• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Gen.Shemeki Shaban wari Komiseri ushinzwe ingabo muri CNRD/FLN yishwe kuri iki cyumweru

Gen.Shemeki Shaban wari Komiseri ushinzwe ingabo muri CNRD/FLN yishwe kuri iki cyumweru

Ubwanditsi 23 Dec 2019 INKURU NYAMUKURU

Gen.Shemeki Shaban wari Komiseri ushinzwe ingabo muri CNRD/FLN yishwe. Aya makuru avuga ko mu ijoro ryakeye kuri iki cyumweru dushoje saa kumi za mu gitondo  Jenerali wo muri FLN yaguye mu mutego w’ingabo  zidasanzwe za FARDC aho habaye kurasana igihe cy’amasaha atatu, Gen.Shemeki Shaban nabo yari ayoboye 14 bahasiga ubuzima.

Iyi mirwano yabereye muri Teritwari ya Mwenga, Zone ya Bazile, Gurupoma ya Banamoca, hari hashize iminsi itanu Inyeshyamba za FLN zamenesherejwe mu Rutare rwa Kalehe, igice kimwe gihungira muri aka gace muri gurupoma ya  Bazile, kamilikili na kashombo.

Mu cyumweru gisize kandi ingabo za FARDC zari zakomeje guhumbahumba izi nyeshyamba za FLN zari zahungiye mu ishyamba ryahitwa I Ninja abagera kuri 50 bafatanwe n’intwaro zabo.

Ntabwo igisirikare cya Congo kiremeza amakuru y’urupfu rwa Shemeki.

Shemeki abaye yishwe, yaba akurikira bagenzi be bari bari mu buyobozi bwa FLN barimo Col Muhawenimana Théogène uzwi nka ‘Festus’ wishwe mu ntangiriro z’Ukuboza na Gen Jean Pierre Gaseni wishwe ku wa 30 Ugushyingo 2019.

Izi mpfu za hato na hato kuri aba barwanyi ziri kuba biturutse ku bitero bimaze iminsi bigabwa ku mitwe yitwaje intwaro muri gahunda RDC yihaye yo kuyitsintsura burundu aho igaragara cyane cyane muri Kivu y’Amajyaruguru.

FLN (Force de Libération Nationale) ikuriwe na Gen. Wilson Irategeka, ni wo mutwe wabarizwagamo Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara uri muri gereza magingo aya. Ugizwe n’inyeshyamba zishamikiye ku Ishyaka MRCD rya Paul Rusesabagina. Ni wo wagabye ibitero mu Majyepfo y’u Rwanda, bigahitana abaturage icyenda, 19 bagakomereka, imitungo myinshi igasahurwa, indi ikangizwa.

Wagize uruhare kandi muri grenade ziherutse kugabwa mu Mujyi wa Rusizi kuko abagabo bane bafashwe n’inzego zishinzwe umutekano, bemeye ko babishowemo na FLN.

Gen.Shemeki Shaban ni muntu ki?

Jenerali Shemeki Shabani Dramas  amazina y’ukuri yitwa  Kagabo Patrick avuka mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibuye Komini  Gishyita ubu ni mu karere ka Karongi, Intara y’Uburengerazuba.

Yavutse muri 1976 yiga igisikari ESM muri 1990 muri promotion ya 32 yahunze 1994 ari kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare mu ishami ry’ubuganga nk’umusilikare .

Mu ntambara yo muri 1994 ,yahunze ageze mu wa gatatu, yinjiye muri ALIR mu nkambi ya Kibumba ahagana mu 1996, muri 1998 yoherejwe gukorera mu duce twa Ructhuro aho yanabaye umuyobozi ushinzwe Operasiyo ku rwego rwa batayo, azakuba na Komanda wa Batayo yitwaga URUKEMBA.

Igihe  CNRD/FLN yashingwaga muri 2016 yari  afite ipeti rya Colonel agezemo yahise azamurwa mu ntera ahabwa ipeti rya  Jenerali de Brigade ashingwa kuba Komiseri w’ingabo za CNRD.

Apfuye asize abagore babili umwe batandukanye basenya inkambi 1997,ataha mu Rwanda  bafitanye umwana umwe, undi wakabili bashyingiranwe muri 2003 bakaba bafitanye abana bane.

2019-12-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Leta ya Pierre Nkurunziza yahungabanyijwe na manda nshya ku iperereza rya Loni

Ubwanditsi 30 Sep 2018
Museveni yategetse ihagarikwa ry’Umuryango SWI wa  Prossy Bonabaana na Sulah Nuwamanya, ibikoresho bya RNC ya Kayumba Nyamwasa

Ubwanditsi 02 Mar 2020
Umujenosideri Anastase Munyandekwe wakiriwe na Perezida Museveni ni muntu ki?

Ubwanditsi 17 Nov 2021
Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye kuwa Kane tariki ya 28 Ugushyingo 2019

Ubwanditsi 29 Nov 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Polisi iraburira ababyeyi n’amashuri nyuma y’uburangare bukabije bugaragara ku batwara abana babo
Mu Mahanga

Polisi iraburira ababyeyi n’amashuri nyuma y’uburangare bukabije bugaragara ku batwara abana babo

Ubwanditsi 15 Jun 2016
Umukino wa APR FC na Marines FC wimuriwe kuri Stade Amahoro kubera ikipe ya Kenya
IMIKINO

Ubwanditsi 18 Apr 2018
Nubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe kuva cyera, urupfu rwa Perezida Habyarimana rwabaye imbarutso yo kwica Abatutsi ku mugaragaro. Dore amwe mu matariki yabayeho ubwicanyi bukomeye.  6 Mata 1994 saa 20:25: Indege yari itwaye Abaperezida Juvénal Habyarimana na Ntaryamira Cyprien yarasiwe i Kanombe mu mujyi wa Kigali ubwo bari bavuye mu nama Arusha muri Tanzaniya.  Mu masaha yakurikiyeho ni bwo umutwe w’abasirikari barindaga Habyarimana, abasirikare, abajandarume n’Interahamwe batangiye gushyiraho za bariyeri muri Kigali.  7 Mata 1994: Minisitiri w’Intebe, Agatha Uwilingiyimana, Perezida w’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga, Joseph Kavaruganda barishwe.  Ni na bwo hatangiye kwicwa Abatutsi urugo ku rugo hanicwa abasirikare 10 b’Ababiligi, abarwaza, abarwayi n’abaganga ba CHK.  Kuri iyi tariki ni na bwo abasirikare bahoze ari aba FPR Inkotanyi bavuye muri CND batangira kurwana n’abicanyi.  8 Mata 1994: Ubwicanyi bwatangiye gukwira mu gihugu hose, bamwe mu bayobozi batangira guhungira muri Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda biganjemo Abaminisitiri.  Abantu barenga 100 biciwe mu ishuri rya Mutagatifu Andereye i Nyamirambo. Koloneli Théoneste Bagosora yateranyije inama yo kugena abayobozi bakuru b’igihugu bari bamaze gupfa.  9 Mata 1994: Théodore Sindikubwabo yabaye Perezida w’igihugu w’agateganyo, Jean Kambanda agirwa Minisitiri w’Intebe wa Guverinoma y’Abatabazi.  “Opération Amaryllis” y’Abafaransa yageze mu Rwanda izanye n’iy’Ababiligi yitwaga “Opération Silverback”.  Umuryango wa Habyarimana wajyanwe i Bangui muri Repubukika ya Centr’Afrika bahavanwa bajya mu Bufaransa.  12 Mata 1994: Guverinoma yavuye i Kigali ihungira i Murambi muri Gitarama  13 Mata 1994: Ingabo z’Ababiligi zafashe icyemezo cyo kuva mu Rwanda zita impunzi z’abatutsi zari zabahungiyeho muri ETO Kicukiro, Interahamwe n’abasirikare bahita batangira kubiraramo,abasigaye babazamura Nyanza ya Kicukiro ari naho babarangirije.  14 Mata 1994: Ubwicanyi bwakorewe mu bitaro bya Kibeho ku Gikongoro  15 Mata 1994: Ubwicanyi i Nyarubuye muri Kibungo no muri Paruwasi ya Mubuga ku Kibuye  16 Mata 1994: Ubwicanyi kuri Paruwasi ya Mugonero ku Kibuye 18 Mata 1994: Hishwe abari bahungiye muri Sitade Gatwaro (Kibuye).  20 na 22 Mata 1994: Interahamwe n’abasirikare biraye mu barwayi, abarwaza n’abavuzi bo mu bitaro bya Kaminuza i Butare barabica.  21 Mata 1994: Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda (MINUAR) zaragabanyijwe ziva ku bihumbi 5,500 zigera kuri 270.  27 Mata 1994: Papa Jean Paul II yatangaje bwa mbere ko ibyaberaga mu Rwanda ari Jenoside.  28 Mata 1994: Amerika na yo yemeye ko ibyaberaga mu Rwanda byari Jenoside bisobanurwa n’umuvugizi wayo Christine Shelley.  30 Mata 1994: Impunzi 250.000 zambutse umupaka zijya muri Tanzaniya bahunga intambara FPR yarwanaga na FAR.  12 Gicurasi 1994: Umuyobozi wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu muri Loni na we yavuze ko mu Rwanda harimo kubera Jenoside.  13 na 14 Gicurasi 1994: Ni bwo abasirikare ba Leta y’abatabazi bifatanyije n’abapolisi, Interahamwe n’abaturange bateye abaturage bo mu Bisesero ku musozi wa Muyira bicamo abaturage batabarika bari babashije kwirwanaho mbere.  Muri Gicurasi 1994 : Umuryango utabara imbabare watangaje ko hamaze gupfa abantu barenga ibihumbi 500.  22 Gicurasi 1994: Ingabo zari iza FPR Inkotanyi zafashe ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kanombe.  27 Gicurasi 1994: Habayeho guhererekanya impunzi hagati ya FPR na FAR biyobowe na MINUAR buri wese agahitamo aho agomba kujya yaba mu gice kiyoborwa na FPR cyangwa na Guverinoma y’Abatabazi.  29 Gicurasi 1994: Guverinoma yahungiye ku Gisenyi ari na ho yavuye igana mu cyahoze ari Zayire.  2 Kamena 1994: Gitarama na Kabgayi byagiye mu maboko ya FPR Inkotanyi  16 Kamena 1994: FPR yabohoje impunzi zari zahungiye muri Kiliziya y’Umuryango Mutagatifu i Kigali no muri Saint Paul.  22 Kamena 1994: Akanama gashinzwe umutekano ku isi kemereye Ingabo z’u Bufaransa kuza muri “Opération Turquoise”.  28 Kamena 1994: Umuryango w’Abibumbye wasohoye raporo ivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.  4 Nyakanga 1994: Umujyi wa Kigali na Butare byafashwe na FPR Inkotanyi, Ingabo z’Abafaransa zitangaza ko Kibuye, Gikongoro na Cyangugu zizazicungira umutekano  13 Nyakanga 1994: Impunzi z’Abanyarwanda zatangiye kwambuka umupaka zijya mu mujyi wa Goma muri Zayire  15 Nyakanga 1994: Umuryango w’Abibumbye wanze kwemera Leta y’abatabazi.  17 Nyakanga 1994: Ingabo zari iza FPR Inkotanyi zafashe Gisenyi na Ruhengeri kandi batangaza ko intambara ihagaze ku mugaragaro.  19 Nyakanga 1994: Hagiyeho Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Pasteur Bizimungu aba Perezida, Jenerali Majoro Paul Kagame aba Visi-Perezida, Faustin Twagiramungu aba Minisitiri w’Intebe
Amakuru

RUSHYASHYA 08 Apr 2026

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru