• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

Ubwanditsi 17 Aug 2017 Mu Rwanda

Raporo y’impuguke za Loni yashyizwe ahagaragara ku Cyumweru, tariki ya 13 Kanama 2017, ariko igomba kumurikirwa Akanama gashinzwe umutekano k’Umuryango w’Abibumbye kuri uyu wa Kabiri, yahishuye ko abari abarwanyi ba M23 baherutse gusubira muri Congo nta ntege bafite ku buryo babangamira amahoro.

Muri Mutarama 2017 nibwo abari abarwanyi ba M23 bari barahungiye muri Uganda batorotse inkambi berekeza muri Congo nyuma yo gukubitwa inshuro mu 2013. Uku gusubirayo kwateye impungenge mu Burasirazuba, hatangira gukekwa ko igiye kubura umutwe.

Nubwo hari ababitekerezaga gutyo, raporo nshya y’impuguke za Loni yakozwe ku ntambara zo muri Congo, yerekana ko kurangiza ikibazo cya M23 bidasaba imbaraga za gisirikare ahubwo hakenewe imbaraga za politiki, dore ko nta ntege aba barwanyi bagifite.

Kuwa 12 Gicurasi 2017, impuguke ebyiri za Loni kuri RDC, Umunyamerika Michael Sharp n’Umunya Suede Zaida Catalán, bishwe bari mu kazi k’iperereza ku nyeshamba za Kamuina Nsapu. Ariko bagenzi be bakomeje akazi, akaba ari bo basohoye raporo.

Mu byo iyi raporo ivuga kuri M23, yibutsa ko umutwe w’Abanye- Congo bavuga Ikinyarwanda wigeze kwigarurira Goma muri 2012 ukaza gukubitwa inshuro ugahungana n’umuyobozi wawo Gen Sultani Makenga. Nyuma muri Mutarama 2017, ababarirwa muri 200 bongeye gusubira muri Congo bayobowe na Makenga.

Raporo igaragaza ko kongera kubyutsa umutwe nta mbaraga byari bifite, kandi ko mu gihe izi mpuguke zakoraga ubushakashatsi, zasanze bafite imbunda nke cyane kandi “nta cyerekana ko hari ubufasha buturuka ahandi ufite.”

Abo izi mpuguke zavugishije bemeje ko basubiye muri Congo batorotse inkambi ya Bihanga muri Uganda. Mu barwanyi 1,375 bahageze muri 2013, hari hasigaye gusa 270 muri Gashyantare 2017 nk’uko Guverinoma ya Uganda yabitangaje.

Abenshi muri aba barwanyi bahoze muri M23 babwiye izi mpuguke ko babashije gutoroka kuko nta kugenzura abinjira n’abasohoka mu nkambi ya Bihanga. Raporo igaragaza ko mu gutoroka bafashe bisi berekeza Mbarara, mbere yo kugera mu gace ka Kisoro.

Abasirikare ba Congo Kinshasa n’abarinzi ba Pariki ya Virunga babwiye impuguke ko batari kubasha gukumira abo barwanyi kuko nta hantu hazwi ho kwinjirira. N’aba barwanyi bavuze ko banyuze inzira y’ishyamba bagera byoroshye muri RDC bahurira hafi y’ikirunga cya Sabyinyo. Muri abo harimo Gen Makenga, Lt. Colonel Léon Kanyamibwa, Col. Yusuf Mboneza na Erasto Bahati.

Bavuye kuri Sabyinyo, bakora inkambi muri Pariki ya Virunga mu Majyepfo y’ikirunga cya Mikeno, bafite ibikoresho, nta n’imyambaro ya gisirikare bafite.

Aba barwanyi bagiye bakozanyaho n’ingabo za Congo ariko bagatsindwa.

Umutwe wa M23 wavuzwe mu bihe byashize ko waterwaga inkunga n’u Rwanda na Uganda, ariko ibi bihugu byabyamaganiye kure. Nyuma yo gutsindwa kwawo, bagashyira intwaro hasi bamwe bahungiye mu Rwanda bari kumwe na Pasiteri Runiga, abandi berekeza muri Uganda bari kumwe na Gen. Sultan Makenga.

-7607.jpg

Gen Sultani Makenga wasubiranye muri Congo n’abari abarwanyi ba M23

2017-08-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia bifatanyije n’Abaturage mu muganda

Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia bifatanyije n’Abaturage mu muganda

Ubwanditsi 29 Apr 2017
Abanyarwanda barahambwe ariko ni imbuto yashibutse – Kagame [ VIDEO ]

Abanyarwanda barahambwe ariko ni imbuto yashibutse – Kagame [ VIDEO ]

Ubwanditsi 16 Jul 2017
Igihugu cy’Ubwongereza gishishikajwe no gukomeza gufatanya n’u Rwanda guhangana n’icyorezo cya Coronavirus

Igihugu cy’Ubwongereza gishishikajwe no gukomeza gufatanya n’u Rwanda guhangana n’icyorezo cya Coronavirus

Ubwanditsi 10 Dec 2020
Abapagani bagiye kwamburwa Business zihabwe Abarokore -Dr. APÔTRE GITWAZA

Abapagani bagiye kwamburwa Business zihabwe Abarokore -Dr. APÔTRE GITWAZA

Ubwanditsi 12 Jul 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rtd Maj. Mudasiru wari mu ngabo za Kayumba muri RD-Congo na bagenzi be batangiye kuburanishwa
INKURU NYAMUKURU

Rtd Maj. Mudasiru wari mu ngabo za Kayumba muri RD-Congo na bagenzi be batangiye kuburanishwa

Ubwanditsi 02 Oct 2019
Ubutumwa bwa Victoire Ingabire bushimagiza umutwe wa Wazalendo bugenewe FDLR iri muzigize uwo mutwe 
Amakuru

Ubutumwa bwa Victoire Ingabire bushimagiza umutwe wa Wazalendo bugenewe FDLR iri muzigize uwo mutwe 

Ubwanditsi 21 Nov 2023
Iya 3 Gicurasi 1994: Kambanda yayoboye mitingi kuri Stade ya Kibuye
Mu Rwanda

Iya 3 Gicurasi 1994: Kambanda yayoboye mitingi kuri Stade ya Kibuye

Ubwanditsi 03 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru