• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka itatu Stade y’Akarere ka Gicumbi itangiye kuvugururwa, kuri ubu yemerewe kwakira imikino ya Shampiyona y’u Rwanda, BK Pro League   |   21 May 2026

  • Umutoza w’Amavubi Stephen Constantine asanga kwitwara neza k’u Rwanda bisaba gutsinda imikino yo mu rugo ngo yerekeze mu gikombe cya Afurika 2027   |   20 May 2026

  • Olivier Kwizera ari mu bakinnyi basubukuye imyitozo ya Rayon Sports yitegura guhura na APR FC ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro   |   19 May 2026

  • Rusesabagina nawe ubwe ni ikinyoma cyigendera   |   18 May 2026

  • AMAFOTO – Patriots BBC na APR WBBC begukanye igikombe cy’irushanwa ryo kwibuka mu bakina ari batatu kuri batatu   |   18 May 2026

  • Bombori bombori hagati ya Kayumba Placide na Pierre Celestin Rwalinda wamusimbuye ku buyobozi bwa FDU Inkingi   |   15 May 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

Ubwanditsi 17 Aug 2017 Mu Rwanda

Raporo y’impuguke za Loni yashyizwe ahagaragara ku Cyumweru, tariki ya 13 Kanama 2017, ariko igomba kumurikirwa Akanama gashinzwe umutekano k’Umuryango w’Abibumbye kuri uyu wa Kabiri, yahishuye ko abari abarwanyi ba M23 baherutse gusubira muri Congo nta ntege bafite ku buryo babangamira amahoro.

Muri Mutarama 2017 nibwo abari abarwanyi ba M23 bari barahungiye muri Uganda batorotse inkambi berekeza muri Congo nyuma yo gukubitwa inshuro mu 2013. Uku gusubirayo kwateye impungenge mu Burasirazuba, hatangira gukekwa ko igiye kubura umutwe.

Nubwo hari ababitekerezaga gutyo, raporo nshya y’impuguke za Loni yakozwe ku ntambara zo muri Congo, yerekana ko kurangiza ikibazo cya M23 bidasaba imbaraga za gisirikare ahubwo hakenewe imbaraga za politiki, dore ko nta ntege aba barwanyi bagifite.

Kuwa 12 Gicurasi 2017, impuguke ebyiri za Loni kuri RDC, Umunyamerika Michael Sharp n’Umunya Suede Zaida Catalán, bishwe bari mu kazi k’iperereza ku nyeshamba za Kamuina Nsapu. Ariko bagenzi be bakomeje akazi, akaba ari bo basohoye raporo.

Mu byo iyi raporo ivuga kuri M23, yibutsa ko umutwe w’Abanye- Congo bavuga Ikinyarwanda wigeze kwigarurira Goma muri 2012 ukaza gukubitwa inshuro ugahungana n’umuyobozi wawo Gen Sultani Makenga. Nyuma muri Mutarama 2017, ababarirwa muri 200 bongeye gusubira muri Congo bayobowe na Makenga.

Raporo igaragaza ko kongera kubyutsa umutwe nta mbaraga byari bifite, kandi ko mu gihe izi mpuguke zakoraga ubushakashatsi, zasanze bafite imbunda nke cyane kandi “nta cyerekana ko hari ubufasha buturuka ahandi ufite.”

Abo izi mpuguke zavugishije bemeje ko basubiye muri Congo batorotse inkambi ya Bihanga muri Uganda. Mu barwanyi 1,375 bahageze muri 2013, hari hasigaye gusa 270 muri Gashyantare 2017 nk’uko Guverinoma ya Uganda yabitangaje.

Abenshi muri aba barwanyi bahoze muri M23 babwiye izi mpuguke ko babashije gutoroka kuko nta kugenzura abinjira n’abasohoka mu nkambi ya Bihanga. Raporo igaragaza ko mu gutoroka bafashe bisi berekeza Mbarara, mbere yo kugera mu gace ka Kisoro.

Abasirikare ba Congo Kinshasa n’abarinzi ba Pariki ya Virunga babwiye impuguke ko batari kubasha gukumira abo barwanyi kuko nta hantu hazwi ho kwinjirira. N’aba barwanyi bavuze ko banyuze inzira y’ishyamba bagera byoroshye muri RDC bahurira hafi y’ikirunga cya Sabyinyo. Muri abo harimo Gen Makenga, Lt. Colonel Léon Kanyamibwa, Col. Yusuf Mboneza na Erasto Bahati.

Bavuye kuri Sabyinyo, bakora inkambi muri Pariki ya Virunga mu Majyepfo y’ikirunga cya Mikeno, bafite ibikoresho, nta n’imyambaro ya gisirikare bafite.

Aba barwanyi bagiye bakozanyaho n’ingabo za Congo ariko bagatsindwa.

Umutwe wa M23 wavuzwe mu bihe byashize ko waterwaga inkunga n’u Rwanda na Uganda, ariko ibi bihugu byabyamaganiye kure. Nyuma yo gutsindwa kwawo, bagashyira intwaro hasi bamwe bahungiye mu Rwanda bari kumwe na Pasiteri Runiga, abandi berekeza muri Uganda bari kumwe na Gen. Sultan Makenga.

-7607.jpg

Gen Sultani Makenga wasubiranye muri Congo n’abari abarwanyi ba M23

2017-08-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida w’ishyirahamwe nyarwanda ry’umukino wa Karate, Uwayo Théogène niwe mukandida rukumbi wemejwe ku mwanya wo kuyobora komite Olempike y’u Rwanda.

Perezida w’ishyirahamwe nyarwanda ry’umukino wa Karate, Uwayo Théogène niwe mukandida rukumbi wemejwe ku mwanya wo kuyobora komite Olempike y’u Rwanda.

Ubwanditsi 01 May 2021
Ubwicanyi mu Burundi buragenda buhindura isura

Ubwicanyi mu Burundi buragenda buhindura isura

Ubwanditsi 13 Apr 2016
Imvura nyinshi yabujije umukino w’ikirarane wa APR FC na Mukura VS gukomeza, Ikipe y’ingabo yari imaze gutsindwa 1-0

Imvura nyinshi yabujije umukino w’ikirarane wa APR FC na Mukura VS gukomeza, Ikipe y’ingabo yari imaze gutsindwa 1-0

Ubwanditsi 31 Jan 2022
Umusifuzi mpuzamahanga w’umunyarwanda Mukansanga Salima yashyizwe ku rutonde rw’abazasifura imikino Olempiki izabera mu Buyapani.

Umusifuzi mpuzamahanga w’umunyarwanda Mukansanga Salima yashyizwe ku rutonde rw’abazasifura imikino Olempiki izabera mu Buyapani.

Ubwanditsi 21 Apr 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kate Bashabe wahisemo gukora urugendo rw’amaguru ashakisha  cash  ubu ni umukobwa umaze kugira aho yageze
SHOWBIZ

Kate Bashabe wahisemo gukora urugendo rw’amaguru ashakisha cash ubu ni umukobwa umaze kugira aho yageze

Ubwanditsi 15 Jun 2018
Perezida wa Tanzaniya, Mama Samia Suluhu Hassan ategerejwe mu Rwanda mu ntangiriro z’icyumweru gitaha
Amakuru

Perezida wa Tanzaniya, Mama Samia Suluhu Hassan ategerejwe mu Rwanda mu ntangiriro z’icyumweru gitaha

Ubwanditsi 30 Jul 2021
Kenya: Raila Odinga yashimangiye ko atazemera intsinzi ya Uhuru Kenyatta
Mu Mahanga

Kenya: Raila Odinga yashimangiye ko atazemera intsinzi ya Uhuru Kenyatta

Ubwanditsi 22 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru