• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

  • Jambo ASBL yongeye kwerekana ko ari umuvugizi wa FDLR, ntiyifuza ko uyu mutwe wamburwa intwaro ku ngufu   |   07 Aug 2026

  • FERWAFA yahagaritse Imurora Japhet imyaka itanu mu bikorwa byose bya ruhago   |   07 Aug 2026

  • Mukura VS yakiriye umutoza mushya ukomoka muri Serbia   |   06 Aug 2026

You are at :Home»POLITIKI»Itsinda rya mbere ry’impunzi u Rwanda rwemeye kwakira zivuye muri Libya ryageze i Bugesera

Itsinda rya mbere ry’impunzi u Rwanda rwemeye kwakira zivuye muri Libya ryageze i Bugesera

Ubwanditsi 27 Sep 2019 POLITIKI

Itsinda rya mbere riturutse muri Libya rigizwe n’impunzi 66 z’Abanyafurika ryageze i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, nyuma y’aho u Rwanda rwemereye kwakira izi mpunzi zari zibayeho mu buzima buteye agahinda, kuri ubu zikaba zamaze no kugera mu Bugesera aho zigiye kuba zicumbikiwe.

Ni itsinda rya mbere mu bantu 500 u Rwanda rwemeye kwakira mu rwego rwo gutabara ibihumbi by’abantu uburenganzira bwabo nk’ikiremwamuntu bukomeje guhinyorwa mu nkambi bafungiyemo muri iki gihugu cyo mu mu majyaruguru ya Afurika.

Iri tsinda ryasesekaye ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, itariki 26 Nzeri mu ndege yari yabateguriwe.

Nk’uko bivugwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, HCR, muri Libya, ngo iri tsinda rya mbere ry’impunzi ryahagurutse ku Kibuga cy’Indege cya Misrata muri Libya, ririmo n’abana bato benshi badafite abo bari kumwe, ababyeyi batari kumwe n’abagabo ndetse n’imiryango.

Mu butumwa yanyujije kuri twitter, ibiro bya HCR muri Libya byavuze ko uru rugendo rwabo ari rumwe mu ruzaha izi mpunzi ituze n’umutekano nyuma y’imyaka ziri mu kaga.

Nyuma yo kugerageza guhungira I Burayi bikanga bakisanga baheze muri Libya, ubuhamya bwagaragaje ko ibihumbi by’abantu baturuka muri Afurika hirya no hino bakorewe ibikorwa bibi birimo no gukoreshwa ubucakara.

Impunzi nyinshi muri izi zakiriwe mu Rwanda zikomoka mu Ihembe rya Afurika, akarere karimo ibihugu nka Somalia, Eritrea na Ethiopia.

Umuvugizi wa HCR muri Afurika no mu karere kegereye Mediterane, Charlie Yaxley, kuri uyu wa Gatatu ushize yatangaje ko uyu ari umurongo mwiza w’ubuzima ku bagabo, abagore n’abana bari bamaze igihe mu mibereho mibi ndetse bashobora no kwisanga bafatiwe mu makimbirane akomeje kubica muri Libya.

Muri video yatambukije kuri twitter, yagaragaje icyizere cy’uko bamwe muri aba bashobora kwinjizwa mu muryango nyarwanda, abandi bakaba bashobora kwimurirwa mu kindi gihugu muri Afurika, ariko ko icy;ingenzi ari uko aba batekanye.

Mu gihe cyabo mu Rwanda, aba bazaba bacumbikiwe mu kigo bateguriwe giherereye mu Karere ka Bugesera kitwa Gashora Transit Centre.

Iki kigo cyigeze gucumbikira impunzi z’Abarundi mbere yo kwimurirwa mu nkambi zabo, cyaravuruwe kugirango abazacyakirwamo bazabe babayeho neza.

U Rwanda rwagaragaje bwa mbere ubushake bwo kwakira impunzi ziturutse muri Libya mu 2017 nyuma y’amakuru yari amaze kujya hanze ko ibihumbi by’abantu baturuka hirya no hino muri Afurika bataheze muri Libya gusa nyuma yo kunanirwa kugera mu Burayi, ahubwo bari barimo no gukoreshwa ubucakara.

Inkuru mu itangazamakuru zikaba zaravugaga ko impunzi zigurishwa ku mugaragaro ku masoko agezweho y’abacakara muri Libya.

2019-09-27
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ambassadeur Thérence Ntahiraja yemeje ko u Rwanda rugomba guterwa

Ambassadeur Thérence Ntahiraja yemeje ko u Rwanda rugomba guterwa

RUSHYASHYA 27 May 2026
Leta 17 zajyanye Trump mu nkiko kubera politiki itandukanya imiryango y’abimukira

Leta 17 zajyanye Trump mu nkiko kubera politiki itandukanya imiryango y’abimukira

Ubwanditsi 27 Jun 2018
1991: Umuyobozi w’Ingabo mu Ruhengeri atsembera Habyarimana wamusabaga kwica imfungwa za politike

1991: Umuyobozi w’Ingabo mu Ruhengeri atsembera Habyarimana wamusabaga kwica imfungwa za politike

RUSHYASHYA 22 Mar 2026
Nduhungirehe yihanangirije Tshisekedi ku birego bya ‘Jenoside muri RDC’

Nduhungirehe yihanangirije Tshisekedi ku birego bya ‘Jenoside muri RDC’

Ubwanditsi 25 Sep 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Igipolisi n’abanyamakuru barashaka uko barushaho gukorana batarebana ay’ingwe
Mu Mahanga

Igipolisi n’abanyamakuru barashaka uko barushaho gukorana batarebana ay’ingwe

Ubwanditsi 21 Apr 2016
Ku munsi wa 13 wa PNL, APR FC yatsikiye, Police FC itsindwa na Bugesera FC, Rayon irakira Muhazi United
Amakuru

Ku munsi wa 13 wa PNL, APR FC yatsikiye, Police FC itsindwa na Bugesera FC, Rayon irakira Muhazi United

Ubwanditsi 06 Dec 2023
Itorero rya Pantekote mu karere ka Rubavu rikomeje ibikorwa by’ubukangurambaga byo kurwanya ikoreshwa n’itundwa ry’ibiyobyabwenge
Mu Mahanga

Itorero rya Pantekote mu karere ka Rubavu rikomeje ibikorwa by’ubukangurambaga byo kurwanya ikoreshwa n’itundwa ry’ibiyobyabwenge

Ubwanditsi 30 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru