• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Uwari mu modoka imwe n’umushoferi wa Bobi Wine yavuze byinshi ku rupfu rwe
Yasin Kawuma yishwe arashwe, Bobi Wine yavuze ko abamwishe bagize ngo ni we bahitanye

Uwari mu modoka imwe n’umushoferi wa Bobi Wine yavuze byinshi ku rupfu rwe

Ubwanditsi 29 Aug 2018 ITOHOZA

Nyuma y’ibyumweru bibiri Yasin Kawuma watwaraga depite Robert Kyagulanyi uzwi cyane nka Bobi Wine arasiwe mu gace ka Arua muri Uganda agapfa, umugore bari mu modoka imwe yagize icyo avuga ku iyicwa rye.

Tariki ya 13 Kanama nibwo Kawuma yishwe, igikorwa Bobi Wine waje gutabwa muri yombi nyuma agafungurwa atanze ingwate yemeza ko cyakozwe n’abashinzwe umutekano muri Uganda.

Ku nshuro ya mbere umugore uri mu kigero cy’imyaka 20 urwariye mu Mujyi wa Kampala yavuze ko yari yicaye mu ntebe y’inyuma, ubwo Kawuma yaraswaga ndetse isasu ryamunyuzemo rikamukomeretsa umutwe.

Mu kiganiro yagiranye na Daily Monitor yasabwe kutavuga amazina ye n’aho arwariye.

Uyu mugore yavuze ko Kawuma atari we wari utwaye imodoka ya Bobi Wine yo mu bwoko bwa Tundra.

Undi mushoferi niwe wari wiriwe agendana n’uyu muhanzi utavuga rumwe na Perezida Yoweri Museveni; Kawuma yarashwe mu gihe uwari utwaye yari asohotse gato ubwo bari kuri hotel Pacific.

Ati “Nari nicaye ku ntebe y’inyuma n’aho Kawuma yicaye ku ntebe yegereye iya shoferi. Umushoferi yari asohotse ashyiriye Bobi cyangwa undi muntu telefoni n’ibindi bikoresho.”

Yakomeje avuga ko hari ibintu yari ari kwereka Kawuma, ako kanya yumva ikintu kimuguye mu maso, amurebye asanga yuzuye amaraso.

Yagerageje guhunga ariko abantu bambaye imyenda y’abashinzwe umutekano baramufata bamuryamisha hasi.

Ngo bagenzi babo bahise baza batangira kumukubita, undi mugore wagerageje kumutabara nawe arakubitwa kugeza ubwo bombi bataye ubwenge.

Yagaruye ubwenge abona abashinzwe umutekano bari gusohora abantu barimo n’abadepite muri hoteli we na mugenzi we bigira nk’abapfuye kugira ngo badafatwa.

Batabawe n’umugore wahoze ari umudepite wabashije gucika nyuma yo kwiyambika nk’umutetsi wa Pacific Hotel. Bajyanywe ku bitaro bya Kiryandongo biri mu bilometero 276 uvuye Arua kubera gutinya gutabwa muri yombi.

Nyuma ariko yaje gusubira kuvurirwa mu Mujyi wa Kampala, ubwo yasurwaga n’umunyamakuru akaba yarabashaga kuvuga ariko kugenda bitoroshye.

Yavuze agifite ububare ku gice cy’umutwe cyafashwe n’isasu, ndetse abona amaraso ariko atazi aho aturuka. Abaganga bamugiriye inama yo kujya gushaka inzobere ngo amenye niba ataraviriye imbere mu mubiri.

Kuva imyigaragambyo yatangira muri Uganda habarurwa abantu batandatu bishwe barashwe, abagera kuri 35 barimo Bobi Wine bari batawe muri yombi barekuwe hatanzwe ingwate.

Ni mu gihe depite Francis Zaake we akirembeye mu bitaro kubera iyicarubozo yakorewe.

2018-08-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Museveni Yaburiwe Ko Nadafungura Gen Kayihura Bizamugiraho Ingaruka Zikomeye

Perezida Museveni Yaburiwe Ko Nadafungura Gen Kayihura Bizamugiraho Ingaruka Zikomeye

Ubwanditsi 30 Jul 2018
Tanzania: Depite Tundu Lisu yarasiwe iwe  bikekwa ko yaba yazize  kumena  ibanga

Tanzania: Depite Tundu Lisu yarasiwe iwe bikekwa ko yaba yazize kumena ibanga

Ubwanditsi 08 Sep 2017
Amabanga yo kwica Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru Amerika yari isangiye na Koreya y’epfo yibwe

Amabanga yo kwica Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru Amerika yari isangiye na Koreya y’epfo yibwe

Ubwanditsi 12 Oct 2017
Kayonza Abayobozi b’ibigo by’amashuri 2 bamaze guhunga igihugu kubera Bank Lamberi

Kayonza Abayobozi b’ibigo by’amashuri 2 bamaze guhunga igihugu kubera Bank Lamberi

Ubwanditsi 08 Mar 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yasabye RDF gukomeza intego ko Jenoside itazongera kubaho
Mu Rwanda

Perezida Kagame yasabye RDF gukomeza intego ko Jenoside itazongera kubaho

Ubwanditsi 10 Apr 2017
Ngo “uhiriye munzu ntaho adapfunda imitwe”  FDLR yuririyeho ku mvugo za Cardinal Ambongo na Muzito zihembera urwango
INKURU NYAMUKURU

Ngo “uhiriye munzu ntaho adapfunda imitwe”  FDLR yuririyeho ku mvugo za Cardinal Ambongo na Muzito zihembera urwango

Ubwanditsi 14 Jan 2020
Ese Lt Gen Kayumba Nyamwasa ntiyaba amerewe nabi ahubwo ariwe ukeneye gutabarwa n’abanyarwanda kurusha uko yabatabara?
POLITIKI

Ese Lt Gen Kayumba Nyamwasa ntiyaba amerewe nabi ahubwo ariwe ukeneye gutabarwa n’abanyarwanda kurusha uko yabatabara?

Ubwanditsi 07 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru