• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

  • AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon   |   13 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Umujenosideri Protais Zigiranyirazo ntakibarizwa kuri iyi si!

Umujenosideri Protais Zigiranyirazo ntakibarizwa kuri iyi si!

Ubwanditsi 04 Aug 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda, POLITIKI

Muri iki gitondo cya tariki ya 4 Kanama 2025, nibwo amakuru yamenyekanye ko umujenosideri Protais Zigiranyirazo yitabye Shitani dore ko ibikorwa bye byo kurimbura ubwoko Imana yaremye utavugako yitabye Imana. Mu gihe twibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni ngombwa kongera kwibukiranya ko ubwo bwicanyi butigeze buba impanuka. Jenoside ni umugambi muremure wateguwe n’abantu bafite ubushobozi n’ububasha, bawushyira mu bikorwa babigambiriye. Muri bo, Protais Zigiranyirazo, wari umuvandimwe wa Agathe Kanziga Habyarimana (umugore wa Perezida Juvénal Habyarimana), yari umwe mu bayobozi b’ingenzi bagize uruhare rugaragara mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside.

Protais Zigiranyirazo, wari uzwi ku izina rya “Monsieur Z”, yavukiye mu cyahoze ari Komine Giciye, Perefegitura ya Gisenyi mu 1938. Yari umuntu w’umunyabubasha cyane, yaba mu rwego rwa gisivili no mu butegetsi bwa Perezida Habyarimana. Kuva mu 1974 kugeza mu 1989, yabaye Perefe wa Ruhengeri, nyuma aza kuba umucuruzi ukomeye, wibera mu majyaruguru y’igihugu.

Icyakora, icyamuhaye ububasha bukabije ni uko yari muramu wa Perezida Habyarimana, akaba n’umwe mu bagize itsinda rizwi nka Akazu  umutwe w’abantu bo mu muryango wa Habyarimana cyangwa inshuti ze za hafi, bagize uruhare rukomeye mu kubiba urwango, gutegura Jenoside, no gushyigikira ibikorwa by’ubwicanyi n’amacakubiri.

Nk’uko bigaragara mu nyandiko y’ikirego cya ICTR (Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda), Zigiranyirazo yaregwaga ibyaha bitanu bikomeye: gushishikariza Jenoside, kugira uruhare muri Jenoside, ubufatanyacyaha muri Jenoside, kurimbura nk’icyaha kibasiye inyokomuntu, n’ubwicanyi nk’icyaha kibasiye inyokomuntu.

Ibyo byaha byose byashingiraga ku bikorwa n’amabwiriza yatangaga, ndetse no ku ruhare yagize mu gufasha no gutera inkunga Interahamwe. Zigiranyirazo ni umwe mu bantu bafashe iya mbere mu gutanga intwaro, amafaranga, imyambaro n’inyigisho mu gutegura urubyiruko rwa Hutu rwahinduwe Interahamwe.

Mu mwaka wa 1992, nk’uko bivugwa n’abatangabuhamya, Zigiranyirazo na bagenzi be barimo Wellars Banzi na Bernard Munyagishari, bagiranye inama ivuga ko igihe cyose bazifuza kurimbura Abatutsi, bazakoresha “milice spécialisée” – Interahamwe. Aha hatangiriye umugambi w’ishyirwaho ry’iyo milisi y’iterabwoba.

Mu minsi ya mbere ya Mata 1994, Zigiranyirazo yitabiriye inama nyinshi zari zigamije gutangiza Jenoside. Hari inama yabereye mu mujyi wa Gisenyi ahazwi nka Palm Beach Hotel, ayihuriyemo na Jean-Bosco Barayagwiza, Bagosora, ndetse n’abayobozi b’inzego z’ibanze. Aha, hateguwe uko bagomba kwica Abatutsi, cyane cyane abari batuye muri Kigali no mu ntara y’amajyaruguru.

Zigiranyirazo yanavugiye mu ruhame ku kibuga cy’umupira mu Gisenyi, aho yafashe ijambo asaba rubanda “gukora” – ijambo ryakoreshejwe nka kode yo gusobanura kwica. Ibi yabikoze ahagararanye na Colonel Théoneste Bagosora na Colonel Ephrem Setako.

Zigiranyirazo yanagaragaye ahagarika, ategeka, akanaha amabwiriza abasirikare, Interahamwe, gendarme n’abaturage kugira ngo bicire ku mihanda n’ahantu hahungiye Abatutsi. Hari ibimenyetso simusiga ko yayoboye urugendo rw’Interahamwe n’abasirikare ba Perezida bagiye kwica Abatutsi barenga  bari bahungiye ku musozi wa Gashihe na Rurunga hafi y’uruganda rwa Rubaya mu Gisenyi.

Zigiranyirazo yashyizeho barrière eshatu ahantu hatandukanye: i Giciye hafi y’iwabo, La Corniche mu Rubavu hafi y’umupaka wa Zayire, n’i Kiyovu i Kigali. Izi barrière zakorerwagaho urupfu n’iyicwa ry’Abatutsi bashatse guhunga, bose bafatwaga nk’Inyenzi cyangwa ibyitso bya FPR.

Mu gikorwa cy’agahomamunwa, Zigiranyirazo yategetse kwica abantu barenga 18 bo mu muryango wa Bahoma bari barahungiye iwe i Giciye. Yategetse kandi kwicwa kwa Jean-Sapeur Sekimonyo n’umuryango we barenga 30.

Nubwo Zigiranyirazo yakatiwe n’Urukiko Mpanabyaha rwa Arusha, nyuma yaraje kurekurwa mu bujurire ku mpamvu z’imenyesha ry’abatangabuhamya. Icyakora, inkiko z’u Rwanda, abacitse ku icumu, n’ibimenyetso bikubiye mu nyandiko z’ubushinjacyaha biracyahamya uruhare rwe mu mugambi wo kurimbura Abatutsi.

Zigiranyirazo ni urugero ruhamye rw’ukuntu ubutegetsi bubi n’urwango rushobora kubyara umugambi w’ubwicanyi ndengakamere. Ni ngombwa ko amateka ye yandikwa, yigishwa, kandi akibukwa nk’urugero rw’ubuyobozi bwaranzwe n’akarengane, ubwicanyi n’itoteza.

Mu gihe u Rwanda rwiyubaka, kwigira ku mateka ya Zigiranyirazo ni ukugira ngo ntawe uzongera kubigwamo.

2025-08-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

U Rwanda ni igihugu cy’icyitegererezo n’ishema by’Afurika

U Rwanda ni igihugu cy’icyitegererezo n’ishema by’Afurika

Ubwanditsi 28 Aug 2017
Uko RNC yasenyutse uruhongohongo ikamera nk’impabe mu rukubo

Uko RNC yasenyutse uruhongohongo ikamera nk’impabe mu rukubo

Ubwanditsi 25 Feb 2020
Perezida Kagame yatowe nk’Umunyafurika w’umwaka wa 2017

Perezida Kagame yatowe nk’Umunyafurika w’umwaka wa 2017

Ubwanditsi 07 Jan 2018
Uganda : Berekwaga ifoto ya Kayumba bagasabwa kumuyoboka

Uganda : Berekwaga ifoto ya Kayumba bagasabwa kumuyoboka

Ubwanditsi 31 Dec 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Museveni aremeza ko igipolisi cye kimaze gucengerwamo n’abanyabyaha benshi
ITOHOZA

Museveni aremeza ko igipolisi cye kimaze gucengerwamo n’abanyabyaha benshi

Ubwanditsi 21 Mar 2017
Bayarya yabagoye, kuko guhora uhimbira Perezida Kagame ibirego ari umuzigo ubavuna cyane.
Amakuru

Bayarya yabagoye, kuko guhora uhimbira Perezida Kagame ibirego ari umuzigo ubavuna cyane.

Ubwanditsi 13 Apr 2023
Ambasaderi w’Ubuyapani mu Rwanda yasuye Polisi y’u Rwanda
Mu Mahanga

Ambasaderi w’Ubuyapani mu Rwanda yasuye Polisi y’u Rwanda

Ubwanditsi 09 Sep 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru