• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Kivu y’Amajyepfo: Abantu batanu baguye mu bitero 2 bitandukanye by’abantu bitwaje intwaro

Kivu y’Amajyepfo: Abantu batanu baguye mu bitero 2 bitandukanye by’abantu bitwaje intwaro

Ubwanditsi 27 Feb 2018 Mu Mahanga

Abantu batanu mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo biciwe mu gitero cy’abantu bitwaje ibirwanisho cyabaye mu ijoro ryo ku cyumweru rishyira kuwa mbere, itariki 26 Gashyantare ahantu hatandukanye muri Teritwari za Kabare na Walungu.

Amakuru aturuka muri Congo akaba avuga ko I Kabare, inyeshyamba zagabye igitero mu gace ka Kagabi. Aba bari bambaye imyambaro ya gisivili, bari bateye akabari gaherereye hafi ya paruwasi y’abagaturika ya Kabare, bahatira abakiriya bari barimo kubaha ibyo bari bafite byose.

Abakiriya batatu binangiye bahise baraswa imbonankubone nk’uko abatangabuhamya babyemeza, bagashimangira ko abandi babiri bishwe ari umupolisi n’umupasiteri.

Biravugwa ko uwo mupolisi yarashwe ubwo yageragezaga gutabara, mu gihe uwo mupasiteri we ngo yishwe ari mu masengesho mu rusengero rwe.

Iyi nkuru dukesha Radio Okapi ikomeza ivuga ko nyuma yo kubimenyeshwa abasirikare bal eta bahageze bagasanga abantu bishwe n’ibintu byangiritse, naho abari bateye bagiye.

Mu gihe icyo gitero cyo muri Kabare cyari kirimo kuba, ikindi cyari kiri kubera muri uwo mwanya I Walungu, muri teritwari ituranye na teritwari ya Kabare.

 Amakuru akavuga ko ibigo nderabuzima bibiri byatewe bigasahurwa n’akandi gatsiko k’abantu bitwaje intwaro bihishe mu maso. Aba ngo baziritse umuganga n’umupasiteri w’itorero ryitwa 40ème CECA Kidodobo mbere yo gusahura imiti, amafaranga, imyenda n’amatelefone.

Muri iryo joro kandi abandi bitwaje intwaro basahuye ikigo nderabuzima cya Cigukiro mu gace ka Lurhala muri Walungu nabwo bagenda basahuye ibikoresho byo kwa muganga. Amakuru ariko ntiyemeza niba hari umuntu wishwe ahangaha muri Walungu.

2018-02-27
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abaturiye n’abakoresha ibiyaga n’inzuzi barishimira serivisi bahabwa n’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi

Abaturiye n’abakoresha ibiyaga n’inzuzi barishimira serivisi bahabwa n’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi

Ubwanditsi 21 Sep 2016
Polisi irwanya ruswa nk’icyaha gihungabanya uburenganzira bwa muntu

Polisi irwanya ruswa nk’icyaha gihungabanya uburenganzira bwa muntu

Ubwanditsi 26 Oct 2016
Impunzi zo mu nkambi ya Gihembe zakanguriwe kubahiriza uburenganzira bw’umwana

Impunzi zo mu nkambi ya Gihembe zakanguriwe kubahiriza uburenganzira bw’umwana

Ubwanditsi 19 Jun 2016
Abapolisi barahugurwa kurwanya icuruzwa ry’ibiyobyabwenge bivanwa mu bihugu bimwe bijyanwa ahandi

Abapolisi barahugurwa kurwanya icuruzwa ry’ibiyobyabwenge bivanwa mu bihugu bimwe bijyanwa ahandi

Ubwanditsi 11 Oct 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Radisson Blu yabaye iya mbere mu Rwanda yahawe igihembo cya hoteli itekanye
UBUKUNGU

Radisson Blu yabaye iya mbere mu Rwanda yahawe igihembo cya hoteli itekanye

Ubwanditsi 07 Aug 2019
Kuki urupfu rwa Juvenal Habyarimana rugumya kuriza Abafransa- Isesengura rya  Ntarugera Deo Koya
ITOHOZA

Kuki urupfu rwa Juvenal Habyarimana rugumya kuriza Abafransa- Isesengura rya Ntarugera Deo Koya

Ubwanditsi 01 Nov 2016
Yafatiwe ku mupaka wa Gatuna agerageza gutoroka nyuma yo gukatirwa azira gusambanya umwana
Mu Rwanda

Yafatiwe ku mupaka wa Gatuna agerageza gutoroka nyuma yo gukatirwa azira gusambanya umwana

Ubwanditsi 24 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru