• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Major “Katulebe” wari umugaragu ukomeye wa FDLR, yishyikirije ingabo za Loni ziri muri Kongo, MONUSCO, akaba yiyongereye ku bandi benshi bamaze kubona ko gukorana na FDLR ari ukwihamagarira urupfu!

Major “Katulebe” wari umugaragu ukomeye wa FDLR, yishyikirije ingabo za Loni ziri muri Kongo, MONUSCO, akaba yiyongereye ku bandi benshi bamaze kubona ko gukorana na FDLR ari ukwihamagarira urupfu!

Ubwanditsi 31 Dec 2020 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Uyu mwaka wa 2020 uzaba indahiro ku bayoboke bake ba FDLR bazasigara batishwe cyangwa ngo batabwe muri yombi. Nyuma y’abatabarika bagiye bazira ibitero by’ingabo za Kongo, FARDC, amacakubiri yabokamye n’inda mbi,(barimo n’abari abategetsi bakuru b’uwo mutwe w’iterabwoba), ubu abagaragu ba FDLR baragenda bayicikaho ku bwinshi, bamwe bakitahira mu Rwanda, abandi bakishyikiriza ingabo za Loni ziri muri Kongo, MONUSCO, kuko bamaze kubona ko gukorana n’abo bicanyi ruharwa, ari ukwihamagarira urupfu. Amakuru atugeraho aravuga ko Umunyekongo wakoranaga bya hafi na FDLR, Major”KATULEBE” yamaze kwishyira mu maboko ya Monusco, kuko yabonaga iminsi ye ibarirwa ku mitwe y’intoki.

Ayo makuru yizewe arahamya ko Major Katulebe wari waramamaye cyane aho muri Rutshuru kubera ubugome bukabije, yahise yurizwa kajugujugu ya Monusco, avanwa ahitwa Nyamilima, ajyanwa ahantu hataramenyekana, ariko bishoboka ko ari mu maboko y’ubutabera kubera ibyaha yakoreye muri ako karere yicagamo agakiza uwo ashaka. Kuba uyu mugizi wa nabi yashyize intwaro hasi byakiriwe neza n’abaturage bo mu duce twa Nyamilima, Kisharo, Ishasha, Nyagakoma n’ahandi henshi muri Teritwari ya Rutshuru, aho yari yarazengereje abaturage abica, abashimuta,akabasahura ibiribwa n’amatungo byo ashyira ba shebuja bo muri FDLR.

Ingabo za FARDC zakomeje kuburira imitwe yitwara gisirikari mu Burasirazuba bw’iki gihugu, zisabwa gushyira intwaro hasi, bitaba ibyo abarwanyi bayo bakazakomeza gupfa nk’udushwiriri nk’uko byifashe ubu.

Mu buhamya bw’abahoze ari abarwanyi ba FDLR bakomeje gutahuka Rwanda, bavuga ko uwo mutwe washegeshwe bikomeye, kuko umubare w’ abayirwanirira  wavuye ku bihumbi hafi 9 mu myaka 10 ishize, ubu ukaba ngo usigaranye abatageze kuri 800, kandi nabo bahora batazi niba barenza umunsi. Leta y’uRwanda yo ntiyahwemye gushishikariza abakiri mu mashyamba ya Kongo gutaha ku neza, aho gukomeza gupfa nk’isazi mu ntambara bazi neza ko batazatsinda.

Ababyumvise baratashye, nyuma yo kwigishwa uburere mboneragihugu, basubira mu buzima busanzwe, ubu ni abaturage babayeho neza mu Gihugu cyabo. Abavuniye ibiti mu matwi rero, bamenye ko Nyamwangakumva atanze no kubona, ubwo bahisemo kugwa igihugu igicuri.

2020-12-31
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Imyitwarire ya Jean Luc Musana ntiyatunguye benshi Burya arya akaribwa n’akataribwa

Imyitwarire ya Jean Luc Musana ntiyatunguye benshi Burya arya akaribwa n’akataribwa

Ubwanditsi 17 Aug 2022
Bitewe n’imvune, myugariro Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’ ashobora kumara amezi 5 adakina

Bitewe n’imvune, myugariro Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’ ashobora kumara amezi 5 adakina

Ubwanditsi 21 Jan 2025
Indege ya Ethiopian airlines yakoze impanuka ihitana abantu 157 (Yavuguruwe)

Indege ya Ethiopian airlines yakoze impanuka ihitana abantu 157 (Yavuguruwe)

Ubwanditsi 10 Mar 2019
Mu mateka y’imikino y’igikombe cya Afurika, umunyarwandakazi Mukansanga Salima yabaye umusifuzi wa mbere w’umugore ugisifuye

Mu mateka y’imikino y’igikombe cya Afurika, umunyarwandakazi Mukansanga Salima yabaye umusifuzi wa mbere w’umugore ugisifuye

Ubwanditsi 11 Jan 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rtd Col Camille Karege yavuze ko Rtd Brig Gen Rusagara yatinze gufungwa
Mu Mahanga

Rtd Col Camille Karege yavuze ko Rtd Brig Gen Rusagara yatinze gufungwa

Ubwanditsi 20 Feb 2016
Ni iki cyanditse mu ibaruwa Perezida Museveni yahaye Sam Kutesa ngo ashyikirize  Kagame.
HIRYA NO HINO

Ni iki cyanditse mu ibaruwa Perezida Museveni yahaye Sam Kutesa ngo ashyikirize Kagame.

Ubwanditsi 08 Jul 2019
VIDEO: Ikiganiro kihariye na Sandrine Isheja ukuriye akanama nkemurampaka muri Miss Rwanda 2018
SHOWBIZ

VIDEO: Ikiganiro kihariye na Sandrine Isheja ukuriye akanama nkemurampaka muri Miss Rwanda 2018

Ubwanditsi 14 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru