• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

  • Volleyball: Ikipe y’u Rwanda yageze i Kigali nyuma yo gusoza imikino y’Igikombe cya Afurika cyabereye muri Tunisia   |   27 Sep 2026

  • AMAFOTO : Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino Amavubi yatsindiyemo Liberia 3-1   |   25 Sep 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Amakimbirane hagati y’inyeshyamba za Kayumba zikomeje gucikamo ibice

Amakimbirane hagati y’inyeshyamba za Kayumba zikomeje gucikamo ibice

Ubwanditsi 24 Jan 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Amakuru aturuka mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu gihugu cya Congo, aravuga ko abarwanyi bari hagati y’ijana na maganabili bavuye mu mutwe w’inyeshyamba za RNC ya Kayumba Nyamwasa bagana mu gihugu  cy’u Burundi. Biturutse ku nzara n’imibereho mibi biterwa  n’ubuyobozi bubi bwikubira ibyagenewe izi nyeshyamba izindi nkunga zikaribwa n’abayobozi mu gihugu cy’uburundi.

Abantu baduhaye aya makuru babihagazeho batumenyesheje ko abo barwanyi bavuze ko bari bamaze kurambirwa igihe bamaze mu ishyamba babayeho mu buzima bubi ari nako bakomeza guhangana n’imitwe y’inyeshyamba muri Congo kandi batazi icyo barwanira [ cause ].

Andi makuru kandi yemeza ko imirwano ikaze yatangiye tariki 22 Mutarama 2019 mu misozi miremire iri hejuru y’Umujyi wa Uvira muri Sud Kivu agace kavugwa ko gacumbikiye imitwe myinshi y’inyeshyamba zaturutse muri Uganda, Burundi n’inyeshyamba zisanzwe zo muri Congo. Uwaduhaye aya makuru yadutangarije ko bamwe mu baturage ba Uvira kuva iyo tariki twavuze haruguru barimo kumva urusaku rw’amasasu. Bivugwa ko ari inyeshyamba za Kayumba zasubiranyemo. Abarundi bagerageje gutabara igice kimwe kigizwe n’abarwanyi basaga 200, gisubira mu Burundi kuri ubu bakaba barihamwe n’umutwe wa FLN witirirwa Nsabimana Calixte Sankara na Paul Rusesabagina.

Ako gace kavugwa kuberamo imirwano kuva iyo tariki ya 22, ubundi  gasanzwe gacumbikiye umutwe w’inyeshyamba zirwanya Leta ya Perezida w’uBurundi Petero Nkurunziza,  harimo FNL igice cya Nzabampema, inyeshyamba za FOREBU bivugwa ko ziyobowe na Hussein Rajabu, inyeshyamba za RED Tabara ziyobowe na Alexis Sinduhije, inyeshyamba za RNC ya Kayumba Nyamwasa, FDLR, Umutwe w’inyeshyamba zo muri Congo ugizwe n’Abanyamulenge witwa Gumino,  Mai Mai Yakutumba n’indi mitwe ya za Mai Mai itabarika.

Andi makuru yemeza ko Colonel Tawimbi Richard yatawe muri yombi mu mugi wa Kinshasa. Uyu mu koloneli w’Umunyamulenge wayoboraga inyeshyamba za Gumino akaza guhamagarwa na Joseph Kabila i Kinshasa ari naho yiberaga, akaba ari nawe wari Umuhuzabikorwa w’inyeshyamba za RNC ya Kayumba Nyamwasa muri Kivu y’Amajyepfo, akazihuza n’ingabo yayoboraga  za Gumino ku bufatanye  na Leta y’Uburundi.

Callixte Nsakara yavuye muri RNC, aregwa ibyaha byinshi birimo no gushaka gufata kungufu umukobwa wa Kayumba Nyamwasa muri Afrika y’Epfo yaje kwirukanwa muri uyu mutwe w’iterabwoba yifatanya na Noble Marara bashinga ishyaka RRM  [ Rwanda Revoltion Movement] Nsabimana Calixte Nsankara aribera perezida ntibyateye kabiri risohora itangazo rivuga ko  ryafashe icyemezo ntakuka cyo kwirukana Noble Marara , Camille Nkurunziza  na Andrew Kazigaba.

Aya makimbirane amaze igihe muriri shyaka ry’abahoze muri RNC ya Kayumba Nyamwasa, ashingiye mu kwiyitirira ibikorwa, imiyoborere mibi n’ubujura bushingiye ku kwakira  imisanzu kandi ntabikorwa aya mashyaka agira none bigeze no muri Congo no mu Burundi aho abo bombi bahuriye mu mugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

2019-01-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida wa Estonia yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi

Perezida wa Estonia yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi

Ubwanditsi 16 Nov 2017
Iryavuzwe riratashye : Uganda yarunze ingabo n’ibikoresho by’intambara  ku mupaka wa DRC

Iryavuzwe riratashye : Uganda yarunze ingabo n’ibikoresho by’intambara  ku mupaka wa DRC

Ubwanditsi 15 Dec 2017
U Burundi bwakajije ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID 19 nyuma y’iminsi bagisuzugura

U Burundi bwakajije ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID 19 nyuma y’iminsi bagisuzugura

Ubwanditsi 18 Jan 2021
Perezida Nana Akufo-Addo wa Ghana yageze i Kigali

Perezida Nana Akufo-Addo wa Ghana yageze i Kigali

Ubwanditsi 06 Sep 2018

7 Ibitekerezo

  1. Rebero Jeremy
    January 24, 20198:56 am -

    Kuki se hari abavugako abarwana batazi icyo barwanira? Gusubiza abaturage ubutaka n’indi mitungo yabo ntabwo byumvikana? Ongeraho akavuyo kari mu burezi umbwire umunyarwanda utashyigikira uwo ariwe wese wazahura igihug!

    Subiza
    • Emmy
      January 25, 20196:16 am -

      Rebero uvuze ubusa kabisa murarushywa nubusa byari kera ntamunyarwanda wakonera kwemera ko igihugu kiribwa nimbwa sha turimaso muzibeshye muze turi tayali 100% imana yacu turikumwe kd ntawifuza intambara ugira amahoro muzageraho mumve komurushywa nubusa kd nubu bamwe murabizi ko bidashoboka gusa mbabazwa nizo nzirakarengane mushora mu mutwe yiterabwoba urwo nurubyiruko rwakabaye rufite icyo rumariye igihugu none mwahisemo gukirana nibigarasha muzaze tubereke.

      Subiza
  2. Higiro Ndamage
    January 24, 201912:04 pm -

    Ariko Cyi Noble Marara cyararenganye,,hose cyigiye baracyirukana!
    Amakuru tuzi, inyeshamba za P5 zisigaye zisahura ibiryo ku ziko. Ubu abaturaje ba sud Kivu basigaye bakora uburinzi bukaze, bariguteka.

    Subiza
  3. Btwenge
    January 24, 20194:00 pm -

    Waaaaooo!!!!!

    Umukuru wa gumino atawe
    Muri yombi. Inyeshyamba
    Za Nyamwasa. Zicitsemo ibice!
    Nonese igisigaye niki????
    Nukubyina. Intsinzi
    Ejo rero ntimuzahindure amagambo
    Ariko ntago mwigeze mutubwira
    Uko bimeze murubanza
    Rwabishe. Karegeya???
    Nonese Nyakubahwa Paul
    Kagame yaba yarari Kinshasa ejo??
    Niba ataragiyeyo mutugezeho impamvu
    Ururimi numuntu ntacyo bapfana
    Ruvuga ibyo Rubonye
    Nyamara. Nyamara. Nyamara
    Nzabandora!!!!!!

    Subiza
    • Sunday
      January 24, 20194:30 pm -

      Ngo nyakubahwa? Ubwobuguru ntashobora kubugeza murikongo kuko naho ari kanokanya umutima we urakubita cyane. Abanyekongo bamubonye bamutera amagi aboze dore ko iyobamubonye amabere yikora

      Subiza
  4. コスプレ エッチ
    January 20, 20261:12 pm -

    ベビー ドール エロ” He replying seem’d;“Wait now till I return.” And she,

    Subiza
  5. エロ い コスプレ
    January 20, 20261:28 pm -

    Hearing the air cut by their verdant plumes.ベビー ドール エロThe serpent fled; and to their stations backThe angels up return’d with equal flight.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mu Rwego Rwo Guhunga Ubutabera Kayumba Nyamwasa Yatahiye Umuzulukazi
INKURU ZAKUNZWE CYANE

Mu Rwego Rwo Guhunga Ubutabera Kayumba Nyamwasa Yatahiye Umuzulukazi

Ubwanditsi 05 Feb 2018
Afurika yepfo: Minisitiri  Lindiwe Sisulu  yahinduriwe imirimo
HIRYA NO HINO

Afurika yepfo: Minisitiri Lindiwe Sisulu yahinduriwe imirimo

Ubwanditsi 30 May 2019
Urubanza ruregwamo Mugisha Drake ukekwaho kwica Pastor Maggie rwasubitswe, umuryango wa Maggie watanze ikirego cy’indishyi
Mu Rwanda

Urubanza ruregwamo Mugisha Drake ukekwaho kwica Pastor Maggie rwasubitswe, umuryango wa Maggie watanze ikirego cy’indishyi

Ubwanditsi 10 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru