• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Gen.Shemeki Shaban wari Komiseri ushinzwe ingabo muri CNRD/FLN yishwe kuri iki cyumweru

Gen.Shemeki Shaban wari Komiseri ushinzwe ingabo muri CNRD/FLN yishwe kuri iki cyumweru

Ubwanditsi 23 Dec 2019 INKURU NYAMUKURU

Gen.Shemeki Shaban wari Komiseri ushinzwe ingabo muri CNRD/FLN yishwe. Aya makuru avuga ko mu ijoro ryakeye kuri iki cyumweru dushoje saa kumi za mu gitondo  Jenerali wo muri FLN yaguye mu mutego w’ingabo  zidasanzwe za FARDC aho habaye kurasana igihe cy’amasaha atatu, Gen.Shemeki Shaban nabo yari ayoboye 14 bahasiga ubuzima.

Iyi mirwano yabereye muri Teritwari ya Mwenga, Zone ya Bazile, Gurupoma ya Banamoca, hari hashize iminsi itanu Inyeshyamba za FLN zamenesherejwe mu Rutare rwa Kalehe, igice kimwe gihungira muri aka gace muri gurupoma ya  Bazile, kamilikili na kashombo.

Mu cyumweru gisize kandi ingabo za FARDC zari zakomeje guhumbahumba izi nyeshyamba za FLN zari zahungiye mu ishyamba ryahitwa I Ninja abagera kuri 50 bafatanwe n’intwaro zabo.

Ntabwo igisirikare cya Congo kiremeza amakuru y’urupfu rwa Shemeki.

Shemeki abaye yishwe, yaba akurikira bagenzi be bari bari mu buyobozi bwa FLN barimo Col Muhawenimana Théogène uzwi nka ‘Festus’ wishwe mu ntangiriro z’Ukuboza na Gen Jean Pierre Gaseni wishwe ku wa 30 Ugushyingo 2019.

Izi mpfu za hato na hato kuri aba barwanyi ziri kuba biturutse ku bitero bimaze iminsi bigabwa ku mitwe yitwaje intwaro muri gahunda RDC yihaye yo kuyitsintsura burundu aho igaragara cyane cyane muri Kivu y’Amajyaruguru.

FLN (Force de Libération Nationale) ikuriwe na Gen. Wilson Irategeka, ni wo mutwe wabarizwagamo Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara uri muri gereza magingo aya. Ugizwe n’inyeshyamba zishamikiye ku Ishyaka MRCD rya Paul Rusesabagina. Ni wo wagabye ibitero mu Majyepfo y’u Rwanda, bigahitana abaturage icyenda, 19 bagakomereka, imitungo myinshi igasahurwa, indi ikangizwa.

Wagize uruhare kandi muri grenade ziherutse kugabwa mu Mujyi wa Rusizi kuko abagabo bane bafashwe n’inzego zishinzwe umutekano, bemeye ko babishowemo na FLN.

Gen.Shemeki Shaban ni muntu ki?

Jenerali Shemeki Shabani Dramas  amazina y’ukuri yitwa  Kagabo Patrick avuka mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibuye Komini  Gishyita ubu ni mu karere ka Karongi, Intara y’Uburengerazuba.

Yavutse muri 1976 yiga igisikari ESM muri 1990 muri promotion ya 32 yahunze 1994 ari kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare mu ishami ry’ubuganga nk’umusilikare .

Mu ntambara yo muri 1994 ,yahunze ageze mu wa gatatu, yinjiye muri ALIR mu nkambi ya Kibumba ahagana mu 1996, muri 1998 yoherejwe gukorera mu duce twa Ructhuro aho yanabaye umuyobozi ushinzwe Operasiyo ku rwego rwa batayo, azakuba na Komanda wa Batayo yitwaga URUKEMBA.

Igihe  CNRD/FLN yashingwaga muri 2016 yari  afite ipeti rya Colonel agezemo yahise azamurwa mu ntera ahabwa ipeti rya  Jenerali de Brigade ashingwa kuba Komiseri w’ingabo za CNRD.

Apfuye asize abagore babili umwe batandukanye basenya inkambi 1997,ataha mu Rwanda  bafitanye umwana umwe, undi wakabili bashyingiranwe muri 2003 bakaba bafitanye abana bane.

2019-12-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amatakirangoyi y’abanyabyaha iyo bageze imbere y’ubutabera; Rusesabagina arunga murya Mugesera n’abandi bajenosideri

Amatakirangoyi y’abanyabyaha iyo bageze imbere y’ubutabera; Rusesabagina arunga murya Mugesera n’abandi bajenosideri

Ubwanditsi 22 Oct 2020
Ubwiru muri Sena y’u Bufaransa mu kiganiro cy’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwiru muri Sena y’u Bufaransa mu kiganiro cy’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 10 Mar 2020
Mugwiza Desire yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWABA, Ibyagezweho, imbogamizi n’ibiteganywa gukorwa kuri manda ye

Mugwiza Desire yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWABA, Ibyagezweho, imbogamizi n’ibiteganywa gukorwa kuri manda ye

Ubwanditsi 20 Dec 2024
ADEPR ivuga iki ku ifungwa n’iyicarubozo ry’abayoboke bayo muri Uganda

ADEPR ivuga iki ku ifungwa n’iyicarubozo ry’abayoboke bayo muri Uganda

Ubwanditsi 01 Aug 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ikinyoma cya Polisi y’uBurundi ku mpunzi za Zebiya zabaga mu Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Ikinyoma cya Polisi y’uBurundi ku mpunzi za Zebiya zabaga mu Rwanda

Ubwanditsi 02 Apr 2018
Uganda : Hari abadepite badakozwa ibyo kwiyamamaza kwa Perezida Museveni mu 2021
POLITIKI

Uganda : Hari abadepite badakozwa ibyo kwiyamamaza kwa Perezida Museveni mu 2021

Ubwanditsi 25 Feb 2019
Kagame yitabiriye inama idasanzwe ya G20 yatangiwemo tiliyari $5 zo guhangana n’ingaruka za COVID-19
UBUKUNGU

Kagame yitabiriye inama idasanzwe ya G20 yatangiwemo tiliyari $5 zo guhangana n’ingaruka za COVID-19

Ubwanditsi 27 Mar 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru