• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Polisi y’u Rwanda yahuguye abayobozi b’inzego z’ibanze basaga 8000 ku buryo bakumira ibyaha

Polisi y’u Rwanda yahuguye abayobozi b’inzego z’ibanze basaga 8000 ku buryo bakumira ibyaha

Ubwanditsi 10 May 2016 Mu Mahanga

​Polisi y’u Rwanda mu turere twa Gatsibo, Nyarugenge, Gisagara, Nyagatare, Musanze na Gicumbi yahuguye abayobozi b’inzego z’ibanze basaga 8000 ku kuntu bakumira ibyaha mu bice bayobora.

Hahuguwe abagize Komite Nyobozi z’imidugudu, abagize Njyanama z’utugari n’imirenge, n’abandi bakorana n’aba bagize izi nzego.

Abenshi mu bahuguwe bakuriye Komite zo kwicungira umutekano (Community Policing Committees-CPCs) zo mu bice bayobora.

Ubu bumenyi Polisi y’u Rwanda yabubahereye mu mahugurwa y’iminsi ibiri barimo ku matariki ya 7 kugeza kuya 8 Gicurasi, akaba yarabereye mu bice bitandukanye by’imirenge igize utu turere.

Mu karere ka Gatsibo hahuguwe 2319, muri Nyarugenge hahugurwa 1750; mu karere ka Gisagara hahuguwe 1573, mu ka Nyagatare hahugurwa 931, mu karere ka Musanze hahuguwe 492 naho muri Gicumbi hahugurwa 993.

Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe imikoranire yayo n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kwicungira umutekano (Community Policing), Assistant Commissioner of Police (ACP) Damas Gatare yagize ati:”Aya mahugurwa yateguwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu. Yasabye Polisi y’u Rwanda guhugura abo bayobozi ku ruhare rw’umudugudu mu kubumbatira umutekano.”

ACP Gatare yakomeje agira ati:”Bamwe muri aba bayobozi ni bashya muri izi nshingano. Ubufatanye mu kubahugura bigamije kubongerera ubumenyi kugira ngo babashe gusohoza inshingano zabo neza harimo gukumira ikintu cyose gishobora guhungabanya umutekano w’aho bayobora.”

Yavuze ko mu byo Polisi y’u Rwanda ibigisha harimo ihanahana ry’amakuru haba hagati yabo ubwabo, hagati yabo n’abo bayobora, ndetse no hagati yabo n’izindi nzego zirimo na Polisi y’u Rwanda.

Bahabwa kandi ubumenyi ku kuntu bakurikirana urujya n’uruza rw’abantu mu bice bayobora, ndetse n’uko amarondo yakorwa neza kugira ngo hakumirwe ibyaha no gufata ababikoze cyangwa abafite imiganbi yo kubikora.

Biteganijwe ko abandi basigaye bazahugurwa ku matariki ya 14, 15, 21 na 22 z’uku kwezi bitewe n’uko uturere twabigennye.

RNP

2016-05-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uko Perezida Kagame yavuguruye Guverinoma, abayobozi b’inzego na ba Guverineri b’Intara

Uko Perezida Kagame yavuguruye Guverinoma, abayobozi b’inzego na ba Guverineri b’Intara

Ubwanditsi 06 Oct 2016
Polisi yafashe abigana ibyangombwa, abaturage barasabwa kuba maso

Polisi yafashe abigana ibyangombwa, abaturage barasabwa kuba maso

Ubwanditsi 17 Nov 2016
Perezida Kagame yafunguye Ikigo cy’Intego z’Iterambere Rirambye ku rwego rwa Afurika

Perezida Kagame yafunguye Ikigo cy’Intego z’Iterambere Rirambye ku rwego rwa Afurika

Ubwanditsi 28 Jan 2017
Nyuma y’imyaka itatu atoza ikipe ya Manchester United, kuri iki cyumweru umutoza Ole Gunnar Solskjær yatandukanye nayo

Nyuma y’imyaka itatu atoza ikipe ya Manchester United, kuri iki cyumweru umutoza Ole Gunnar Solskjær yatandukanye nayo

Ubwanditsi 21 Nov 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda rurimo kurushaho kumenyekana nyuma y’imikoranire ya RDB na Arsenal
UBUKERARUGENDO

U Rwanda rurimo kurushaho kumenyekana nyuma y’imikoranire ya RDB na Arsenal

Ubwanditsi 18 Jul 2018
RCS izatanga ibihembo k’uzafatisha Ntamuhanga na bagenzi be
Mu Rwanda

RCS izatanga ibihembo k’uzafatisha Ntamuhanga na bagenzi be

Ubwanditsi 09 Nov 2017
Abayoboke ba PL  bavanye amasomo ku byabaye, ku buryo biyemeje kutazasubira muri ibyo bibazo- Mukabalisa
Mu Mahanga

Abayoboke ba PL bavanye amasomo ku byabaye, ku buryo biyemeje kutazasubira muri ibyo bibazo- Mukabalisa

Ubwanditsi 16 Jul 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru