• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwatsinze Reta Zunze Ubumwe za Amerika ku kinyuranyo k’inota rimwe muri ICC Women’s Challenge   |   21 Apr 2026

  • Prudence Nsengumukiza akomeje kuba umuyoboro w’interahamwe mu gushaka amaronko   |   20 Apr 2026

  • Perezida Kagame yashimiye amakipe afitanye ubufatanye na Visit Rwanda kubwo kugera muri 1/2 cya Champions League   |   16 Apr 2026

  • Diamond aritegura gutaramira i Kigali mu mpeshyi, mu gitaramo yise ‘Retro Tour’   |   15 Apr 2026

  • Amaherezo y’urubanza rwa Agathe Kanziga azaba ayahe? Azapfa adashyikirijwe ubutabera nk’umugabo we?   |   15 Apr 2026

  • Umutindi ku mutima aba arogoye ijambo rya Perezida Kagame mu Kwibuka, ati “Muribuka ibiki harya?”   |   11 Apr 2026

You are at :Home»IMIKINO»Mcgregor yifatiye ku gahanga Mayweather arahiririra kuzamwesura

Mcgregor yifatiye ku gahanga Mayweather arahiririra kuzamwesura

Ubwanditsi 25 Aug 2017 IMIKINO

Conor Mac Gregor umuteramakofe wo muri Irlande w’imyaka 29 yatangaje ku mugaragaro ko Floyd Mayweather ari umusaza kandi ko yiteguye kumwesura akamwambura ikamba. Ni umukino uzabera I MGM muri Las Vegas muri leta ya Nevada mu rukerera rwo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 26 Kanama 2017 mu gihe mu Rwanda azaba ari saa kumi n’imwe z’urukererera.

Uyu musore ukomeje kuvugwa mu bitangazamakuru cyane ibyo mu Bwongereza, yitezweho guhagarika igihangange Mayweather cy’imyaka 41 kimaze imikino 49 kitaratsindwa aho uyu McGregor ariwe wasabye uyu murwano ngo ashyire iherezo kuri aka gahigo.

Mu kiganiro Mcgregor yagiranye n’abanyamakuru yavuze ko yiteguye kwesura Mayweather cyane ko yakoze imyitozo ihagije ndetse yiteguye bihagije guhangana n’iki gihangange we yita muzehe.

Yagize ati “Ndishimye cyane ko ndangije imyitozo yanjye neza.Niteguye kwigaragaza mu duce 12 twose duteganyijwe.Nzakina nsatira uyu muzehe kandi niteguye neza.Niteguye gukina umukino w’ubusazi kandi nizeye ko atazantsinda.”

-7734.jpg

Mayweather (ibumoso) na Conor McGregor bagiye guhurira mu mukino w’amateka

Uyu musore aremeza ko azi neza imikinire ya Mayweather n’amayeri akoresha ku buryo bizamworohera kumutsinda cyane ko avuga ko imyaka 41 afite ari myinshi ku buryo atazabasha kwihanganira gukina uduce 12.

McGregor yakinnye umukino we wambere mu mwaka wa 2007 aho yahembwe amayero 100 none kuri ubu ari mu baherwe aho mu mwaka ushize yinjije miliyoni 26 z’amadolari y’Amerika.Kuri uyu murwano uyu musore azinjiza miliyoni 62 z’amapawundi.

Si ubwa mbere umukinnyi w’iteramakofe ukomoka mu bwami bw’Ubwongereza ahagaritse igihangange cyo muri Amerika kuko abakurikiranira hafi uyu mukino muribuka ukuntu Umwongereza Lennox Lewis yahagaritse Mike Tyson wabiciye bigacika mu iteramakofe ry’abafite ibiro byinshi (Heavyweight).

Conor Mcgregor amaze gukina imikino 24 aho yatsinze 21 atsindwa 3 ndetse abasha gutsinda imikino 18 mbere y’igihe cyateganyijwe ibyo bita “ Knockout” mu gihe Floyd Mayweather amaze gukina imikino 49 yatsinze yose abasha gukora Knockouts 26.

-7735.jpg

Mayweather na Conor McGregor bari bamaze igihe bifuza kumvana imitsi

2017-08-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Rayon Sports yongereye amasezerano y’umwaka umwe y’ubufatanye na Canal+

Rayon Sports yongereye amasezerano y’umwaka umwe y’ubufatanye na Canal+

Ubwanditsi 01 Dec 2023
Nyuma yo kwirukana abakinnyi 5 muri Rayon  hakurikiyeho  uwari Manager

Nyuma yo kwirukana abakinnyi 5 muri Rayon hakurikiyeho uwari Manager

Ubwanditsi 23 Feb 2016
Hakizimana Muhadjir yafashije AS Kigali gutsinda KCCA, Ikaba izerekeza mu cyiciro cya 3 kibanziriza kwinjira mu matsinda

Hakizimana Muhadjir yafashije AS Kigali gutsinda KCCA, Ikaba izerekeza mu cyiciro cya 3 kibanziriza kwinjira mu matsinda

Ubwanditsi 06 Jan 2021
AMAFOTO – APR FC yatangiye neza CECAFA Kagame Cup itsinda Singida Big Stars yo muri Tanzania

AMAFOTO – APR FC yatangiye neza CECAFA Kagame Cup itsinda Singida Big Stars yo muri Tanzania

Ubwanditsi 09 Jul 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Sudani y’Epfo: CP Munyambo yashimye imikorere y’Abapolisi b’u Rwanda bakorera Malakal
Mu Mahanga

Sudani y’Epfo: CP Munyambo yashimye imikorere y’Abapolisi b’u Rwanda bakorera Malakal

Ubwanditsi 19 Jan 2018
Urubyiruko rw’abakorerabushake rwiyemeje kugira uruhare mu bikorwa by’icyumweru cya Polisi
Mu Rwanda

Urubyiruko rw’abakorerabushake rwiyemeje kugira uruhare mu bikorwa by’icyumweru cya Polisi

Ubwanditsi 28 Apr 2017
Uko ikinyamakuru cyo muri Kenya kiragaragaza imigambi yapfubye ya Uganda ku Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Uko ikinyamakuru cyo muri Kenya kiragaragaza imigambi yapfubye ya Uganda ku Rwanda

Ubwanditsi 08 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru