• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Inzozi za Museveni ku Rwanda

Inzozi za Museveni ku Rwanda

Ubwanditsi 16 Apr 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Abantu benshi bakurikira politike  zo muri aka Karere bazi ko Perezida Museveni  amaranye igihe icyifuzo cyuko URwanda rwaba nk’igice cya Uganda

Byaba atari ibyo, nibura akajya aha icy’igihugu (URwanda), icyo rugomba gukora, nicyo rutagomba gukora.

Imyaka ibaye myinshi yinjiza bene iyo myumvire mu bantu bahuje imyumvire  abanyarwanda bamaze igihe kirekire muri Uganda n’ababa mu Rwanda batandaraje basa n’abanze gutakaza Ubuganda kuburyo ubona  akarenge kamwe kaba mu Rwanda akandi Uganda ndetse n’ibyo bakoreye mu Rwanda babishora nk’imali muri Uganda.

Hari n’abandi bahoze mu buyobozi bw’u Rwanda kuri ubu Museveni yabahinduye ibikoresho bye mu rwego rwo kugira ngo bajye bakorana nawe bagamije  guhindanya isura y’u Rwanda mu rwego muzamahanga  uko Museveni abyifuza.

Bene aba ni abambari be bakoreshwa bakanayoborwa na we. Ariko se ni iki cyidasanzwe babona muri Museveni, ndetse nicyo Museveni ababonamo, bityo noneho izo nzego zombi zikaba zishaka kuba zagitwerera URwanda?

Icyambere ni ukureba ukuntu bariya bahindutse ibikoreshop bya Museveni ukuntu birirwa basubira mu magambo ya Museveni. Vuba aha, Kayumba Nyamwasa yabwiye ikinyamakuru cyandikirwa muri Zambiya ko ngo arimo kurwanira ko habaho impinduka nyakuri mu Rwanda. Mu mwaka wa 1986, mu irahira rye (Museveni) , yavuze ko yari yararwaniye impinduka nyakuri muri Uganda.

Kayumba Nyamwasa

David Himbara, ikindi gikoresho cy’Umunyarwanda cya Museveni , muri iyi minsi aherutse kuvuga ngo urwego ubuyobozi bwa Kagame bushingiyeho rurimo  kugenda rukendera.” Wenda da, urwego rw’ubuyobozi  Kagame ashingiraho mu kuyobora rurimo gukendera ni uruhe? naho urwa  Museveni akaba arirwo rukomeza kugenda ruba inganzamarumbo? Ese ni ririya yica rubozo ririmo gukorerwa Abanyarwanda n’iriya se myigaragambyo y’urudaca ya BOBI Wine n’abafana be n’iraswa ry’abantu n’ibipfunsi bivuza ubuhuha mu nteko ye ishingamategeko ni Ruswa yabaye inganzamarumbo muri kiriya gihugu.  Iri niryo tandukaniro riri hagati  ya Uganda ya Museveni n’URwanda rwa Kagame.

Ibi nibyo biranga imiterere y’ibi  bihugu uko ari bibiri. Urwego rwa  Museveni ruri hejuru y’amategeko, kuko rufite ububasha bwo kurigisa umutungo w’igihugu kugirango ukoreshwe mu nyungu z’umuntu ku giti cye nk’uko abyifuza ntawe umukomye mu nkokora. Aho banki y’ubucuruzi ibohozwa, ikanahita iburirwa irengero  nta n’akanunu; za kajugujugu zaboze zikagurwa, ntihagire umuntu n’umwe ubibazwa.

Umuntu wihandagaza akavuga ko umutungo w’igihugu ari uwe, “esansi yanjye” kandi ntanagire isoni zo kubibwira abaturage , “Ndimo gukorera abana n’abuzukuru banjye.” Mu yandi magambo mbese,  igihugu cyiyoborwa nka kiyosike y’urugo, mu gihe hagitegerejwe igihe ngo izaragwe (kiyosike)uzasimbura nyirayo yitabye Imana.

Mu buryo buhabanye nibyagaragajwe haruguru, Kagame ntiyigeze agira bene ruriya rwego. Nyamara kandi, nta n’umuntu wigeze kwitwara nkaho ari hejuriu y’amategeko mu gihe cye. Bamwe bashobora kuba bamwegera cyane, kubera inshingano, kandi izi mpamvu zaba zimaze gukemuka kwa kwegerana kugahita kurangirira aho. Ibi akaba aribyo Himbara yita  gukendera k’urwego rw’ubutegetsi.

Icyokora koko, ni ukuri ko abantu  babanyamanyanga nka Himbara baje kwisanga bakorana bya hafi bagerageje kujya bagenda babeshya ngo babarizwa mu rwego rwo hejuru rwa Kagame, kandi mu byukuri rutarigeze rubaho; cyangwa se wenda bari bafite umugambi wo kuzarushinga , nuko bagira batya bisanga bararenze umurongo, bityo ari nako kwisanga aho bakwiriye kuba bari – mu mwijima.

Ibi byombi birahabanye, bityo bikaba bidashobora kubana. Iyi akaba ariyo mpamvu Museveni n’ibikoresho bye bashishikajwe no kuba bazana akazu muri politike y’URwanda, ari nabwo buryo bwonyine  bugaragaza inyandiko za Himbara. Urugero, ba minisitiri bose  nka James Musoni  atangaho urugero mu Rwanda. Minisiteri si ikintu cy’umuntu ku giti cye cyangwa se wenda ngo nabo baba bashinzwe izo minisiteri bibaze ko nta zindi nshingano bashobora guhabwa

Ibisa nibyo, abasirikare bakuru bose nka Gen. Jack Nziza ngo baba begereye Perezida iyo bakiri mu myanya baba barahawe n’inshingano. Ntabwo uku kwegera Perezida biba bifitanye isano n’ubushuti cyangwa se wenda isano, no kuba bari muri rwa rwego.

Kubera iyo mpamvu,  baba bagomba gutegereza ko bazashingwa izindi nshingano kandi nababa baravuye ku rugerero mu byukuri, barakora kuko ingabo ari igisirikare cy’umwuga kuko n’igisirikare atari icy’umuntu ku giti cye kandi bakaba bagomba kumva ko ntawe ubafitiye umwenda kubera ko barwanye.

Nta gishyashya ku birebana na Eugène Richard Gasana

Eugène Richard Gasana, wahoze ari ambasaderi w’URwanda mu Muryango w’Abibumbye, nawe ukunze kugaragara nka Himbara nkuko Museveni yifuza kubona URwanda, Gasana akaba aherutse guhura na Museveni ku ngendo zerecyeranye n’ibikorwa bya RNC haba Kampala n’ahandi.

Nka Patrick Karegeya na Kayumba Nyamwasa mbere ye, Gasana yaje kugirwa umucancuro wa Museveni n’igihe yari mu nshingano URwanda rwari rwaramushinze. Nyamara kandi, nka Ignace Murwanashyaka, waje guhamwa n’Inkiko zo mu Budage icyaha, akaba yari n’umuyobozi wa FDLR igizwe n’abasize bakoze Jenoside, Gasana yoroherejwe mu birebana no kubona pasiporo ya Uganda, kugirango ajye abona uko agenda isi yose, ariko avuganira umutwe wa  RNC. Ni koko, ni muri uru rwego we na Charlotte Mukankusi, nawe ukoresha pasiporo ya Uganda bahuriye na Perezida Museveni i Kampala mu kwezi gushize aho bivugwa ko ngo bari bamushyiriye ubutumwa bukomeye ko u Rwanda [ Kagame ] rushaka kumwica kuva ubwo kugeza ubu Museveni akaba arara adasinziriye yikanga baringa.

Amakuru yizewe yatanzwe n’uwahuye na  Gasana ku cyibuga cy’indege  Amsterdam mu ngendo ze nyinshi mu izina rya RNC yabwiye uyu munyamakuru ko yarimo gukoresha pasiporo ya Uganda.

Igisekeje n’uko Gasana yari ku isonga mu bindi bikoresho, kuba yumva neza politike ya sebuja. Urugero, ubwo igihe cyari cyigeze ngo asimburwe ku mwanya yarimo muri Loni I New York nka ambasaderi,  yaje gusabwa kugaruka mu Rwanda kugirango ashingwe izindi nshingano yaragononwaga, imyumvire igaragaza ko yari ndasimburwa kuri uriya mwanya. Kubera iyo mpamvu, yatangiye kugaragaza ko atishimye, mbere y’uko yitandukanya na guverinoma ye akajya kwa Museveni mu izina rya RNC, yari anahari mbere y’uko yitandukanya n’URwanda. Gasana yabaye intumwa ya Museveni kujya Tanzania guteranya u Rwanda n’umuyobozi mushya wa Tanzania Pombe Magufuri biba iby’ubusa. Uyu muyobozi mwiza wa Tanzania abima amatwi.

Kuva mu mwaka wa 2016 yagiriye ingendo nyinshi mu izina rya RNC, umutwe washoje intambara ku Rwanda, ukaba urimo gukora ibikorwa by’iterabwoba bimaze guhitana inzirakarengane mu bice bitandukanye mu gihugu. Nubwo Gasana afite iri bara, yashoboye kubona uruhushya rumwemerera gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yifashishije amanyanga, ari nako  avuga ko ngo agarutse iwabo ubuzima bwe bwajya mu kaga.

Icyokora, Gasana yakagombye kuba yiga ku birebana n’urubanza rwa Jean Leonard Teganya. Ku wa 6, Mata  2019, Urukiko rwa Boston ho muri Letra Zunze Ubumwe za Amerika rwategetse ko uwo mugabo w’imyaka  48 y’amavuko  “yagerageje gusaba ubuhungiro muri Amerika abeshya.”Ubu akaba arimo gukora igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu nyuma akazoherezwa mu Rwanda.

Iki nacyo gisa  nk’ibinyoma bya Gasana abeshya Amerika. Ariko abeshya inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka ko imuhira bamumerera nabi bishobora kuba byaremewe; ariko  kuba yariyemeje kurwanya guverinoma ye bigomba gutuma Leta yahungiyemo itangira kumwibazaho, bityo nawe akaba yatangira kuririmba urwo abonye nka Teganya.

Ibyo bikiri aho, kuba arwanya URwanda byonyine ibyo birahagije ko Gasana yaba umunyamuryango w’agatsiko ka Museveni.” Birumvikana. Iyi niyo politike ya Museveni. Kugirango abeho, akenera agatsiko. Niyo miterere agatsiko ke ntikagomba gutezuka k’urundi ruhande, naho kuvuga ko urwego rwa Kagame rutangiye gutezuka, ni ubugoryi. Igitecyerezo cy’itezuka ry’urwego rwa Kagame nta ngaruka na gato bifite, kuko Kagame adakorera sebuja wabo.

Nk’uko Himbara yishyize imbere nk’akaguru kambaye ubusa imbere ya Museveni mu rwego rwo kugirango amurebe akana ko mu jisho (Museveni), Himbara ibyazi bihabanye n’ukuri  ku biri mu Rwanda. Ibitekerezo bye ku rwego rwa Kagame ni gihamya ko yahindutse koko pe. Icy’ingenzi, nuko Himbara ari igice cy’impinduka Museveni afite ku mutima ku miterere y’URwanda, ari nabyo bimushishikaje nkuko the new times kibyandika.

2019-04-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kwiyambaza abacancuro, ni agasuzuguro  abategetsi ba Kongo bafitiye abakora uko bashoboye ngo ikibazo cyayo gikemuke mu nzira y’amahoro.

Kwiyambaza abacancuro, ni agasuzuguro  abategetsi ba Kongo bafitiye abakora uko bashoboye ngo ikibazo cyayo gikemuke mu nzira y’amahoro.

Ubwanditsi 28 Dec 2022
Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire Victoire

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire Victoire

Ubwanditsi 27 Mar 2017
Dr. David Himbara na Kayumba Nyamwasa ba kanwa kabi

Dr. David Himbara na Kayumba Nyamwasa ba kanwa kabi

Ubwanditsi 11 Sep 2019
Burera: Abayobozi mu Karere na Sembagare wahoze akayobora batawe muri yombi

Burera: Abayobozi mu Karere na Sembagare wahoze akayobora batawe muri yombi

Ubwanditsi 06 Jun 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda rwinjiye mu bufatanye n’ibindi bihugu mu mushinga wo kubaka icyogajur
IKORANABUHANGA

U Rwanda rwinjiye mu bufatanye n’ibindi bihugu mu mushinga wo kubaka icyogajur

Ubwanditsi 13 Mar 2018
Mpayimana yemeye ko yatsinzwe amatora, ashimira Kagame wesheje umuhigo
Mu Rwanda

Mpayimana yemeye ko yatsinzwe amatora, ashimira Kagame wesheje umuhigo

Ubwanditsi 05 Aug 2017
Umwe mu bari bagiye gutorokesha Kizito Mihigo yakatiwe igifungo cy’imyaka itanu n’igice
Amakuru

Umwe mu bari bagiye gutorokesha Kizito Mihigo yakatiwe igifungo cy’imyaka itanu n’igice

Ubwanditsi 22 Oct 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru