurwarira muri Uganda i Kisoro aho amaze imyaka itanu atuye yajya kwivuza bakanga kumuvura kubera ko ari umunyarwanda.

Umuvandimwe we witwa Benon Twishimye, wabanaga na we aho i Kisoro muri Uganda, yavuze ko yajyanye Mwiseneza ku bitaro bya Kiboga mu mujyi wo muri Uganda ariko banga kumwakira kubera ko ari umunyarwanda. Ati “Mu by’ukuri birababaje kuba abaganga b’ibitaro banze kumuvura.” Yavuze ko abaganga bababwiraga ko nta miti bafite.

Abamenye inkuru y’urupfu rw’uwo munyarwanda ntabwo batunguwe no kumva ko umunyarwanda atavuwe. Umwe mu bamenye urwo rupfu yagize ati “Niba bafunga amagana n’amagana y’abanyarwanda mu buryo butazwi, ni iki cyatuma bita ku urwaye ?.”

Ubwo bangaga kumuvura, umuvandimwe we yafashe moto ibageza ku mupaka wa Cyanika ahamagara abo mu muryango we baza kumwakira. Umwe mu bagiye kumwakira aho ku mupaka yagize ati “Mwiseneza yari arembye atabasha kwicara cyangwa kuvuga.”

Inzego z’umutekano z’u Rwanda zo ku mupaka wa Cyanika zahise zishaka ambulance yihuse imujyana ku bitaro bya Cyanika agezeyo bihita bimwohereza ku bya Ruhengeri.

Umwe mu bagize umuryango we yavuze ko yahageze arembye cyane ari naho yaguye akihagera. Yagize ati “Twagezeyo arembye cyane, bahita bamwohereza ku bitaro by’icyitegererezo bya Ruhengeri, ariko ku bw’amahirwe make, apfa tukihagera.”

Undi mu bagize umuryango we yavuze ko umuntu wabo yananijwe n’urugendo rwo kuri moto yakoze kandi arembye. Avuga niba ibyo bitaro bya Kiboga byari bitabashije kumuvura, nibura biba byaratanze n’uburyo bwo kumutwara cyangwa yaba nta miti bikamwohereza mu bitaro byisumbuye.

Akarere ka Kisoro, ibyo byabereyemo niko gakomokamo Umunyamabanga wa leta ushinzwe ubutwererane bw’akarere, Philemon Mateke werekanye urwango afitiye u Rwanda n’abanyarwanda mu buryo butandukanye.

Mateke ni we wari inyuma y’igitero cyagabwe mu Murenge wa Kinigi, mu Karere ka Musanze mu Ukwakira umwaka ushize cyahitanye abaturage 14 kigakomeretsa bamwe.

Icyo gihe inzego z’umutekano z’u Rwanda zishe 19 mu bagabye igitero baturutse muri RUD-Urunana zifata mpiri batanu aribo baje kugaragaza ko Mateke abifitemo uruhare kandi ari we wateguye icyo gitero.

Mu bayafatiwe aho igitero cyabereye harimo telefoni zerekanaga ko Mateke yavuganaga n’abo barwanyi ba RUD-Urunana mbere no mu gihe igitero cyabaga.

Mateke ni umuntu ufite ingengabitekerezo yo kurwanya u Rwanda nkuko abamuzi neza babivuze kenshi. Uwo mu Minisitiri ukorana na RNC na FDRL yanagize uruhare mu ifungwa ry’inzirakarengane z’abanyarwanda muri Uganda.

Gihamya ni uko abaherutse gukurwa mu nzu z’imbohe z’urwego rw’ubutasi rwa CMI boherejwe i Kisoro. Aho byari biteganyijwe ko boherezwa mu Rwanda nyuma y’amezi 18 bari bamaze mu buroko mu buryo butemewe n’amategeko, nta rubanza cyangwa gukurikiranwa. Mateke yafashe abagera kuri 12 arongera arabafunga. Ibyo byabaye mu Ukwakira 2019.

Imiryango y’abo bantu 12 yaguye mu kantu ubwo Mateke yinjiraga mu cyumba cy’urukiko akavugana n’umucamanza ku gihano. Uwari mu rukiko yavuze ko umucamanza wa Kisoro yahise ategeka ko bafungwa andi mezi 18 bashinjwa kwinjira mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

2020-02-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Urugendo rurerure rwa Fred Gisa Rwigema

Urugendo rurerure rwa Fred Gisa Rwigema

Ubwanditsi 04 Feb 2016
Polisi y’u Rwanda yafatiye ku mupaka  abarundikazi 3 bari bajyanywe gucuruzwa mu mahanga

Polisi y’u Rwanda yafatiye ku mupaka abarundikazi 3 bari bajyanywe gucuruzwa mu mahanga

Ubwanditsi 24 Jul 2016
Ingabo z’u Rwanda zafatanyije niza SADC mu kubohora abaturage 600 bari barafashwe bugwate n’ibyihebe

Ingabo z’u Rwanda zafatanyije niza SADC mu kubohora abaturage 600 bari barafashwe bugwate n’ibyihebe

Ubwanditsi 04 Aug 2022
Diane Rwigara agaruye kandi ubushotoranyi mu matora?

Diane Rwigara agaruye kandi ubushotoranyi mu matora?

Ubwanditsi 10 May 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Ndayishimiye Yahisemo Gushyira imbere ubushyamirane mu baturanyi aho gukemura ibibazo by’imbere mu gihugu

Ubwanditsi 30 Jul 2025
Hakomeje kwibazwa aho ADF iri gukura ingufu zo gusebya Monusco na FARDC ku rugamba
Mu Mahanga

Hakomeje kwibazwa aho ADF iri gukura ingufu zo gusebya Monusco na FARDC ku rugamba

Ubwanditsi 17 Nov 2018
Berlin G20 : Perezida Kagame yeretse ibihugu bikize aho bikwiye gushora imari muri Afurika
UBUKUNGU

Berlin G20 : Perezida Kagame yeretse ibihugu bikize aho bikwiye gushora imari muri Afurika

Ubwanditsi 13 Jun 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru