• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Amakimbirane hagati y’inyeshyamba za Kayumba zikomeje gucikamo ibice

Amakimbirane hagati y’inyeshyamba za Kayumba zikomeje gucikamo ibice

Editorial 24 Jan 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Amakuru aturuka mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu gihugu cya Congo, aravuga ko abarwanyi bari hagati y’ijana na maganabili bavuye mu mutwe w’inyeshyamba za RNC ya Kayumba Nyamwasa bagana mu gihugu  cy’u Burundi. Biturutse ku nzara n’imibereho mibi biterwa  n’ubuyobozi bubi bwikubira ibyagenewe izi nyeshyamba izindi nkunga zikaribwa n’abayobozi mu gihugu cy’uburundi.

Abantu baduhaye aya makuru babihagazeho batumenyesheje ko abo barwanyi bavuze ko bari bamaze kurambirwa igihe bamaze mu ishyamba babayeho mu buzima bubi ari nako bakomeza guhangana n’imitwe y’inyeshyamba muri Congo kandi batazi icyo barwanira [ cause ].

Andi makuru kandi yemeza ko imirwano ikaze yatangiye tariki 22 Mutarama 2019 mu misozi miremire iri hejuru y’Umujyi wa Uvira muri Sud Kivu agace kavugwa ko gacumbikiye imitwe myinshi y’inyeshyamba zaturutse muri Uganda, Burundi n’inyeshyamba zisanzwe zo muri Congo. Uwaduhaye aya makuru yadutangarije ko bamwe mu baturage ba Uvira kuva iyo tariki twavuze haruguru barimo kumva urusaku rw’amasasu. Bivugwa ko ari inyeshyamba za Kayumba zasubiranyemo. Abarundi bagerageje gutabara igice kimwe kigizwe n’abarwanyi basaga 200, gisubira mu Burundi kuri ubu bakaba barihamwe n’umutwe wa FLN witirirwa Nsabimana Calixte Sankara na Paul Rusesabagina.

Ako gace kavugwa kuberamo imirwano kuva iyo tariki ya 22, ubundi  gasanzwe gacumbikiye umutwe w’inyeshyamba zirwanya Leta ya Perezida w’uBurundi Petero Nkurunziza,  harimo FNL igice cya Nzabampema, inyeshyamba za FOREBU bivugwa ko ziyobowe na Hussein Rajabu, inyeshyamba za RED Tabara ziyobowe na Alexis Sinduhije, inyeshyamba za RNC ya Kayumba Nyamwasa, FDLR, Umutwe w’inyeshyamba zo muri Congo ugizwe n’Abanyamulenge witwa Gumino,  Mai Mai Yakutumba n’indi mitwe ya za Mai Mai itabarika.

Andi makuru yemeza ko Colonel Tawimbi Richard yatawe muri yombi mu mugi wa Kinshasa. Uyu mu koloneli w’Umunyamulenge wayoboraga inyeshyamba za Gumino akaza guhamagarwa na Joseph Kabila i Kinshasa ari naho yiberaga, akaba ari nawe wari Umuhuzabikorwa w’inyeshyamba za RNC ya Kayumba Nyamwasa muri Kivu y’Amajyepfo, akazihuza n’ingabo yayoboraga  za Gumino ku bufatanye  na Leta y’Uburundi.

Callixte Nsakara yavuye muri RNC, aregwa ibyaha byinshi birimo no gushaka gufata kungufu umukobwa wa Kayumba Nyamwasa muri Afrika y’Epfo yaje kwirukanwa muri uyu mutwe w’iterabwoba yifatanya na Noble Marara bashinga ishyaka RRM  [ Rwanda Revoltion Movement] Nsabimana Calixte Nsankara aribera perezida ntibyateye kabiri risohora itangazo rivuga ko  ryafashe icyemezo ntakuka cyo kwirukana Noble Marara , Camille Nkurunziza  na Andrew Kazigaba.

Aya makimbirane amaze igihe muriri shyaka ry’abahoze muri RNC ya Kayumba Nyamwasa, ashingiye mu kwiyitirira ibikorwa, imiyoborere mibi n’ubujura bushingiye ku kwakira  imisanzu kandi ntabikorwa aya mashyaka agira none bigeze no muri Congo no mu Burundi aho abo bombi bahuriye mu mugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

2019-01-24
Editorial

IZINDI NKURU

Umunyarwandakazi Annie Tabura wakoreraga MTN-Uganda uherutse kwirukanwa muri Uganda yahishuye uko byamugendekeye

Umunyarwandakazi Annie Tabura wakoreraga MTN-Uganda uherutse kwirukanwa muri Uganda yahishuye uko byamugendekeye

Editorial 03 Feb 2019
Aho gusubiza impamvu bakorana na FDLR mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda, abanyekongo barahunga ibibazo byabo bwite bakabigereka ku Rwanda.

Aho gusubiza impamvu bakorana na FDLR mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda, abanyekongo barahunga ibibazo byabo bwite bakabigereka ku Rwanda.

Editorial 27 May 2022
Gen Maj Pacifique Ntawunguka [ Omega ] wavuze ko azagaruka mu Rwanda nta Mututsi ukirubamo yagizwe umuyobozi wa FDLR

Gen Maj Pacifique Ntawunguka [ Omega ] wavuze ko azagaruka mu Rwanda nta Mututsi ukirubamo yagizwe umuyobozi wa FDLR

Editorial 21 Sep 2019
Musanze: Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro Singita Kwitonda Lodge

Musanze: Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro Singita Kwitonda Lodge

Editorial 01 Aug 2019

5 Ibitekerezo

  1. Rebero Jeremy
    January 24, 20198:56 am -

    Kuki se hari abavugako abarwana batazi icyo barwanira? Gusubiza abaturage ubutaka n’indi mitungo yabo ntabwo byumvikana? Ongeraho akavuyo kari mu burezi umbwire umunyarwanda utashyigikira uwo ariwe wese wazahura igihug!

    Subiza
    • Emmy
      January 25, 20196:16 am -

      Rebero uvuze ubusa kabisa murarushywa nubusa byari kera ntamunyarwanda wakonera kwemera ko igihugu kiribwa nimbwa sha turimaso muzibeshye muze turi tayali 100% imana yacu turikumwe kd ntawifuza intambara ugira amahoro muzageraho mumve komurushywa nubusa kd nubu bamwe murabizi ko bidashoboka gusa mbabazwa nizo nzirakarengane mushora mu mutwe yiterabwoba urwo nurubyiruko rwakabaye rufite icyo rumariye igihugu none mwahisemo gukirana nibigarasha muzaze tubereke.

      Subiza
  2. Higiro Ndamage
    January 24, 201912:04 pm -

    Ariko Cyi Noble Marara cyararenganye,,hose cyigiye baracyirukana!
    Amakuru tuzi, inyeshamba za P5 zisigaye zisahura ibiryo ku ziko. Ubu abaturaje ba sud Kivu basigaye bakora uburinzi bukaze, bariguteka.

    Subiza
  3. Btwenge
    January 24, 20194:00 pm -

    Waaaaooo!!!!!

    Umukuru wa gumino atawe
    Muri yombi. Inyeshyamba
    Za Nyamwasa. Zicitsemo ibice!
    Nonese igisigaye niki????
    Nukubyina. Intsinzi
    Ejo rero ntimuzahindure amagambo
    Ariko ntago mwigeze mutubwira
    Uko bimeze murubanza
    Rwabishe. Karegeya???
    Nonese Nyakubahwa Paul
    Kagame yaba yarari Kinshasa ejo??
    Niba ataragiyeyo mutugezeho impamvu
    Ururimi numuntu ntacyo bapfana
    Ruvuga ibyo Rubonye
    Nyamara. Nyamara. Nyamara
    Nzabandora!!!!!!

    Subiza
    • Sunday
      January 24, 20194:30 pm -

      Ngo nyakubahwa? Ubwobuguru ntashobora kubugeza murikongo kuko naho ari kanokanya umutima we urakubita cyane. Abanyekongo bamubonye bamutera amagi aboze dore ko iyobamubonye amabere yikora

      Subiza

Leave a Reply to Rebero Jeremy Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura n’ibibazo bikwiye gucika
POLITIKI

Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura n’ibibazo bikwiye gucika

Editorial 23 Apr 2017
Burundi: Haravugwa umugambi mubisha wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Burundi: Haravugwa umugambi mubisha wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Editorial 19 Jan 2018
Uko umwa ADEPR yahuye n’uruva gusenya yagiye kuvuga ubutumwa muri Uganda akisanga muri gereza ya CMI
INKURU NYAMUKURU

Uko umwa ADEPR yahuye n’uruva gusenya yagiye kuvuga ubutumwa muri Uganda akisanga muri gereza ya CMI

Editorial 14 Jun 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru