• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwabonye inguzanyo ya miliyari 280 Frw yo kuzamura ibikorwaremezo   |   26 Aug 2026

  • Volleyball: Mu mikino y’igikombe cy’Afurika mu Bagore iri kubera muri Kenya, U Rwanda rwandagaje Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC)   |   26 Aug 2026

  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya   |   25 Aug 2026

  • Sebarundi yabaye Semuhanuka arota atumaho abashatse guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza Pierre   |   24 Aug 2026

  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

You are at :Home»IMIKINO»Amavubi yatsindiwe muri Guinée yatahanye isoni ku maso

Amavubi yatsindiwe muri Guinée yatahanye isoni ku maso

Ubwanditsi 14 Oct 2018 IMIKINO

Ikipe y’igihugu Amavubi yageze mu Rwanda ivuye muri Guinée-Conakry aho yatsindiwe umukino wa gatatu yikurikiranya mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika, umutoza Mashami Vincent yemeza ko hari ibyo kwishimira birimo kuba bagerageza gukina neza.

Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki 14 Ukwakira 2018 saa 00:15 nibwo indege ya Ethiopian Airlines yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe ivuye i Addis Ababa kuri Bole International Airport, aho ikipe y’u Rwanda yabanje kunyura.

Iyi ndege niyo yazanye abakinnyi 23 b’Amavubi n’abatoza babo bavuye muri Guinée-Conakry aho batsindiwe 2-0 na Syli National ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu.

Umutoza Mashami Vincent wahawe inshingano zo gutoza iyi kipe umwaka umwe umaze gutsindwa imikino ibiri kuva ahawe izi nshingano, yabwiye IGIHE ko nubwo nta ntsinzi yabonetse hari ibyo kwishimira.

Ati “Birumvikana nk’uko n’abandi banyarwanda bameze natwe ni uko, ntabwo twishimiye umusaruro wabonetse ariko tuzakomeza urugendo kuko hari indi mikino itatu isigaye.”

“Ku mukino uheruka navuga ko twagerageje kwitwara neza, twatanze akazi gakomeye ariko mu mukino habamo amahirwe kuko hari uburyo byashobokaga ko twabonamo ibitego ariko ntibyakunda, penaliti twabonye twarayihushije. Hari n’indi byashobokaga ko baduha ariko umusifuzi ntiyayemeza ariko ubwo nta kundi.”

Yavuze ko ibitekerezo babyerekeje ku mukino wo kwishyura no ku yindi izakurikiraho.

Abakinnyi b’Amavubi bageze i Kigali bagaragaza umunaniro n’agahinda ku maso, bahise bajya mu modoka babasubiza mu mwiherero bakorera kuri Golden Tulip i Nyamata mu Bugesera.

Bagomba gukomeza imyitozo bitegura umukino wo kwishyura uzahuza u Rwanda na Guinée-Conakry uzabera kuri Stade de Kigali ku wa kabiri tariki 16 Ukwakira 2018 saa 15:30.

Bazaba bahangana n’ikipe yabatanze kugera mu Rwanda kuko yo yahageze saa 10:20 za mu gitondo kuri uyu wa Gatandatu.

Ba rutahizamu b’Amavubi Jacques Tuyisenge na Meddie Kagere nta gitego bashoboye gutsindira ikipe yabo

Bagomba gukomeza imyitozo bitegura umukino wo kwishyura uteganyijwe ku wa Kabiri

Bahise basubira mu mwiherero bakorera mu Bugesera

Iranzi Jean Claude, Haruna Niyonzima na Mugiraneza Jean Baptiste Migi bamaze imyaka 11 mu Amavubi ariko umusaruro rusange wakomeje kubura

Kimenyi Yves wabanje mu izamu i Conakry niwe wabimburiye abandi gusohoka mu kibuga cy’indege

Mashami Vincent yagaragazaga agahinda ku maso

Myugariro w’ibumoso Rutanga Eric ari mu batarakoreshejwe muri Guinea

Kwizera Olivier usanzwe ufatwa nk’umunyezamu wa mbere w’Amavubi muri iyi minsi ntari mu bihe byiza

2018-10-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Minisiteri ya Siporo mu Rwanda yahaye FERWAFA uburenganzira bwo gusubukura amarushanwa y’ikiciro cya 2 mu bagabo ndetse n’ayo mu kiciro cya 1 n’icya 2 mu bagore (2021)

Minisiteri ya Siporo mu Rwanda yahaye FERWAFA uburenganzira bwo gusubukura amarushanwa y’ikiciro cya 2 mu bagabo ndetse n’ayo mu kiciro cya 1 n’icya 2 mu bagore (2021)

Ubwanditsi 17 Aug 2021
Umwe mu bayobozi ba Rayon Sports bafatiwe muri Hoteli yarimo abasifuzi i Burundi yatangaje impamvu bayigiyemo

Umwe mu bayobozi ba Rayon Sports bafatiwe muri Hoteli yarimo abasifuzi i Burundi yatangaje impamvu bayigiyemo

Ubwanditsi 02 Mar 2018
Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu bagabo mu Rwanda 2021/2022 yegejwe ho inyuma ibyumweru bibiri, izatangirira rimwe n’iyo mu cyiciro cya kabiri tariki 30 Ukwakira 2021

Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu bagabo mu Rwanda 2021/2022 yegejwe ho inyuma ibyumweru bibiri, izatangirira rimwe n’iyo mu cyiciro cya kabiri tariki 30 Ukwakira 2021

Ubwanditsi 28 Sep 2021
Amafoto – Amavubi yatangiye umwiherero wo kwitegura imikino ibiri yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026

Amafoto – Amavubi yatangiye umwiherero wo kwitegura imikino ibiri yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026

Ubwanditsi 21 May 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ese David Himbara yaba yarose perezida Kagame atari we uyoboye u Rwanda cyangwa ni uguta umutwe?
ITOHOZA

Ese David Himbara yaba yarose perezida Kagame atari we uyoboye u Rwanda cyangwa ni uguta umutwe?

Ubwanditsi 30 May 2018
Perezida Kagame yatabarije umutungo wa Afurika utikirira mu nzira zitemewe
UBUKUNGU

Perezida Kagame yatabarije umutungo wa Afurika utikirira mu nzira zitemewe

Ubwanditsi 02 Aug 2018
Mugabe wayoboraga Zimbabwe yanze kwitaba Inteko Ishinga Amategeko
POLITIKI

Mugabe wayoboraga Zimbabwe yanze kwitaba Inteko Ishinga Amategeko

Ubwanditsi 24 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru